RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Amateka  |  Rwanda

Nshozamihigo umuhungu w’umwami Rwabugiri ariwe munyarwanda wateye mu izamu bwa mbere igitego ?

AMAVU N’AMAVUKO BY’UMUPIRA W’AMAGURU MU RWANDA

Nta muntu n’umwe uzi neza umunsi umupira w’amaguru wagereye mu Rwanda.

Gusa imipira ya mbere yo gukinwa yageze mu Rwanda mu ntango z’ikinyejana cya 20 izanywe n’abamisiyoneri b’abadage bayishyikiriza umwami Yuhi Musinga. Ubwo hari hagati ya 1896-1931.

Amateka atubwira ko umupadiri w’umudage bitaga Shumaceri wabaga i Kabgayi niwe weretse abanyarwanda bwa mbere uko bawukina.

Byumvikana ko ari nawe wazanye amategeko agenga umupira bwa mbere mu gihugu uko ari 17 :

1. Itegeko rirebana n’ ikibuga,

2. Itegeko rirebana n’umupira,

3. Itegeko rirebana n’umubare w’abakinnyi,

4.Itegeko rirebana n’ imyambaro mu kibuga,

5. Itegeko rirebana n’umusifuzi wo hagati,

6 .Itegeko rirebana n’abasifuzi bungirije,

7.Itegeko rirebana n’ igihe umukino umara,

8. Itegeko rirebana no gutangiza umukino,

9 .Itegeko rirebana n’umupira uri gukinwa nutari gukinwa,

10 .Itegeko rirebana n’uburyo bwo kwinjiza igitego,

11 .Itegeko rirebana no kurarira,

12 .Itegeko rirebana n’amakosa abera ku kibuga n’uburyo ahanwa,

13. Itegeko rirebana na kufura ( Free Kick ),

14 . Itegeko rirebana na penaliti,

15 .Itegeo rirebana no kunaga,

16 . Itegeko rirebana no guterera mu ba kabiri,

17. Itegekorirebana n’ibijyanye na corner.

Nubwo byumvikana ko atali ameze nkuko tuyazi ubu. Yagiye ahindagurika.

Mu banyarwanda bambere bakojeje ikirenge kuri ruhago twavuga nka Nshozamihigo umuhungu w’umwami Rwabugiri binemezwa ko ariwe munyarwanda wa mbere wateye igitego mu izamu mu myitozo hagati y’abakinnyi bari i Kabgayi.

Abandi twavugamo uwitwa Maboneza Frederiko wakinaga mu ikipe y’Amagaju kwa shefu Rutaremara Rwugubugi rwa Ngenzi w’I Kibeho n’abandi.

Amakipe yambere mu rwanda akaba amenshi yari ashingiye ku mitwe y’ingabo cyangwa se abataramiraga kuba shefu.

Aha twavuga nka Amagaju yo kwa shefu Rutaremara, Amaregure y’umwami Mutara III Rudahigwa, Amasata yo kwa shefu Nkuranga ku Gasoro na Mutende n’andi.

Amakipe yandi yakurikiyeho yabaga ari ay’ibigo by’aba misiyoneri gatolika nk’Ingabo nziza i Kabgayi kwa padiri Shumaceri.

Buri kipe yabaga ifite n’indirimbo yayo ya morali abakinnyi baririmbaga mbere yo gukina na nyuma.

Mu makipe yabayeho bwa mbere idashingiye ku mutwe w’ingabo z’i bwami mu Rwanda twavuga nka Kiyovu sport nubwo icyo gihe itari ifite iryo zina.

Ikaba yaratangiwe n’abasore b’i Nyamirambo mu 1957 bifuza kubona ikipe yahagararira Kigali.

Twagiye twifashisha ibiganiro n’abantu bayikinnyemo bwa mbere ikitwa Kigali sport, kugirango tubashe kubona amakuru y’ukuri ku ikipe.

Bitaba ibyo tukifashisha zimwe mu nyandiko bagiye basiga abatakiriho, ntibagiye bahuza ku mwaka nyirizina.

Ruhagoyacu ikaba izakomeza kubagezaho uko umupira w’amaguru watangiye mu Rwanda, tukaba tubikesha igitabo cyanditswe na mugenzi wacu Muramira F. Regis.

Ushobora kudukurikira ukoresheje Twitter cyangwa Facebook ukamenya amakuru yose y’imikino isaha ku yindi.

Map : Ahabanza  \  Amateka  \  Rwanda

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. HAGABIMANA Jean Marie Vianey

    Kuya 24-05-2016 saa 02:52'

    Ni byiza cyane,dukomeze guteza imbere Ruhango yacu. AMAGAJU Oyeeeeeeeeeeeeeeeee

  2. MUHAWENIMANA Benjamin

    Kuya 1-10-2015 saa 08:32'

    Murahoneza nezejwe nogusura uru rubuga;kubwibyo rero,nabasabaga mbinginga ngo mujye mwandika AMEZI mukinyarwanda,mugihe mutugezaho uko amakipe aba azahura,kuko twe abaturage tugorwa nogusoma urundi rurimi.ibindi byo,nabyishimiye murakoze.

  3. Jean Paul Ruterana

    Kuya 12-12-2014 saa 16:32'

    amagaju yari aya Rutaremara.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru