RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 28-05-2017 saa 7:02'  -  Perezida Kagame yatangaje icyo abona kibura ngo umupira w’amaguru utere imbere  |  Yanditswe kuya 26-05-2017 saa 19:10'  -  Badukomera amashyi batayadukomera, twatwaye igikombe - Rwatubyaye Abdoul  |  Yanditswe kuya 26-05-2017 saa 16:01'  -  Rayon Sports Fc yandikiye FERWAFA ko aho guhererwa igikombe kuri Match ya Kiyovu hategurwa umukino wa gicuti  |  Yanditswe kuya 25-05-2017 saa 26:33'  -  Abakinnyi ba Kiyovu Sports bashinjwaga urupfu rwa Ndahimana barekuwe  |  Yanditswe kuya 25-05-2017 saa 18:07'  -  Umuyobozi wa FIFA yashimiye Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona
Ryan Giggs VS Paolo Maldini: Abakinnyi bakwiye kwigirwaho bakinnye imikino isaga 1800 bombi!
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

N Madjaliwa

Ubu umupira w’amaguru ugeze aho uyoborwa n’amafaranga menshi, amakipe gutegura abakinnyi bakiri bato byatangiye kugabanyuka, kubera amakipe aba ashaka intsinzi yihutirwa, ariko hari abakinnyi babiri bahereye mu gutegurwa bakiri bato ndetse banagera kuri byinshi bakwiye kwigirwaho.

Paolo Maldini na Ryan Giggs ni abagabo babiri amazina yabo adateze kuzibagirana mu makipe bakinnyemo kuva bakiri bato kugeza bakuze, AC Milan na Manchester United.

Giggs yamaze gukuraho rekodi ya Maldini yo gukina imikino myinshi mu ikipe ku mugabane w’Uburayi , yakinnye umukino wa 903 w’ikipe ya Manchester United mu gihe cy’imyaka 21ari kumwe n’ikipe ya Red Devils uko bigaragara ntago arageza igihe cyo guhagarika gukina, kuko afite gahunda yo gukina imikino 1000 afasha Manchester United.

Ubwo abakinnyi b’iki gihe bahora bahinduranya amakipe, Maldini na Giggs bakoze amateka kuguma hamwe, ndetse biragoye cyane ku bakinnyi barimo babyiruka ubungubu.

RuhagoYacu yabakusanyirije ibyo abo bakinnyi bagiye bageraho mu bihe bitandukanye.

RYAN GIGGS

Amaze gukina imikino: 903

Honours: 33

Yatangiye gukina mu mwaka 1991-kugeza nubu akitwara neza mu kibuga,

Amaze kwinjiza ibitego: 163

Ibihembo yegukanye

PFA Players’ Player of the Year 2008-09

BBC Sports Personality of the Year 2009

OBE for services to football - 2007

Giggs afatwa nk’umukinnyi wakinnye ndetse akanatsinda ibitego muri buri sezo ya shampiyona mu Bwongereza. Amaze kugira rekodi yo gukina imikino myinshi muri Premier League.

Ibyagiye bitangazwa n’abantu batandukanye bavuga kuri GIGGS
"Giggs ni umukinnyi wo ku rwego rwo hejuru ku isi " - Zinedine Zidane

"Narize inshuro ebyiri kubera kureba uburyo akina, umukinnyi wa mbere kujye yari RobertoBaggio uwa kabiri ni Ryan Giggs." - Alessandro Del Piero

"Eric Cantona yari umukinnyi w’umuhanga, ariko ntago ari nka Giggs." - Johann Cruyff

Ni amakipe make ku isi yabashije kugira ibihe byiza muri shampiyona iwayo ndetse no ku mugabane w’Uburayi, nkuko Manchester United yabigezeho mu gihe cy’imyaka 20 ishize, begukanye ibikombe bya shampiyona ibikombe bibiri bya Uefa Champions League begukanye kandi ibikombe bya FA na Carling Cup.

Umutoza Sir Alex Ferguson byamutwaye igihe kugirango ahindure iyo kipe ya Man United ibashe kwegukana ibikombe, icyo gihe Giggs yari ahari ubwo Fergie yatangiraga impinduka hariya Old Trafford. Ryan Giggs yakinnye umukino we wa mbere afite imyaka 17 y’amavuko hari mu kwezi kwa gatatu mu mwaka 1991, Man United bahise begukana igikombe cya Shampiyona yakurikiyeho.

Giggs buri shampiyona atsinda ibitego kuva yatangira gukina mu mwaka 1991.Giggs yinjije igitego ke cya mbere ubwo bakinaga n’ikipe ya Manchester City hari mu kwezi kwa gatanu mu 1991, igitego kiza yagitsinze muri sezo yo mu mwaka 1998-99 muri kimwe cya kabiri kirangiza mu gikombe cya FA bakina n’ikipe ya Arsenal icyo gitego kirakibukwa kuko ari kimwe mu bitego byiza byatsinzwe muri FA Cup, yacenze hafi abakinnyi bose ba Arsenal ajya gutsinda umuzamu David Seaman arangije akuramo umupira yari yambaye.

