RUHAGOYACU.com

Ibigwi n’Amateka ya Lionel Messi wujuje imyaka 28 uyu munsi

Tariki ya 24 Kamena buri mwaka, umukinnyi kabuhariwe kuva mu gihugu cya Argentine, Lionel Messi yizihiza isabukuru ye y’amavuko. Kuri ubu uyu musore ari kumwe na Argentine muri Copa America iri kubera muri Chile. Ruhagoyacu.com yakwegeranyirije byinshi bimaze kuranga ubuzima bw’uyu mukinnyi ufite impano idasanzwe muri ruhago.

Hari kuwa gatatu tariki ya 17/04/2013 i Vatican mu Butaliyani nibwo Padri wa Vatican yashyikirije Papa mushya Papa Francis umupira Lionel Messi yambara mu ikipe ya FC Barcelona.

Uyu rutahizamu ukinira ikipe ya FC Barcelone n’ikipe y’Igihugu ya Argentine , umupira we yambara wahawe umushumba wa kiriziya gatorika kw’isi , nyuma yuko uyu musore atangaje ko mu nzozi ze ashaka kuzahura na Papa Francis banakomoka mu gihugu kimwe cya Argentine.

Lionel Andrés Messi Cuccittini, yavukiye i Rosario muri Argentina kuwa 24 Kamena 1987, Se umubyara ni Jorge Horácio Messi wakoraga mu ruganda rukora ibijyanye n’ubucuzi n’aho Nyina ni Celia María Cuccittini wari umukozi ukora amasuku, Messi akaba afite bakuru be babiri na mushiki we umwe. Leo Messi, ni umugabo w’umugore umwe, akaba Se w’umwana umwe w’umuhungu witwa Thiago.

Byaravuzwe yuko Lionel Messi yigeze gukundana n’umukobwa Macarena nawe wavukaka mu mujyi wa Rosario. Messi yamwerekanye imbere ya se igihe yari yaragiye kwivuza imvune mbere gato y’igikombe cy’isi cyo mu mwaka 2006. Messi kandi yigeze gukundana n’umukobwa w’umunyamideri wo muri Argentina witwa Luciana Salazaar.

Umugore wa Lionel Messi Antonella Roccuzzo bashakanye mu mwaka w’2008.

Naho se umubare 869 uvuze iki?

Uretse kuba Cristiano Ronaldo arusha Lionel Messi iminsi 869 y’amavuko, n’umuhungu wa Cristiano witwa Cristiano Junior arusha uwa Lionel Messi bise Thiago Messi iminsi 869.

Cristiano Ronaldo ukina muri Real Madrid akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu cye cya Portugal yavutse tariki 5 Gashyantare 1985, na ho Lionel Messi ukinira FC Barcelona akaba kapteni wa Argentine avuka tariki 24 Kamena 1987, bivuze ko hagati yabo bombi harimo ikinyuranyo cy’iminsi 869.

Ku wa Gatanu tariki ya 2 Ugushyingo 2012, ni bwo Antonella Roccuzzo umukunzi wa Lionel Messi yibarutse umwana w’umuhungu wahawe izina rya Thiago, mu gihe umuhungu wa Cristiano Ronaldo witwa Christiano Ronaldo Junior we yavutse tariki 17 Kamena 2010, aba na bo bafite ikinyuranyo cy’iminsi 869.

Bivugwa ko Maman wa Cristiano Junior yaba yarahawe amafaranga menshi ashoboka kugirango ntazagaragaze ko hari aho ahuriye n’uyu mwana w’umuhungu kuri ubu urerwa na Maria Dolores dos Santos Aveiro, maman wa Ronaldo.

Nk’uko byatangajwe na The Sun, bavuga ko iri busana ry’iminsi y’amavuko rihuye ku babyeyi n’abana babo ryatangajwe n’umugabo witwa Daz McNally ku rubuga rwa twitter, aho yagize ati ”Ronaldo na Messi batandukanyijwe n’iminsi 869 ku gihe cy’amavuko yabo, n’abahungu babo na bo batandukanyijwe n’iminsi 869. Mbega ukuntu bishimishije ?”

Tariki 30 Mata uyu mwaka, ni bwo Lionel Messi yashyize ifoto kuri Instagramm avuga ko we n’umufasha we Antonella Rocuzzo biteguye kwibaruka undi mwana w’umuhungu bazita Benjamin.Uyu azaba yitiranwa n’umuhungu wa Sergio Aguero ukinira Manchester City, akaba inshutimagara ya Lionel Messi kuva bahuriye mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 batari baziranye.

Ese uyu na we azarusha uwa Ronaldo wa kabiri iminsi 869?
Kugeza ubu Ronaldo ni ingaragu ku myaka 30, nyuma yo gutandukana n’uwari umukunzi we , Umurusiyakazi werekana imideli, Irina Shayek muri Mutarama uyu mwaka.

Ubwo yari mu biruhuko mu Bufaransa, akaza no kwitabira imikino yo gusiganwa mu mamodoka ya Grand Prix yaberaga mu mujyi wa Monaco mu kwezi gushize, Ronaldo yagaragaye ari ku mwe na Cara Delevingne, umu model w’umwongerezakazi, akaba umuririmbyi n’umukinnyi w’amafilime.

Ronaldo yirinze kugira byinshi abitangaza ho.

Messi mu mupira w’amaguru ni muntu ki?

Ku myaka 5 gusa, Lionel Messi yatangiye gukina umupira w’amaguru mu ikipe ntoya yo mu gace k’iwabo, aho yatozwaga na Papa we Jorge, maze ku myaka 8 yerekeza mu ikipe yitwaga Newell’s Old Boys, yari iherereye mu Mujyi wa Rosario, anavukamo, aho yaje kumara imyaka ine abashije kwitabira imikino hafi ya yose iyo kipe yakinnye uretse umukino umwe gusa, maze aza guhinduka ikirangirire mu mujyi aho bamuhimbaga akamashini ko muri 87 (The machine of 1987), aho bashakaga kuvuga ko ari igitangaza kandi yaravutse mu mwaka wa vuba.

Ku myaka 11, Lionel Messi yaje kugaragaraho uburwayi bw’umusemburo w’ubukure wari mukeya, maze ikipe yitwaga River Plate yo mu gace k’iwabo yari yaratangiye kwerekana ko imwifuza ibura amafaranga yo kumuvuza ubwo burwayi dore ko byasabaga agera ku madolari 900 ku kwezi.

Aya makuru yaje kugera kuri Carles Rexach wari umuyobozi wa FC Barcelona wari waratangajwe n’ubuhanga bw’uwo mwana, maze abifashijwemo na Papa we, Messi abasha kujya muri Barcelona, kuva ubwo Messi na Papa we bimukira muri Esipanye, aho ikipe ya FC Barcelona yabashije kuvuza Messi maze agahita atangira kuyikinira mu ikipe y’abana (Youth academy bita La Masia).

Lionel Messi Muri La Masia, yatangiye gukinira Barcelona mu ikipe y’ingimbi guhera mu mwaka w’2000 kugeza muri 2003 aho yaje gutsinda ibitego 37 mu mikino 30, maze muri shampiona ya 2003-2004 aza kuzamurwa mu ikipe nkuru, ariko y’abatabanzamo nyuma yo guca agahigo agatsinda igitego byibura kuri buri mukino maze arangiza afite ibitego 21 mu mikino 14, ibi bikaba byaraje kumuhesha kwinjira mu ikipe ya mbere, aho yakinnye umukino we wa mbere tariki 16 Ugushyingo 2003, mu mukino wa gicuti na Porto, icyo gihe akaba yari afite imyaka 16 n’iminsi 145.

Ku myaka 17 n’iminsi 114, umutoza Frank Rijkaard watozaga FC Barcelona yamugiriye icyizere ku mukino wa mbere w’irushanwa wabahuje na RCD Espanyol tariki 16 Ukwakira 2004, maze aba aciye agahigo ku kuba umukinnyi w’umwana kurusha abandi wabashije gukinira Barcelona muri Shampiona La Liga ya Espagne.

Taliki ya 1 Gicurasi 2005 ni bwo yatsindiye ikipe nkuru igitego cya mbere ku mukino wabahuje na Albacete Balompié, na bwo aba aciye agahigo ko kuba umukinnyi wabashije gutsindira FC Barcelona muri shampiona ari muto kurusha abandi.

