RUHAGOYACU.com

Rekodi za Lionel Messi mu mibare

N Madjaliwa

Amateka akomeje gukorwa, ibitego bitanu bya Lionel Messi ubwo FC Barcelona yatsindaga ibitego 7-1 ikipe ya Bayern Leverkusen mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki ya 7/03/2012, byatumye uwo mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Argentine, yandikisha amateka mu gitabo cya Uefa Champions league.

Dore bimwe mu byo Lionel Messi amaze gukora mu mibare

3 – Messi amaze gutsinda ibitego bitatu mu mukino umwe (hat tricks) muri Uefa Champions League, inshuro eshatu, akaba amaze kugera ikirenge ku bakinnyi bigeze gukora gutyo mu bihe byashize, nka Filippo Inzaghi. Na bandi bakinnyi batatu nabo babigezeho bakinira ikipe ya FC Barcelona (Rivaldo, Ronaldinho na Samuel Eto’o) Messi we icyo abarusha nuko yatsinze hat tricks ebyiri muri sezo imwe ya Uefa Champions league.

3 – Umunyargentina Messi niwe mukinnyi wegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umuhanga ku isi, akaba yaramaze guca agahigo kigeze gukorwa n’abandi bakinnyi bakera begukanye icyo gihembo inshuro 3 Michel Platin, Johan Cruyff na Marco Van Basten we akaba abigezeho afite imyaka 24 y’amavuko.

4 – Messi niwe watsinze ibitego byinshi muri Uefa Champions league mu myaka itatu ishize yikurikiranya. Nubu niwe uyoboye urutonde rw’abamaze kwinjiza ibitego byinshi ubu, aho amaze kugeza ibitego , aramutse arangije ari ku mwanya wa mbere yaba aciye agahigo kashyizweho n’umukinnyi wa Bayern Munich Gerd Muller, niwe wabashije kwinjiza ibitego byinshi inshuro 4 yikurikiranya muri Uefa Champions League.

5 – Messi niwe mukinnyi wa mbere ubashije kwinjiza ibitego bitanu mu mukino umwe wa Uefa Champions league.

6 – Messi wavukiye Rosario amaze kwinjiza ibitego mu marushanwa atandatu atandukanye muri iyi Sezo ari kumwe na FC Barcelona ; La Liga, Copa del Rey, Spanish Supercopa, Uefa Super Cup n’igikombe cy’isi cyama Club, hamwe na Uefa Champions league; rekodi yigeze gukorwa n’umukinnyi witwa Pedro mu mwaka 2009.

12 – Messi amaze kugeza ku bitego 12 muri champions league iyi sezo, agejeje ku bitego yarangije afite muri sezo ishize, ibitego 12 kandi byigeze kugerwaho na Ruud Van Nistelrooy muri sezo yo mu 2002-03 – ikipe ya FC Barcelona iramutse igeze ku mukino wa nyuma, harabura imikino itanu.

18 – Kuva yatangira gukinira ikipe ya FC Barcelona mu mwaka 2005, Messi amaze kwegukana ibikombe 18.

22 – Nyuma ya hat-trick yatsinze Argentine ikina naSwitzerland mu cyumweru gishize, Messi amaze kugeza ibitego 22 mu mikino 67 amaze gukinira Argentina. Diego Maradona yinjije ibitego 34 mu mikino 91 yakiniye ikipe ya Argentina.

24 – Mu mukino wa mbere n’ikipe ya Leverkusen, Messi yari yashyizeho rekodi yo kwinjiza ibitego byinshi (19) mu mikino y’amajonjora none nyuma yo kwinjiza ibitego 5 agejeje ibitego 24.

49 – Messi amaze kugeza ibitego 49 muri champions legue – anyuze kuri Del Piero winjije (44), Filippo Inzaghi yinjije (46), Eusebio yinjije (47), na Andry Shevchenko winjije ibitego (48) mu rutonde rw’abakinnyi bamze gutsinda ibitego byinshi muri Uefa Champions League.

Ibitego bitanu byatumye anganya na n’umukinnyi wa Real Madrid Alfred Di Stefano bari ku mwanya kane bombi, inyuma ya Thierry Henry winjije (51), Van Nistelrooy yinjije (54) ukiri ku mwanya wa mbere ni Raul winjijeibitego (71).

93 – Messi afite assists 93 na FC Barcelona, harimo 73 muri sezo enye zishize, na 20muri iyi sezo.

188 – Kuva Umutoza Pep Guardiola yatangira gutoza FC Barcelona, Messi amaze gutsinda ibitego 188 mu mikino 201.

228 – Muri rusange, Messi amaze kwinjiza ibitego 228 mu ikipe ya FC Barcelona, akaba abura ibitego 7 gusa ngo ageze ibitego by’umukinnyi wa FC Barcelona wabashije kuyitsindira ibitego byinshi mu bihe byose witwa Cesar Rodriguez.

Map : Ahabanza  \  Amateka  \  Abakinnyi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru