RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 23-05-2017 saa 20:21'  -  Umutekano wakajijwe ku kibuga kizakira umukino wa nyuma wa Europa, nyuma y’igitero cyahitanye abantu 22 i Manchester  |  Yanditswe kuya 23-05-2017 saa 19:37'  -  Amakipe yasezereye APR FC na Rayon Sports FC arasifurirwa n’abanyarwanda  |  Yanditswe kuya 22-05-2017 saa 21:07'  -  Kalisa Adolphe "Camarade" wa APR FC yagizwe umuyobozi w’akanama gategura amatora ya FERWAFA  |  Yanditswe kuya 20-05-2017 saa 15:09'  -  Masudi Djuma ashobora gusimbura Ivan Minnaert muri Mukura  |  Yanditswe kuya 19-05-2017 saa 19:38'  -  Moussa Camara aragaruka i Kigali kuri uyu wa gatandatu
Castar,Mabombe, Pelé, Nani… inkomoko ya tumwe mu tubyiniriro tw’aba star mu mikino itandukanye
Print Comments: 2 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Jah d’eau DUKUZE

Utubyiniriro ngo ni kimwe mu bikunze kuranga aba star bo mu byiciro bitandukanye aho usanga bakunze kugira amazina arenze kuyo basanzwe bitwa bakura ahantu hatandukanye.

Uyu munsi twagerageje kubashakira inkomoko y’utubyiniriro twa bamwe mu basportive baba aba hano mu Rwanda ndetse no hakurya y’inyanja.

Burya imiterere, imikinire imyitwarire ndetse n’ibindi, ni bimwe mu bishobora gutuma umukinnyi runaka atazirwa akazina aka n’aka. Aha niho usanga umukinnyi wa Volleyball Dusabimana Vincent yiswe Gasongo, Ntaganda Elias akitwa umukoranabushake,Mike Yossam agahabwa aka Conseiller n’abandi.

Gusa hari n’abandi abakunzi b’imikino baba batazi inkomoko yayo. Mubo twagerageje kubashakira, reka duhere mu mukino w’intoki wa Volleyball, umukinnyi Mbonyuwontuma Jean Luc ukina muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda azwi nka Kizungu.Ubwo yigaga mu mwaka wa kane mu ishuri ryisumbuye rya Christ Roi i Nyanza, uwari umubitsi muri iryo shuri ashingiye ku kuba yari inzobe, yamwise Kizungu. Ntakirutimana Alexis wo muri APR VC we azwi nka Debande. Yiswe iri zina kuberako yakundaga gutera ama sport nkuko babyita.

Reka tujye mu mupira w’amaguru: umukinnyi Rucogoza Aimable azwi nka Mambo, ngo we iri zina yararikuranye kuko ngo ari iryo mu buto. Mu gihe Ndayishimiye Jean Luc azwi nka Bakame. Bakame we iri zina ngo arikomora mu Gatenga ngo ubwo yari akiri umwana yakundaga gutera ama sport bityo bamutazira aka Bakame.

Ikindi kandi kizwi mu mikino mu Rwanda ni umunyamakuru Jean Lambert Gatare, wakundaga gukoresha utubyiniriro igihe yogezaga umupira akiri kuri radio Rwanda. Ibi byatumye twegera uyu munyamakuru tumubaza icyo yashingiragaho aha bamwe mu bakinnyi utubyiniriro runaka.

Nko ku mukinnyi Kamana Bokota Labama twamubajije impamvu yamwise igikurankota mu magambo ye yagize ati “igikurankota buriya ni umuntu w’igitangaza ukora ibyo abandi batabasha gukora, ukoresha imbaraga haba izumubiri haba izubwonko” kuri Gatare ngo icyo gihe Bokota yari ntagereranywa.