Tariki 16 Nzeri 2005, Messi yahinduriwe amasezerano muri FC Barcelona atangira guhembwa amafaranga menshi, aho yahawe amasezerano agera muri 2014 ndetse muri uwo mwaka akaba yaranahawe ubwenegihugu bwa Esipanye (26/09/2005), uwo mwaka akaba yarawugiriyemo n’ibihe byiza kuko tariki 27 Nzeri yakinnye umukino we wa mbere w’irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwa yo ku mugabane w’u Burayi (UEFA Champions League) na Udinese yo mu guhugu cy’u Butaliyani.

Aha yaje no gukinana na rutahizamu Ronalidinho na we wabicaga bigacika icyo gihe maze abafana ba FC Barcelona baramwishimira bihambaye, aba bafasha ikipe y’umutoza Frank Rijkaard kwegukana ibikombe bikomeye muri Esipanye ndetse no ku mugabane w’ u Burayi.

Muri shampiona ya 2006-2007 yakomeje kwigaragaza nk’igitangaza aho yarangije atsinze ibitego 14 mu mikino 26 maze aza kuba nk’imana ya FC Barcelona ubwo yatsindaga ibitego 3 mu mukino uzwi nka El Clásico uba uhuza ikipe ya Barcelona na Real Madrid akaba ari na we wabashije gutsinda ibitego 3 mu mukino (Hat-trick) wa El Clásico ari muto kurusha abandi.

Mu 2007, uyu musore yatangiye kugereranwa na Maradona bitewe n’ibitego bibiri yatsinze ku mukino wa ½ cy’irangiza mu mikino y’igikombe cya Copa del Rey, muri ibyo bitego hakaba hari harimo ikimeze nk’icyo Maradona yatsinze mu gikombe cy’isi mu mwaka w’1986 cyabereye muri Mexico bakina n’iguhugu cy’U Bwongereza, icyo gitego kikaba cyariswe igitego cy’ikinyejana, maze abafana bo mu gihugu cya Esipanye batangira kumwita “Messidona” kuko bakinaga ku mwanya umwe kandi akora udushya nk’utwo Maradona yakoze muri Mexico mu 1986.

Tariki 27 Gashyantare 2008 Messi yakinnye umukino we w’100 muri Barcelona bahura n’ikipe ya Valence maze muri uwo mwaka anahabwa igihembo cy’umukinnyi mwiza w’imbere (Rutahizamu) ku isi, n’aho mu gihugu cya Espagne ahabwa igihembo cy’umukinyi mwiza ndetse bamwe banavuga ko ari we wagombaga guhabwa umupira wa zahabu wa 2008 (Ballon d”or 2008) wahawe Cristiano Ronaldo, Messi akaba yaraje ku mwanya wa gatatu nyuma ya Kaka na Cristiano mu guhatanira Ballon d’Or ya 2007, akongera akaza ku mwanya wa kabiri ku mwanya w’umukinnyi wa FIFA w’umwaka wa 2007 na bwo akurikiye Kaka.

Shampiona ya 2007-2008 ikaba yararangiye Messi abashije gutsinda ibitego 16, atanga imipira 13 yavuyemo ibitego mu marushanwa yose n’ubwo igihe kini yakimaze mu mvune.

Muri shampiona ya 2008-2009, umukinnyi Ronaldinho akimara kugenda, Messi yahise afata nomero 10 yambarwaga na Ronaldinho, maze aza no guhita aba umukinnyi wa kabiri wa FIFA nyuma ya Cristiano, ndetse aza gutsinda hat-trick (ibitego 3 mu mukino umwe) ya mbere ya 2009 mu mukino w’igikombe cya Copa del Rey batsinda Atlético Madrid ibitego 3-1, aza kongera guca agahigo ko gutsinda ibitego byinshi ku giti cye muri Champions League nyuma yo kwihaniza Bayern Munich, umukino yatsinzemo ibitego bibiri.

Messi yaje gutwara kandi umupira wa zahabu wa 2009 (Ballon d’Or 2009) ndetse anatsinda igitego cyahesheje ikipe ye igikombe cy’isi cy’ama clubs cya 2009, ahita anahabwa igikombe cy’umukinnyi wa FIFA witwaye neza ku isi, akaba kandi mu ntangiriro z’umwaka wa 2010 yarabashije gutsinda hat-trick (ibitego 3 mu mukino umwe) mu mikino ibiri yikurikiranya ya shampiyona, ndetse n’aho yatsinze Arsenal ibitego 4 wenyine mu mikino ya Champions League, byatumye aca agahigo k’umukinnyi wa Barcelona wabashije gutsinda “Hat-Tricks” nyinshi, aza no kurangiza ahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza kurusha abandi muri shampiyona ya Espagne ku nshuro ya kabiri, akaba kandi yararangije afite agahigo k’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mwaka umwe wa shampiona ku bitego 47, agahigo yambuye Ronaldo wo muri Bresil, we, wabashije gutsinda ibitego 34 mu mwaka wa shampiyona.

Messi kandi yongeye gutwara igihembo cya Ballon d’Or cya 2011 ndetse aranabisubira muri 2012 bituma anaca agahigo ko kucyegukana inshuro enye kandi zikurikirana, ibi bikaba bitarakorwa n’undi mukinnyi n’umwe. Messi kandi yanatwaraga igihembo cy’umukinnyi mwiza kurusha abandi gitangwa na FIFA muri iyo myaka, ari nako atwara icy’umukinnyi mwiza ku mugabane w’u Burayi ndetse n’icy’umukinnyi mwiza mu gihugu cya Espagne, hanyuma mu mwaka wa 2013 mu gihe yahataniraga Ballon d’Or na Cristiano Ronaldo abasha kwegukana umwanya wa kabiri.

Uwavuga amateka n’ibigwi bya Lionel Messi bwakwira bugacya atarabirangiza, uwavuga ibikombe n’ibihembo byose yibitseho ntiyabirangiza kugeza aho abatari bacye kugeza ubu bamufata nk’umukinnyi warushije abandi mu mateka y’umupira w’amaguru, gusa akaba n’ubwo yagiye akinira ikipe y’igihugu cye cya Argentine atarigeze ayikorera ibitangaza nk’uko byari byitezwe.

Lionel Messi amaze gutsindira FC Barcelona ibitego 412 mu mikino 315 amaze kuyikinira kuva mu mwaka w’2004 kugeza ubu, akaba yaratsindiye ibitego 11 ikipe y’ingimbi ndetse n’iy’abasimbura b’iyo kipe mu mikino 32 yahakinnye. Lionel Messi kandi amaze gutsindira ikipe y’igihugu ya Argentine ibitego 46 mu mikino 100 amaze kuyikinira kuva mu mwaka w’2005,

Messi yatangiye gukina muri Barcelone (ikipe nkuru) afite imyaka 17n’iminsi 114 mu Kwakira 2004 nubwo yageze i Catalona afite imyaka 13 gusa.

UDUHIGO Twose Lionel Messi amaze kwesa kuva atangiye gukina Ruhago:

Ku rwego Rw’ Isi:

  • Ni we mukinnyi ufite Ballon d’or nyinshi(4)
  • Ni we mukinnyi rukumbi watwaye Balon d’or, igihembo cya Pichichi n’urukweto rwa Zahabu muri Season imwe, hari mu 2009.
  • Nkuko bigaragazwa na Guiness Des Records, niwe mukinnyi wabashije gutsinda ibitego byinshi mu mwaka umwe w’imikino aho yatsinze 91 muri 2012.
  • Ni we mukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mwaka w’imikino ubariyemo n’iya gicuti, aho yatsinze ibitego 96 muri 2012.
  • Yatsinze ibitego byinshi mu mikino mpuzamahanga(ikipe ye n’ikipe y’igihugu) mu mwaka umwe w’imikino (ibitego 25) muri 2012, umuhigo asangiye na Cristiano Ronaldo na Vivian Woodward.
  • Yatsinze ibitego byinshi mu gikombe cy’isi cy’amakipe(4), umuhigo asangiye na Denilson na Mohamed Aboutrika.
  • Yatsinze mu mikino 21 yikurikiranya muri shampiyona(yahatsinze ibitego 33).
  • Ni we mukinnyi rukumbi watsinze amakipe yose yo muri shampiyona muri Season imwe ku buryo bwikurikiranya.
  • Ni we mukinnyi umaze kwegukana urukweto rwa zahabu mu gikombe cy’isi inshuro ebyiri.
  • Kuva mu 2007, akaba amaze kugaragara mu bakandida 3 bahatanira gutwara Ballon d’or inshuro 8 zose.
  • Umukinnyi muto wegukanye Ballon d’or 3, ku myaka 24, amezi 6 n’iminsi 17 gusa.
  • Umukinnyi wabashije gutsinda ibitego +60 muri season ebyiri (umuhigo asangiye na C. Ronaldo).