Nubwo Giggs afatwa nk’umukinnyi wagize ibihe byiza muri Man United kandi ni umwe mu bakinnyi bavanyeho ibyo Liverpool yari yaragezeho yegukana ibikombe byinshi bya Shampiyona iza gukurwaho na Manchester United imaze kwegukana ibikombe 19.


PAOLO MALDINI

Yakinnye imikino: 902

Honours: 26

Yakinnye hagati y’umwaka : 1985-2009

yinjije ibitego: 33

Ibihembo yegukanye

Champions League Best Defender 2007

Uefa Team of the Year 2003 & 2005
Ballon d’Or Bronze Award 1994 & 2003

Malidini yakinnye imikino myinshi ya Uefa Champions League - 168.

Yakinnye kandi imikino 23 mu gikombe cy’isi akinira Ubutaliyani.
Ibyo abantu bavuga kuri MALDINI

"Zidane yari umuhanga cyane ariko Paolo Maldini niwe nakundaga cyane ." - Sir Alex Ferguson

"Ni umwe mu bakinnyi babahanga nigeze kubona ku isi " - Marcello Lippi

Izina ’Maldini’ ntago ryari rizwi cyane ubwo yari afite imyaka 16 y’amavuko, Paolo Malidini akina umukino we wa mbere akinira AC Milan mu mwaka 1985. The youngster yari umwana wa Cesare Maldini, nawe wari umukinnyi w’ikipe ya AC Milan mu myaka 1950s ni 1960s, mbere yuko aba umutoza wiyo kipe mu myaka 1970, Paolo Maldini yakuriye muri AC Milan.

Nkuko na Giggs yakuriye muri Man United, ntago byamutwaye igihe kirekire Maldini ahita atangira gukinira iyo kipe ya AC Milan akiri muto, igihe cy’imyaka 25 akina, Maldini yegukanye ibikombe 7 bya shampiyona y’Ubutaliyani, igikombe cya ,mbere yacyegukanye muri sezo yo mu 1987-89 , ariko igikombe cyo muri sezo yo mu 1991-92 nicyo cyo kwibukwa cyane, kuko bagitwaye badatakaje n’umukino numwe,urukuta rw’inyuma rwari rugizwe na Maldini, Franco Baresi, Mauro Tassotti na Alessandro Costacurta bageze kuri byinshi icyo gihe.

Ibikombe 7 bya shampiyona mu gihe cy’imyaka 25 hari ababona ko ari bike, ariko ni bake cyane babigeraho, iyo haje Uefa Champions League Maldini yegukanye ibikombe 5 mu myaka 1988, 1989, 1994, 2003 ni 2007.

Umukinnyi wa Real Madrid Francisco Gento we yegukanye ibikombe 6 bya Uefa Champions League, mu myaka 1950s ni 1960s, uwo niwe wenyine urusha Paolo Maldini bombi bakaba bafite agahigo ko gukina imikino ya nyuma inshuro 8 nta bandi bakinnyi bari babigeraho mu mateka ya Uefa Champions League.

****Ibaze ni abakinnyi bangahe bazabasha kugeza aho Giggs na Maldini bageze aho bakinnye imikino 900 kandi bakigaragaza ubuhanga******


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 29
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports284269
02Police FC292258
03Apr FC282056
04As Kigali291250
05Bugesera FC281246
06Musanze FC29142
07Espoir FC29339
08Etincelles FC28-536
09Sunrise FC29-433
10Amagaju FC29-733
11Mukura VS29-1332
12Marines FC29-1330
13Kirehe FC29-729
14Gicumbi FC29-1928
15Kiyovu sports29-1527
16Pepiniere FC29-2914
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny18
02Wayi Yeka17
03Kambale Salita Gentil13
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Umuganda Stadium
Sunday, 28 May 2017 15:30
flag ETINCELLES - vs - BUGESERA flag
Kigali Regional Stadium
Sunday, 28 May 2017 15:30
flag RAYON - vs - APR flag
Kigali Regional Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag AS KIGALI 1 - 3 POLICE flag
 Pappy T. (1)
  Danny U. (2)
 Isaie S. (1)
Umuganda Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag MARINES 1 - 0 KIYOVU flag
 Amri K. (1)
 
Ubworoherane Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag MUSANZE 4 - 2 MUKURA flag
 Kintu Mike S. (1)
 Peter O. (1)
 Yeka W. (2)
  Ally N. (1)
 Ibrahim N. (1)
Kirehe Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag KIREHE 0 - 0 GICUMBI flag
 
Ruyenzi Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag PEPINIERE 1 - 1 AMAGAJU flag
 Gilbert M. (1)
  Mukeshe A. (1)
Nyagatare Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag SUNRISE 0 - 1 ESPOIR flag
  Houssein R. (1)