Mu gihe ku kazina Fabregas kahawe Haruna Niyonzima ngo Gatare yabonaga benda gukina kimwe naho kuba Olivier Kalekezi yarakundaga kumwita Danger Man ngo ntago ariwe wazanye iri zina ariko ni we ushobora kuba yaratanze abandi banyamakuru kurimenya no kurikwirakwiza. Danger Man, ngo iri zina arikomora i Bugande ubwo Amavubi yatsindiraga Cranes I Nambole ku gitego cya Jimmy Gatete ngo bahise batazira Karekezi aka Danger Man.

Uretse abakinnyi abatoza nabo ntibakunda gutana n’utubyiniriro. Bamwe mubo twabashije kwegera harimo umutoza Sugunya Hamisi azwi nka Kishi. Tuganira n’uyu mutoza wahoze atoza Etincelles, yatubwiye ko mu myaka ya za 79 yakinaga mu ikipe ya Espoir ngo hari umukinnyi wateraga amashoti akaze cyane wakinaga mu ikipe y’I Bukavu witwaga Kishimbanga akaba ari nawe bamwitiriye.

Undi mutoza ni Antoine Rutsimbura uzwi nka Mabombe. Uyu wanaciye mu makipe atandukanye avuga ko iri zina ataryiyumvamo. Nubwo atemeza neza inkomoko aho ryaturutse ariko avuga ko ugenekereje usanga iri zina rituruka ku mukino yakinnye n’Intare muri za 1997 ubwo yatozaga Mukura VS. Icyo gihe ngo Mukura ntiyaherukaga gutsinda Intare, ndetse n’ikipe y’Intare yanze guca mu muryango usanzwe ivuga ko Mukura yaroze. Umukino waje kurangira ku nsinzi ya Mukura VS kuri kimwe kubusa yanashose cyane amashoti akomeye. Mu kiganiro cya nyuma ya match ngo umutoza Antoine yaje kuvuga ko atari amashoti yari amabombe cyane ko ikipe y’Intare yari iy’abasirikare bo bakoresha amasasu. Nguko uko izina Mabombe rishobora kuba ryaraje.

Bamwe mu banyamakuru kandi hari igihe ubasangana amazina nkayo. Bagirishya Jean de Dieu umunyamakuru wa radio 10 yatubwiye ko Castar naryo ari izina rye gusa adutangariza inkomoko yaryo. Yagize ati “ iri ni izina naje guhabwa na data umbyara we yambwiye ko yarikuye ku gasimba k’idubu yigeze kubona ahantu hitwa Louvin mu Bubirigi. Yaje kukabona ko kakubanaga cyane bityo ahitamo kukanyitirira kuko bambwiye ko kera nkiri umwana nakubanaga cyane.”

Si mu Rwanda gusa kandi no kumugabane w’I Burayi abakinnyi ukunze gusanga bafite utubyiniriro. Umukinnyi Ricardo Izecson dos Santos Leite azwi nka Kaka. Iri zina ngo arikomora kuri murumuna we Digao utarashoboraga kuvuga neza izina Ricardo igihe yari akiri umwana.

Undi munya Brazil, Manuel Francisco dos Santos azwi nka Garrincha. Uyu wamamaye kubera gutsinda ibitego bizwi nka Garinci ino mu Rwanda, iri zina ngo yaryiswe na mushiki we witwa Rosa amugereranya n’inyoni yitwa gutyo. Iyi ikaba izwiho kuba yakwemera gupfa aho kugirango bayifate.

Umukinnyi kandi Luís Carlos Almeida da Cunha azwi nka Nani. Iri zina rya Nani yaryiswe na mushiki we mukuru Christine de luis carlor almeida da cunha wakundaga kumwitaho akiri umwana ngo yabonaga ari akazina keza. Ubusanzwe iri zina risobanura impuhwe.

Tukiri Old Trafford kandi umukinnyi Javier Hernandez kumupira we uzabonaho akazina ka Chicharito Iri zina ngo arikomora kuri se umubyara wari wariswe Chicharo kubera kugira amaso y’icyatsi.Umuhungu we rero yaje kwitwa Chicharito cyangwa se ishaza rito.

