RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 16:42'  -  Kiyovu yasinyishije Di Maria wari ukiganira na Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 15:18'  -  Abafatabuguzi ba Star Times bagiye kuryoherwa na shampiyona zikomeye z’i Burayi na NBA  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:44'  -  Bamwe mu bakinnyi b’Isonga FC bari mu gihirahiro nyuma y’aho ibererekeye Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:27'  -  Amafoto-Police FC inyagiye Dream Team itanga icyizere cy’umwaka utaha  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 17:02'  -  Amakipe 21 y’abanyeshuri yahagurutse i Kigali ajya gushakira aho Amavubi yaburiye
Ama derby 10 arusha ayandi gukomera ku isi
Print Comments: 4 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Kuri iki cyumweru mu bihugu bya Espagne ubufaransa ndetse n’ubutaliyani haraba hakinwa imikino ikomeye ifatwa nka derby igahuza amakipe y’ubukombe muri ibyo bihugu. Ese ubundi derby yaba ihishe iki bivahe ngo amakipe ahurire ku mukino wa Derby ni byo twabakusanyirije, bleacherreport.com, thebigfootball.com, soccerlens.com, footballderbies.com listverse.com na thisislondon.co.uk zikab ari imbuga za Internet zabidufashijemo.

Ishyaka, guturana, icyubahiro, ibikombe amateka n’ibindi ni bimwe mu bituma amakipe ahangana cyane mu kibuga ibi bigatuma ruhago irushaho kuryohera abafana. Imikino ihuza amakipe aturuka mu mijyi imwe izwi ku izina rya derby ikunze gukurura imbaga nyamwinshi nkuko tubikesha urubuga rwa internet bleacherreport.com imikino nkiyi ikurura abafana baba basanzwe begeranye bityo imihigo no guharira bigahora bibaranga buri munsi. Gusa nkuko uru rubuga rukomeza rubivuga, derby ntigarukira gusa ku makipe yo mu mijyi imwe ahubwo ubuhangange ndetse n’imyemerere tutibagiwe no guturuka mu karere kamwe nabyo bishobora gufatwa nka derby. Dukurikije rero ibyo byose bivuzwe haruguru, dore derby 10 bivugwa ko zikomeye kurusha izindi ku isi nkuko tubikesha izo imbuga za internet zitandukanye twagarutseho.

10. Derby y’intambara ntagatifu

Ku mwanya wa cumi hagaragara derby yiswe iyintambara ntagatifu Holy war derby umukino uhuza amakipe yo mu gihugu cya Pologne Cracovia v Wisla Krakow. Mu mugi wa Cracow byonyine kwambara imyenda y’indi kipe mu gace katabaizwamo abafana bayo cyangwa kuvuga kuyikunda mu ruhame rwiganjemo abo muhanganye, biba bihagije ngo wisangire Imana hakiri kare. Ikitazibagirwa uri uyu mukino ni aho mu mwaka w’1990 mu mukino wahuzaga aya makipe, Police ya Pologne yashatse kwiyama abafana ba Cracovia bashakaga guteza akavuyo ku kibuga aba ariko ntibayiviriye ni ko kuyadukira maze abafana ba Wisla nabo babiyungaho bose badukira Police iyi nayo amaguru iyabangira ingata irahunga gusa bamwe mu bafana ntibayivirira ni ko kwinjira muri amabassade y’aba soviet bajya gushakamo aba police bari bihishemo. Ibi byatumye umugi wa Krakow utazirwa akazina k’umujyi w’ibyuma. “City of Knives”

9. Flamengo v Fluminense

Ku mwanya wa cyenda hari Fla-Flu iyi ni derby y’amakipe abiri yo mu mugi wa Rio de Janeiro Flamengo na Fluminense. Bivugwa ko ariwo mukino w’ama club mu mupira w’amaguru waciye agahigo kurebwa n’abantu benshi muri stade aho mu mwaka w’1983 uyu mukino warebwe n’abantu 194 603 umukino amakipe yombi yananganyije ubusa ku busa.

8. Olympiakos Piraeus v. Panathinaikos

Derby iri ku mwanya wa munani ni derby y’abanzi b’ibihe byose Eternal Enemies Derby uyu ni umukino uhuza amakipe yo mu mu mugi wa Athenes Olympicos iva mu gace gakennye na Panathinaikos ituruka mu gace gakize.

7. Derby Della Madonina

Umukino wa milan Ac na International uzwi nka Derby Della Madonina ni wo uza ku mwanya wa karindwi. Guhangana kw’aya makipe kwatangiye mu mwaka w’1899 ubwo abimukira b’abongereza bashingaga ikipe ya Milan Ac bakanategeka ko igomba gukinwamo n’abongereza gusa. Ibi ntibyaje kwishimirwa na bamwe mu bafana b’iyi kipe bahisemo kwishingira ikipe yabo bakayita Internazional. Madonina ubusanzwe akaba ari ishusho ya bikira mariya ibarizwa mu mugi wa Milan.

6. Partizan Belgrade v. Red Star Belgrade

Ku mwanya wa gatandatu hasangwa derby y’ibihe byose ya Serbia. Red Star Belgrade na Partisan Belgrade. Uyu mukino ushobora kuba ari wo uba urimo amahane menshi kurusha iyindi yose turi bugarukeho, bagenzi bacu barinda umutekano bo mu gihugu cya Serbia ngo umutima wabo uradiha cyane iyo uyu mukino wegereje cyane ko ari mbarwa ko uyu ujya urangira utisasiye umupolisi.

5. Liverpool vs Manchester United

Northwest Derby cyangwa se England derby ni umukino uhuza ikipe ya LiVERPOOL NA Manchester United. Uyu mukino bivugwa ko ariwo ugurisha amatike mbere y’iyindi mu bwongereza. Umukino uhuza aya makipe abafana bakunze kugirwa inama yo kudafata ibisindisha kugirango hataza kuvuka amahane mu kibuga. Uyu mukino kandi ukunze gukinwa mu ma saa sita kuko nibwo mu bwongereza bakunze kuba bari kuri televiziyo.

4. Fenerbahce v Galatasaray

Fenerbahce na Galatasaray ni amakipe aba mu mugi umwe wa Istanbull. Aya gusa afite agashya ko kutaba ku mugabane umwe Fenerbache ikaba ibarizwa mu gice cya Asia mu gihe Galatasaray ibarizwa mu gice cy’uburayi cy’uwo mugi. Uyu mukino uza ku mwanya wa kane kuri uru rutonde uzwi nka “Istanbull derby” mu gihe uri kuba stade ziba zuzuye imyotsi amafirimbi indirimbo nyinshi amabendera ariho amashusho ateye ubwoba n’ibindi. Ibi abafana ba Galatasaray babyita Ikaze I kuzimu.

3. Celtic V Rangers

Old firm Derby derby y’amakipe y’ I Glasgow Celtic na Rangers niwo uza ku wanya wa gatatu ikaba imwe mu ma derby amaze igihe kinini ku isi. Umwihariko wayo ni uko ino derby ibarirwa mu ndorerwamo y’ibintu bitandukanye. Abafana ba Celttic bazwi nk’aba gatulika bakomoka ku banya Irlande mu gihe aba Rangers ari aba protestanti kandi benshi bakaba ari abanya Ecosse ba nyabo. Muri Politiki kandi,abafana ba Rangers bemera ubwami cyane mu gihe aba Celtic bemera Repubulika. Iyi derby biragoye kuzongera kuyibona nyuma y’uko ikipe ya Rangers isubijwe mu byiciro byo hasi dore ko yari yugarijwe n’imyenda ikomeye.

2. Super Classico

Ku mwanya wa kabiri tuhasanga derby ihuza amakipe ya River Plate na Boca Juniors amakipe yo mu mugi wa Buenos Aires mu gihugu cya Argentine iyi ikaba izwi nka Super Classico. Mu mwaka wa 2004 ikinyamakuru cyo mu bwongereza the Observer, cyashyize ku mwanya wa mbere uyu mukino mu bintu 50 ugomba kureba mu mikino mbere y’uko upfa. Kuri Observer ngo umunsi w’uno mukino utuma Old Firm indi Derby ikomeye igaragara nk’umukino wa karere wo mu mashuri abanza. Gusa kimwe mu bitazibagirana muri Super Classico, ni amahano azwi ku izina rya Puerta 12 Tragedia ubwo abafana 71 bapfuye abandi 150 bagakomereka ubwo bahuriraga mu muryango wa 12 wa stade El Monumental aha hari mu 1968

1. El Classico

Wayita El Classico cyangwa El Espanyola Derby gusa menya ko guhangana hagati ya Real Madrid na Barcelona muri rusange gufatwa nk’ukwa mbere mu mupira w’amaguru ku isi nzima. Aya makipe yibonamo ibindi birenze umupira w’amaguru. N’ujya I Camp Nou ku kibuga cya Barcelona uzakirwa n’amagambo avuga ati Més que un club bivuga ko birenze kwitwa umupira w’amaguru. Aya magambo akaba ubundi yaravuzwe na perezida wari umaze gutorwa muri iyi kipe mu 1986 Narcis de Carreras ashaka kugaragaza umumaro iyi kipe ifitiye intara ya Catalougna intara itarakunze kuvuga rumwe kuva kera n’ubuyobozi bw’I Madrid no kubw’ingoma y’igitugu cya Franco.

Mu gihe Real Madrid ku rundi ruhande yakunze kugaragara nk’ikipe yatoneshejwe I Bwami. El Classico kugeza ubu ni wo mukino w’amakipe y’umupira w’amaguru ukurikiranwa ku mateleviziyo n’abantu benshi ku isi. Nawe rero nubona Pepe akandagira intoki za Messi ukabona Fabregas ashaka guterana imigeri ukabona Ramos ashwana na Iniesta bakomoka mu gihugu kimwe ntuzakeke ko ari ibyubu.

Izo ni derby twashoboye kubakusanyiriza n’ubwo hari nyinshi tutagarutseho nka North London Derby hagati ya Tottenham na Arsenal, Cairo Derby hagati ya Al Ahly na Zamalek, Sowetho Derby ikinwa na Kaizer Chief na Orlando Pirates n’izindi. Si ukuzirengagiza nazo ahubwo ni uko akaruta akandi kakamira.

SIBOMANA Janvier Kuya 29-11-2015 saa 01:09'

Muzadushakire amateka y’ikipe ya FC Barcelona n’abakinyi b’ibihangange bayikinnyemo n’ibikombe ifite kugeza ubu.

JUSTIN NGABO Kuya 1-11-2015 saa 13:24'

UREBYE IBYARANZE DERBY GUHANGANA MU MAGAMBO NO MU KIBUGA I RWAMAGANA BIZABA ARI IBICIKA

Razaq Kuya 18-03-2015 saa 20:30'

Nubu ejo bundi ku cyumweru muzareba indi final kuko noneho yo irenze El clasico mwabwiwe ikizamini cya mbere nakirangije Cya manchester City twayeretse yuko itazi gukina imikino ikomeye yi burayi
NB: Ubu sasa Hasigaye kuzanogonora Real madrid ubundi nkazamura igikombe la LIGA

mwima Kuya 21-10-2013 saa 13:21'

Hanyuma se APR na Rayo Sport byo mubirekeye iki? nuko bitazwi mu ruhando mpuzamahanga? nayo derby iuwacu hano ntimukatubwire ibyiyo mudahereye iwanyu. Turumvikana bagabo


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)