Ku Rwego rw’Umugabane w’Uburayi

  • Ni we mukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi muri UEFA Champions League (77), umuhigo asangiye na Cristiano Ronaldo.
  • Amaze gutwara urukweto rwa Zahabu inshuro 3, umuhigo asangiye na Cristiano Ronaldo.
  • Ni we umaze gutsinda ibitego byinshi muri Season(73)
  • Yatsinze ibitego byinshi mu ikipe ye mu mwaka(79)
  • Yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu bikombe by’uburayi inshuro 4,umuhigo asangiye na Gerd Muller.
  • Ni we umaze gutsinda Hat-tricks nyinshi muri Champions League(4)
  • Yatsinze ibitego byinshi mu mukino umwe wa Champions League(5), umuhigo asangiye na Adriano Luiz.
  • Niwe mu kinnyi umaze gutsindira mu mijyi 22 itandukanye mu irushanwa ry’I burayi.
  • Niwe mukinnyi rukumbi umaze kuba top scorer inshuro 4 zikurikiranya muri Champions League((2008/9-2011/12)
  • Yatsinze ibitego byinshi mu mateka ya Champions League(71) , umuhigo asangiye na Raul Blanco.

Ku Rwego rwa Espagne

  • Ni we watsinze ibitego byinshi hanze y’ikibuga cy’ikipe ye muri la liga (107).
  • Ni we watsinze ibitego byinshi muri Season imwe(50)
  • Yatsinze hat-tricks nyinshi muri season imwe(8)
  • Ni we umaze gutsinda ibitego byinshi muri Supercopa de Espana, ibitego 10.
  • Ni we mukinnyi wabashije gutsinda ibitego 200 muri la Liga ari muto, ku myaka 25.
  • Yabashije gutsinda mu mikino 27 ya shampiyona mu 2012/13, umuhigo asangiye na C.Ronaldo.
  • Ni we wabashije gutsinda mu mikino myinshi yikurikiranya( imikino 21 yatsinzemo ibitego 33)
  • Amaze gutsinze ibitego 21 muri El-Clasico.
  • Yabaye umukinnyi wa mbere mu mateka ya La Liga wabashije gutsinda ibitego 25 muri season 5 zikurikiranya, umuhigo asangiye na Cristiano Ronaldo.
  • Ni we mukinnyi kuri ubu umaze gutsinda ibitego byinshi mu mateka la Liga, ibitego 286.
  • Mu mikino 80 ya shampiyona, yagiye atsindamo ibitego bibiri mu mukino.
  • Ni we mu kinnyi watsindiye ibitego byinshi mu rugo muri season imwe, ibitego 46 mu 2011/12.
  • Ni we umaze gutanga assists nyinshi muri La Liga, imipira 111.
  • Ni we mukinnyi umaze gutsinda nibura ibitego 40 muri season 3, agahigo asangiye na C.Ronaldo.
  • Amaze gutsinda hat-taricks (ibitego 3 mu mukino umwe) nyinshi mu mateka ya Espagne, 32.

Mu ikipe ya FC Barcelone:

  • Niwe umaze gutsinda ibitego byinshi muri iyi kipe mu mikino yose, ibitego 440.
  • Niwe mukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi mu marushanwa yemewe , ibitego 412.
  • Niwe umaze gutsinda ibitego 286 muri shampiyona.
  • Yatsindiye ibitego byinshi iyi ikipe kurusha abandi, muri Champions Laegue (77)
  • Ni we watsinze ibitego byinshi muri iyi kipe mu marushanwa y’I Burayi (78)
  • Ni we umaze gutsinda ibitego byinshi mu mikino mpuzamahanga Barcelona imaze gukina, yatsinze ibitego 82.
  • Yatsinze kurusha undi wese muri iyi kipe hat-tricks 32, mumarushanwa yemewe.
  • Ni we umaze gutsinda hat-tricks nyinshi muri iyi kipe mu mikino ya shampiyona, yatsinze izigera kuri 24.

Mu Ikipe Y’igihugu cy’Argentine

  • Ni we mukinnyi wabashije gutsindira Argentine ibitego byinshi mu mwaka umwe (12), umuhigo asangiye na Gabriel Batistuta.
  • Yatsinze ibitego byinshi muri qualification z’igikombe cy’isi (10).
  • Yatsinze ibitego byiinshi mu mikino ya gicuti (24).
  • Yatsinze igitego mu gikombe cy’isi ari muto, mu 2006 ubwo batsindaga Serbia & Montenegro, yari afite imyaka 18 n’iminsi 357.
  • Ni we mukinnyi muto ubashije kuzuza imikino 100 mu ikipe y’igihugu ari muto ku mugabane muri CONMEBOL, ku myaka 27 n’iminsi 361.

Messi afite ibindi bihembo yagiye yegukana ku giti cye:

Amaze kwegukana igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi inshuro 4 yikurikiranya (209,2010,2011,2012).

Igihembo cy’umukinnyi winjije ibitego byinshi ku mugabane w’uburayi mu mwaka 2010 nu mwaka 2012. Rutahizamu mwiza muri Shampiyona ya Spain mu mwaka 2009,2010,2011,2012.

Umukinnyi w’umuhanga muri shampiyona ya Spain mu mwaka 2009,2010,2011,2012.

Umukinnyi winjije ibitego byinshi muri Uefa Champions League mu mwaka 2009,2010,2011 na 2012. Man of the match ku mukino wa nyuma Uefa Champions League mu mwaka 2011.

Byongeye kandi , Leo Messi ni we wagizwe umukinnyi w’irushanwa mu gikombe cy’isi giheruka kubera muri Brazil.

Hamwe na Barcelona, begukanye shampiyona 6, Copa del Rey 3, Supercopa de Espana 6, Uefa Champions League 4, Uefa Super Cup 2 ndetse n’igikombe cy’isi cy’amakipe inshuro 2.

Mu ikipe y’igihugu aracyahafite akazi kuko uretse ibikombe yatwaye mu makipe y’abato birimo igikombe cy’isi cy’imikino olempike ya 2008, n’igikombe cy’isi cy’abakiri bato cya 2005 nta rindi rushanwa Messi aratwara yambaye umwenda wa Argentine keretse kugarukira ku mukino wa nyuma mu gikombe cy’isi cyabereye muri Brazil umwaka ushize, ndetse no mu gikombe cya Copa America mu 2007.

Ese kuri iyi nshuro araza guhesha Argentine Copa America ya 2015 iri kubera muri Chile?

Map : Ahabanza  \  Amateka  \  Abakinnyi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. BARAYAVUGA.Frank

    Kuya 10-09-2017 saa 19:59'

    Natwetugombagushyiramo..Ubushacye.tukabyaraba.Messi

  2. stacie

    Kuya 13-01-2017 saa 06:00'

    nta wamusimbura kumugani wa wa muhanzi

  3. JOSSY

    Kuya 13-10-2016 saa 14:16'

    MESSI AZAHORA ARI UWA MBERE

  4. NIYIGENA JOSEE

    Kuya 10-10-2016 saa 03:07'

    messi azahora ari uwa mbere IBIHE BYOSE

  5. Tuyishime

    Kuya 5-11-2015 saa 12:55'

    Ngewe Mbuze Uko Mbivuga Reka Mvuge Nti<Fc Messi Barcelona Oyeee!!!!!!!>.

  6. LEON THEODORE

    Kuya 4-10-2015 saa 00:21'

    Turamwemera kko Jyembonantanuzamujya imbere. Tumufatiye Iryiburyo Kuri Ballon d’or Ya5

  7. Razaq

    Kuya 24-06-2015 saa 16:42'

    Njye nahisemo kumwita Dr. Messi kuko arenze urugero ukurikije imyaka afite nibyo amaze gukora.Nb : Ndanashimira ubuyobozi bwa FC BARCELONA Ku bwi gitekerezo bagize cyo kumuvuza hanyuma akabagirira akamaro nkeka yuko katazapfa kugirwa nubonetse wese.Ntibagiwe nabatoza bamugiriye icyizere ndakeka nabo baheshwa icyubahiro numwana bihitiyemo Bakunzi ba Ruhago byu mwihariko abakunda FCB na Dr. Messi Icyi nicyo gihe cye azamura Ballon D’or ya 5 nta kabuza In sha allah MESSI NO ONE LIKE YOU FOREVER Invisible

  8. 7SETH

    Kuya 24-06-2015 saa 13:22'

    Messi Tumurinyuma!!

  9. Chelsea i Rubengera

    Kuya 24-06-2015 saa 02:29'

    Ndumva ntamukinnyi uzakora kuburyo yarenga kuri kizigenza Messi!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru