RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Amateka  |  Rwanda

Tumusabeyezu Janvier ufite imyaka 17 n’amezi 5 yatsinze ibitego 32 mu mikino 18 akaba afite indoto zo gukinira Amavubi

RuhagoYacu

Nyuma yaho Amavubi U17 akoreye amateka , RuhagoYacu yagerageje gushakisha abandi bana b’Abanyarwanda bakina ku mugabane w’Iburayi bifuza gukinira u Rwanda.

Iki gikorwa akaba ari uburyo bwo gufatanya ngo intera Amavubi U17 igezeho izakomeze aho nyuma y’ubushakashatsi twakoze twasanze hari abakinnyi benshi cyane bakina ku mugabane w’Iburayi kandi b’abahanga bamwe muri bo iyo muganiriye bakaba bakubwira ko bifuza gukinira Amavubi.

Umukinnyi twahereyeho akaba yitwa Tumusabeyezu Janvier yavutse tariki 1/1/1994 avukira I Remera akaba kuri ubu abarizwa muri Ireland.

Uyu mukinnyi arawuconga kakahava dore ko azwiho kuba ataruha kandi akomeye nkuko bitangazwa na bagenzi be bakinana aho akina muri ba rutahizamu.

Uyu mukinnyi azi kuvuga ikinyarwanda ariko ntazi kucyandika kuri ubu akaba ari kwegerwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru muri Ireland ngo akinira ikipe yabo y’abatarengeje imyaka 18 dore ko abica bigacika mu ikipe ya Shamrock Rovers F.C ya U18 aho yambara numero 6 akaba kandi anahembwa ama euro 100 buri cyumweru.

Twabamenyesha ko iyi kipe ya Shamrock Rovers F.C ari imwe mu makipe akomeye muri Ireland ikaba ari n’ikipe ifite abana benshi bakunda kwigaragaza mu ikipe y’Igihugu yabo.

Tumusabeyezu Janvier kuri we ngo ntashaka gukinira iyi kipe kuko yumva ashaka gukinira igihugu cye cyamubyaye kuri ubu akaba amaze gutsinda ibitego 32 uyu mwaka mu mikino 18 bakinnye.

Mu kiganiro twagiranye n’uyu mwana ngo indoto ze ni ugukinira u Rwanda akaba yaranze gukinira Ireland nubwo bakomeje kumwirukankaho bikomeye.

Ushobora kudukurikira ukoresheje
Twitter cyangwa
Facebook ukamenya amakuru
yose y’imikino isaha ku yindi.

Map : Ahabanza  \  Amateka  \  Rwanda

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. TUYISHIME Placide

    Kuya 13-05-2013 saa 10:29'

    Uwo mwana TUMUSABEYEZU Janvier, FERWAFA nikore uko ishoboye aze afatanye n’abandi ku rugamba rwo kuzamura ruhago yacu. Turabashimiye ko mutugezaho amakuru meza cyaneeeeeeeeee..


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru