RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 28-06-2017 saa 17:19'  -  Espoir FC itunguwe no kubwirwa ku munota wa nyuma ko Saddam atemerewe gukina  |  Yanditswe kuya 28-06-2017 saa 14:05'  -  Rayon Sports vs Espoir: Amakuru avugwa mu makipe yombi mbere y’umukino  |  Yanditswe kuya 28-06-2017 saa 7:03'  -  Nahimana Shassir yapfushije se umubyara  |  Yanditswe kuya 27-06-2017 saa 26:30'  -  Stade ya Mironko igiye kuba iya mbere yakira abantu benshi kurusha izindi mu Rwanda  |  Yanditswe kuya 27-06-2017 saa 16:09'  -  Abaharanira impinduka mu mupira basanga udashobora gutera imbere kubera imiyoborere mibi
Ku myaka 16 gusa , NDAYISABA Fabrice Eto’o yigisha abana ruhago !!
Print Comments: 1 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

RuhagoYacu Team

AMATEKA YA NDAYISABA FABRICE ETO´O

NDAYISABA Fabrice Eto’o wavutse tariki ya 10/03/1995 kuri ubu akaba afite imyaka 16 akaba yaravukiye mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Kabagari. NDAYISABA Fabrice Eto’o avuka ku babyeyi GAKWAYA Jean Pierre na MUSABYIMANA Rose. Amashuri abanza yayize muri APADE na Kabuga , ayisumbuye ari kuyiga kuri APE Rugunga ubu akaba ari mu mwaka wa mbere

NDAYISABA Fabrice Eto’o uzwi cyane ku izina rya Eto’o mu Rwanda , bitewe naho yakundaga kuba ari kenshi mu cyaro byatumaga atabona umwanya wo gukina umupira bihagije aho uyu musore NDAYISABA Fabrice Eto’o yatangiye gukina umupira wa maguru afite imyaka 7 ku muhanda no mu cartien yari atuyemo , nuko nyuma yaje kubona amahirwe yo kubana na Oncle we i Kigali ari nabyo byamuhaye uburyo bwiza bwo gukina umupira we kuko yabikundaga.

Agejeje imyaka 10 y’amavuko yaje gutangira gukina ahita ajya muri Esperance i Remara amara mo igihe ajya muri junior ya APR F.C, ari nako yerekanye ko abishoboye kandi ko yakunze umupira w’amaguru.

Mu mwaka wa 2008 aho yaje kuba Kapiteni wi kipe y’ikigo cya APADE muri Primary yaho mw’ikipe y’abahungu ibyo yakoraga byose akaba yariganaga umukinnyi Samuel Eto’o Fils ukomoka muri Cameroun.

Burya koko ngo iyo ufite ubushake Imana iragufasha, uyu musore yaje kugira amahirwe ikipe ya Cameroon iza gukina i Kigali na Samuel Eto’o arimo hari taliki ya 3/09/2006 kubera ukuntu yakundaga Eto’o Fils byamuteye kureka ishuli ajya kumureba ku kibuga cy’indege i Kanombe.

Kuri Fabrice Eto’o ati « byanteye kujya ku kibuga cy’indege, narakubiswe n’abashinzwe unutekano ariko mugeraho ampa gahunda ko tuzahurira SERENA icyo gihe yitwaga INTERCONTINENTAL »

Kubera ko impamvu nyamukuru yari izanye Eto’o mu Rwanda yari umukino wagombaga guhuza ikipe ye ya Cameroon n’Amavubi byabaye ngombwa ko tubonana nyuma y’umukino aho bagiranye ibihe byiza akanamuha imyenda yose yari yakinishije uwo munsi, aho yanamugerekeyeho ama euro 200€ ahwanye n’amafaranga 160.000frw ariko naje kujya kuyavunjisha bampa 15.000frw gusa kuko nari umwana , ibintu nanubu bikimbabaza kubera abatekamutwe nahuye nabo !!

Mu mwaka wa 2009 Eto’o agarutse muri gahunda ya 1 Dollar’s Compange, yabwiye Ministre w’umuco na sport Joseph HABINEZA ko ari njye ashaka ko nza kumwakira ku kibuga cy’indege i Kanombbe , ibintu byabanje gutungura benshi cyane kuko ntari nzwi. Samuel Eto’o akigera mu Rwanda namwakirije impano y’umupira wa Karere, ni photo yanjye nawe ya 2006 hamwe n’indabyo n’udukomo two kukaboko.

Nyuma yaho Samuel Eto’o Fils yaje kugirana ikiganiro kirambuye n’uyu musore bituma abasha kumugezaho ikifuzo yari afite cyo gushaka aho yajya kwiga umupira w’amaguru.

Eto’o ntiyazuyaje yahise anamwemerera kumushakira ibyangombwa gusa kubera ibibazo Eto’o yagiranye n’ikipe ya Barcelona bigatuma ayivamo akerekeza muri Inter Milan , gahunda yari afite ntayri igikunze kuko nawe yasaga n’uhuye n’ibibazo bye bwite.

Ibi ntibyaciye intege uyu musore Ndayisaba Fabrice kuko yahise azana ikindi gikorwa yise Fondation Eto’o.

Amavu n’amavuko ya Fondation Eto’o

Imipira 2 gusa yaguzwe amafaranga 1000 y’amanyarwanda hamwe n’abana 17 nguko uko Fodnation Rto’o yatangiye mu bibazo byinshi.

Gusa igitangaje kuri ubu iyi Fondation ikaba imaze kugira abana 84 aho yanakoze agashya ikaba ifite academy y’abakobwa 40 ikintu kiza kandi cyo kwishimira.

Ibi byose uyu musore Ndayisaba Fabrice Eto’o kuri we byari ikintu kimukomereye gusa ntawakwemeza ko yabashije kugera aha wenyine , gusa uyu musore yadutangarije ko hari benshi bamubaye hafi kandi bakanamugira inama banamutera inkunga aho banaje no kuba abanyamuryango ba Fondation Eto’o.

Abo akaba ari : Senateur MUSABEYEZU Narcise wasuye iyi fonfation mu gihe yari yateguye imikino ya Eto’o Cup , HABINEZA joseph Ambasadeur, Afande NTAZINDA Eric, , APOTRE PAUL GITWAZA , ITANGISHAKA BERNARD Executif Wa Niboye , NIRERE MARIE ROSE na PAUL JURES NDAMAGE wagize uruhare runini mu gutanga ibitekerezo kuri iyi Foundation kuva yatangira.

Fondation Eto’o yaje kubona ibyangombwa nyabyo imbere y’amategeko inemererwa kujya ikorera ku kibuga cya Eto Kicukiro.

Ibi byatumye tariki ya 6/7/2011 haba irushanwa rya mbere ryiswe « Eto’o cup » iri rushanwa rikaba ryaragenze neza aho abana babashije kwitwara neza bahawe ibihembo by’amakaye, amakaramu, biscuit, bombo n’ibindi bijyanye n’ubushobozi uyu musore afite muri iki gihe.

Dusubiye inyuma gato uyu musore Ndayisaba Fabrice Eto’o muri Mata uyu mwaka w’2011 tariki ya 14 mu gihe mu Rwanda twibukaga abacu bazize Genocide yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994 ari kumwe na Fondation ye basuye Urwibutso rwa Gisozi aho bari kumwe n’abana barenga 40.

Ndayisaba Fabrice Eto’o wavutse nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi akimara kumva amahano yagwiriye igihugu cye yagize agahinda kenshi biramurenga nkuko yabidutangarije gusa kuri we akaba yaragize igitekerezo cyuko habaho n’urwibutso rw’abana by’umwihariko.

Ibi byatumye tariki ya 2/7/2011 Fondation Eto’o itegura andi marushanwa yo kwibuka abana bazize Genocide yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994,aho aya marushanwa yitabiriwe yitabiriwe n’amakipe yaturutse mu turere dutandukanye aritwo : kicukiro, Gasabo, Nyarugenge.

Umushyitsi mukuru muri icyo gikorwa akaba ari uwari uhagarariye Ministre ariwe Gaspald KAYIJUKA, abitabiriye iri rushanwa bakaba barahawe « Certicat participation » n’ibihembo birimo imipira n’ibindi bihembo bitandukanye.

Aya marushanwa nkuko yari agamije kwibuka abana bazize Genocide habayemo gutanga ibiganiro bijyanye n’uwo munsi wo kwibuka abana.

Taliki 1/10/2011 Fondation Eto´o yafunguye ku mugaragaragaro Academy y’abakobwa ifite abana 40 bafite imyaka 8-17. Kuri Ndayisaba Fabrice Eto´o akaba yarasanze agomba no gufahsa abana b’abakobwa gutera imbere muri ruhago.

Ibikorwa Ndayisaba Fabrice Eto´o amaze kugeraho

-  Mu mwaka w´2009 yashinze Fondation Eto´o kugirango ifashe abantu bari mubyago babaye n´abandi bari ku mihanda. Ni muri urwo rwego hari abana bagiye bava ku mihanda bakaba ari na bamwe banagize uruhare mu gutangiza Foundation harimo nkabitwa enock bitaga zidane n´abandi

-  Hari abana batandukanye b´infubyi kuva mu mwaka w´2010 binjiye muri Fondation Eto´o

-  Hateguwe imikino y´abana bo muri za cartien iyo mikino ikaba yariswe Etoo Cup, yarimo amakipe atandatu ayatsinze mu bushobozi bucye bwa Fondation Eto´o bahawe amakayi,amakaramu ,biscuit , nibindi

-  Gukurikirana abana bose bo muri Fondation Eto´o aho bakorewe ama fishi bakanakurikiranwa ku myigire yabo , aho ku bufatanye n’ibigo abana bigamo hatangwa raporo yuko abana bitwara.

-  tariki ya 1.10.2011 hafunguye academy ya bakobwa yitwa /PRIVATE FONDATION NDAYISA FABRICE ETOO RWANDA / ubu abana bose bakina muri Fondation bafite ibyangombwa bibaranga kandi buri mubyeyi wese aba azi gahunda umwana we aba yajemo.

Impinduka mu nyito

Nyuma y’uko Samuel Eto’o ava mu Rwanda mu mwaka w´2009, nibwo hizwe umushinga wo gutangiza Fondation yigisha umupira w’amaguru bihereye mu bana bari munsi y’imyaka 17. Aho yari yiswe “Private Foundation Samuel Eto’o” P.S.F.E mu magambo ahinnye.

Fondation yatangiye gukora neza nta kibazo, biza kumenyeshwa ubuyobozi bukuru bwa Private Fondation Samuel Eto´o P.F.S.E ku cyicaro gikuru muri Espagne na Cameroun, by’umwihariko na Samuel Eto’o.

Nyuma, ibikorwa byaje kugenda gahoro gahoro, bitewe n’impinduka zari zabaye mu buyobozi bwa P.F.S.E biza guhurirana n’iyegura ry’uwahoze ari Minisitiri w’umuco na sport, Bwana HABINEZA Joseph.

Akaba yari mu bantu bamfasha kugirango Fondation itere imbere, adukorera n’ubuvugizi muri Ministere ya Sport. Ibyo ni bimwe mu bibazo byatumye Fondation idindira mu mikorere. Bitewe n’uko ibyangombwa birimo statut bitaraboneka ibi bikaba bituma imikorere igenda buhoro mu bushobozi buke aho bigorana kubona inkunga.

Nyuma yo kureba bagasanga kuba foundation yitirirwa “Samuel Eto’o” kandi nta nkunga ye abagenera, bituma n’abaterankunga bandi batitabira kugira icyo babafasha kuko foundation ifite uwo yitiriwe kandi bikaba ari imbongamizi ikomeyeByatumye bahitamo guhindura amazina ya foundation, aho kwitwa “Private Fondation Samuel Eto’o” ikitwa “Fondation Ndayisaba Fabrice Eto’o” (F.N.F.E) mu magambo ahinnye.

N´ubwo bwose Fondation ihinduye inyito, ntabwo imikorere n’intego bihindutse kuko kuko F.N.F.E ikomeje kugirana umubano mwiza na Federation, amakipe, academie , ndetse na Foundation ya Eto’o Fils ifite icyicaro muri Cameroun.

Gahunda igezweho muri iyi minsi

Muri iyi minsi Fondation Ndayisaba Fabrice Eto’o iri muri gahunda yo gushaka abanyamuryango bashya hamwe n´ibindiu bijyanye nabyo aho basaba uruhare runini rw´ababyeyi kuko iyi foundation yita ku bana bari hagati y´imyaka 7 kugeza kuri 17.

Aba bana bakaba baba bakeneye ko ababyeyi baba hafi yabo kuko baba bakiri bato kandi bakeneye uburere bwa kibyeyi.

Ibikoresho bikenewe kugirango imikorere ya Foundation Ndayisaba Fabrice Eto’o igende neza


IBYO ARIBYOINGANO
1Amafaranga yo kwiyandikisha

muri Champion Vacance

30.000
2Imipira yo gukina (Ballons)20
3Cônes36
4Assiettes16
5Imyambaro yo gukinana – abahungu (jersey) nimyenda nayo tuzakinisha irihutirwa kuko ntibatuma dukina tutambaye imyenda 3 pairs
6Imyambaro yo gukinana – abakobwa (jersey) 2 pairs
7Inkweto zo gukinana (abahungu n’abakobwa) 36 pairs
8Chausible (abahungu n’abakobwa)36 pairs
9Training36 pairs
10Souplesse 36 pairs
11Imiti (pomade, bandage, etc….)
12Chronomètre2
13Ifirimbi2
14Ikarita y’umukinnyi72
15Ubufatanye n’umubano ugomba kuranga impande zombi arizo foundatin na Zion temple no kudufasha kudusengera mubyo dukora byose

Mu gusoza uyu musore Ndayisaba Fabrice Eto´o yagize icyo atangaza nk’umwana ukunda umupira agakunda abana n’igihugu cyae, akaba ari na Président wa Fondation Eto’o.

Yabanje gushimira abantu bose bakomeje kumba hafi nka Kalisa Murigno wamutoje muri Esperance, na RUDIFU wamutoje muri APR F.C, n’ababyeyi b´abana hamwe n’Itangazamakuru cyane cyane umunyamakuru wassuye bwa mbere Foundation Eto´o ariwe igishingwa ariwe Rutayisire Emile umunyamakuru w´Imvaho Nshya ,n’u buyobozi kuva ku nzego zo hasi kugeza ku nzego zo hejuru.

Kuri Ndayisaba Fabrice Eto´o nk´umwana uteza imbere abandi bana mu Rwanda hose arasaba abana kugira disprine kandi bakumva ko ntakintu wageraho utavunitse.

Kuri we akaba yifuza ko umupira w´amaguru watera imbere mu Rwanda aho abana bagomba kwihesha agaciro ndetse bakanaba abambere mu kubaka igihugu cyabo ntibajye mu mihanda.

Munyeri Joyeuse Kuya 2-03-2016 saa 03:15'

komeza utere imbere wamfura y’u Rwanda we imbere h’abanyarwanda ndetse n’abanyarwanda kazi ni heza kuko tugufite. gukunda igihugu ndetse no kukitangira bikuranga bihesha ubuzima benshi kubaho.komera gitwari muri byose. turagukunda


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)