Tukiri I Manchester, reka tujye muri City, turahasanga umukinnyi Sergio Leonel "Kun" Agüero del Castillo. Aguero, ngo akazina ka Kun agakomora kubabyeyi b’umubyeyi we, ngo babonaga asa n’umukinnyi w’amafilm y’abana aya azwi nka Cartoons, umuyapani Kum Kum.

Edson Arantes do Nascimento azwi nka Pelé. Ngo iri zina Pele yaryiswe na se. Kumyaka 3 gusa, Pelé yajyanaga na se umubyara kumyitozo y’ikipe ya Vasco de Gamma y’iwabo muri Brazil. Ise wa Pelé, yaje kubona ko iyo umuhungu we yajyaga guhamagara umuzamu wiyo kipe witwaga “Bile”, we yivugiraga “Pile”, ahita amwita Pelé atyo.

Reka dusoreze k’umukinnyi Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro. Ronaldo ngo yaje guhabwa iryo zina kubera se yakandaga uwahoze ari perezida wa Leta zunze Ubumwe z’America Ronald Reagan. Bityo afata izina Ronald yongeraho “o” ngo ribe igi Portugal, Ronaldo riba rije gutyo. Amazina ni menshi ntitwayarangiza gusa ubutaha tuzabagezaho inkomoko y’utubyiniriro tw’amwe mu makipe mukunda.

Remi Kuya 18-08-2014 saa 11:44'

Sergio Leonel "Kun" Agüero del Castillo ngo yaje ibKibeho 15/8/2014, iyi nkuru nayumvanye abapadiri baho,turasurwa ntitubimenye!

BICAMUMPAKA Athanase Kuya 4-12-2012 saa 06:10'

Abafite utubyiniriro bo twongeremo NSENGIYUMVA Jean Paul bita (Ralo),naho Haruna NIYONZIMA we yabanje kwitwa Mémé ubwo twabaga muri Collège Inyemeramihigo i Gisenyi,dore ko icyo gihe yari afite amacenga adasanzwe nk’ayo Mémé yari afite muri Anderlecte mu bubiligi.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 27
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports274268
02Apr FC282056
03Police FC272054
04As Kigali271449
05Bugesera FC271043
06Musanze FC28-139
07Espoir FC27235
08Etincelles FC27-535
09Mukura VS27-932
10Amagaju FC28-732
11Sunrise FC27-530
12Kirehe FC28-728
13Marines FC28-1427
14Gicumbi FC28-1927
15Kiyovu sports27-1426
16Pepiniere FC27-2713
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny16
02Wayi Yeka14
03Nahimana Shassir13
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Amahoro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag GICUMBI 2 - 1 MUSANZE flag
 Rashid M. (1)
 Suleyman M. (1)
  Yeka W. (1)
Huye Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag MUKURA - vs - SUNRISE flag
Kigali Regional Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag APR 1 - 1 MARINES flag
 Omar N. (1)
  Bertin D. (1)
Nyagisenyi Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag AMAGAJU 2 - 1 KIREHE flag
 Hassan papy H. (1)
 Innocent N. (1)
  Junior N. (1)
Ruyenzi Stadium
Saturday, 20 May 2017 15:30
flag PEPINIERE 2 - 2 RAYON flag
 Felix B. (1)
 Joseph L. (1)
  Francois M. (1)
 Shassir N. (1)
Kamarampaka Stadium
Saturday, 20 May 2017 15:30
flag ESPOIR 1 - 1 KIYOVU flag
 Houssein R. (1)
  Andre L. (1)
Huye Stadium
Saturday, 20 May 2017 15:30
flag MUKURA 1 - 2 GICUMBI flag
 Christophe N. (1)
  Rashid M. (2)
Kigali Regional Stadium
Friday, 19 May 2017 15:30
flag AS KIGALI 1 - 1 APR flag
 Hamidou N. (1)
  Fiston N. (1)