RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 25-05-2017 saa 9:46'  -  Umuvugizi w’abafana ba APR FC yahagaritswe ku mirimo azira amagambo ye  |  Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 24:36'  -  Bugesera ishobora gusezerera burundu, abatoza imaze ibyumweru 2 ihagaritse  |  Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 23:03'  -  Ferwafa yemeje ko Rayon Sports izahabwa igikombe ku mukino wa KIYOVU SPORTS  |  Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 19:11'  -  Rayon Sports FC yandikiye FERWAFA iyisaba guhabwa igikombe ku mukino ifitanye na APR FC  |  Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 15:18'  -  Umutoza Okoko Godefroid, Umufana ukomeye wa Bull Dogg mu muziki
Umukinnyi Mugiraneza Jean Baptiste " Migi " yigeze gukina mu izamu ?
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Migi ni umukinnyi wa APR FC ukina mubo hagati inyuma (milieu défensif) akaba yaratangiye gukina umupira afite imyaka 5 gusa. Icyo gihe yakiniraga karere muri umwe mu mihanda yo ku Mumena. Nta mazamu yabagaho kuko hakoreshwaga amabuye mu cyimbo cyayo. "Navuga ko gukina umupira ari impano navukanye."

MIGI MU GIHE CY’UBWANA

Jean Baptiste Mugiraneza yatangiye amashuri abanza afite imyaka 7 nk’abandi bose. Kubera ukuntu yatangiye guconga ruhago kandi ikaba yari mu maraso ye, umuyobozi (directeur) w’ishuri rya Cyivugiza yahise afata icyemezo amushyira mu ikipe y’ikigo.

"Navaga ku ishuri n’ubundi nkahitira mu muhanda gukina mbere y’uko ngera mu rugo." Icyo gihe cyose kandi Migi yakinishaga ibirenge kuko ari nabyo yiganaga. Abana bambaraga inkweto bari bake cyane. "Ku ishuri ho, sijye wabonaga igihe cyo gukina (récréation) kigeze!"

Rimwe na rimwe rero hari igihe bitamworoheraga kuko ababyeyi babifataga ukundi. Benshi bumvaga ko umupira nta kamaro wagirira umuntu. N’ubwo Migi nyina atigeze amubuza kuwukina, ariko wasangaga buri mwanya amucyaha. "Uko navaga ku ishuri nsa nabi mama yarambwiraga ngo ndasa nk’umucururuzi w’ubuto. Rimwe na rimwe yaranankubitaga, ariko kenshi yamporaga ukuntu mpora nigaragura hasi noneho imyenda y’ishuri igacika."

Uramutse wisize ubuto ukagenda mu ivumbi n’ubundi ryose ryagufataho. Uko niko Migi yabaga asa kubera kwirirwa mu ivumbi umunsi hafi ya wose akinira karere mu muhanda.

MIGI MURI LA JEUNESSE

Migi amaze kwigira hejuru gato yaje kugenda ava mu muhanda noneho asatira ikibuga cya Collège St. André. "Muri St. André nahasanze abantu benshi babaga bakiniramo nk’Imikeke y’abasaza...ariko La Jeunesse niyo nakunze cyane kuko bari abana."

Muri St. André ntago Migi yatangiriye mu kibuga (n’ubwo nyuma yaje kuba umwe mu bazamu b’Imikeke), ahubwo wasangaga buri gihe ashyirwa inyuma y’izamu atoragura imipira ya Kiyovu Sports. "Ni hahandi ariko byose byaranshimishaga."

Imikeke niyo yatinyuye Migi ubwo bamuvanaga mu izamu bakamushyira hagati. Byatewe n’uko ikipe yari yaje ituzuye noneho abasaza bahita bashyiramo Migi kubera ukuntu bari bamuziho gukina neza. Gaudillots za mbere Migi yambaye yaziguriwe na prezida w’Imikeke, Ephrem Bizimana.

"Ntago ari ibyo gusa Imikeke yankoreye; niyo yandihiye n’amashuri kandi abasaza bayo ni nabo bangejeje kuri Stade Amahoro bwa mbere. Icyo gihe bampaye lift tujya kureba umupira wa Kiyovu Sports na APR FC."

Hari umunsi habaye amarushanwa y’ibigo by’amashuri hanyuma Cyivugiza ihura n’ikigo cyo ku Intwali. Muri uwo mupira kandi hari n’umutoza Yves Rwasamanzi watozaga La Jeunesse icyo gihe. Yakomeje kureba uko umwana Migi akina noneho yumva aranyuzwe hanyuma yiyemeza kumujyana muri cadet ya La Jeunesse.

"Aho niho natangiriye kumva ubwiza bwo kugira ikipe. Muri cadet ya La Jeunesse namazemo hafi umwaka. Icyo gihe nakinaga muri ba rutahizamu nkinisha ibirenge nanone. Impamvu ni uko inkweto zakomeje kungora."

Haje kubaho amarushanwa ya za cadets yashyizweho n’uwahoze ari prezida wa Federation, Lt. Gen Cesar Kayizari. Icyo gihe igikombe cyatwawe na cadet ya La Jeunesse kandi amarushanwa arangira Migi ariwe ufite ibitego byinshi. "Rwasamanzi yahise angirira icyizere anzamura muri junior."

Muri junior ya La Jeunesse naho ntago yamazemo igihe kinini uretse ko yaje kuzamukana nayo [La Jeunesse] ubwo binjiraga mu cyiciro cya kabiri (D2) cya shampiona. "Icyo gihe ntago twahembwaga, habe n’igiceri cy’icumi. Twakinaga umupira kubera kuwukunda gusa. Twumvaga ishyaka ryinshi muri twe."

Kwambara jersey gusa akajya mu kibuga nibyo byashimishaga abo bana bose kuruta ibindi.

Haje kwemezwa ko ikipe y’icyiciro cya mbere (D1) izajya ikina ari uko habanje gukina ingimbi zayo. La Jeunesse rero yo nta kipe nkuru yagiraga. Uwari umutoza w’ingimbi za Kiyovu Sports ariwe Aloys Kanamugire yakunze uburyo Migi akina noneho agerageza kumutwara La Jeunesse ariko biranga.

"Byabaye ngombwa ko nguma muri La Jeunesse. Twarakomeje turakina kugeza ubwo twinjiriye muri D1. Icyo gihe twumvise tugeze mu ijuru." Aha Migi yari amaze kugera mu mashuri yisumbuye kuri ESSI Nyamirambo.

MIGI MU IKIPE Y’IGIHUGU (U-15)

Migi akiri muri La Jeunesse — kubera uburyo yakinaga neza — Lt. Gen. Kayizari yaje kumushyira ku rutonde rw’abana (ikipe y’igihugu) batarengeje imyaka 15 boherejwe mu marushanwa muri Suède. Icyo gihe cadet y’igihugu yatozwaga na Roger Palmagrène.

Abandi bamaze amezi 3 mu myiteguro ariko Migi we ntago yari arimo. "Ku munota wa nyuma habura nk’icyumweru kugirango bagende, nibwo James Rekeraho (uwari ushinzwe amarushanwa kuri Federation) yaje asaba directeur wa ESSI uruhushya amubwira ko bankeneye mu ikipe y’igihugu. Nasanze imodoka ya Federation iri ku irembo rya ESSI integereje."

Migi yahise ajyanwa kuri Immigration noneho akorerwa pasiporo y’akazi uwo mwanya hanyuma asanga abandi mu myitozo. Migi na Haruna Niyonzima bitwaye neza muri ayo marushanwa yaberaga muri Suède bituma ndetse n’abayobozi b’amakipe yaho babakunda. Igihe abandi batahaga mu Rwanda, bo bajyanywe Stockholm mu igeragezwa ryamaze ibyumweru 2.

MIGI YANZE ICYIFUZO CYA APR FC

D1 yarangiye Migi ari titulaire muri La Jeunesse. "Birumvikana ko nari maze kumenya gukinisha inkweto ari nako Kiyovu Sports ikomeza kunshaka."

Nk’umukinnyi witwaraga neza cyane rero, Migi yabaga ari kurebwa na benshi bamwifuzaga mu makipe yabo. Muri abo harimo prezida w’icyubahiro wa APR FC Gen. James Kabarebe.

"Gen. Kabarebe yadutumyeho jye n’umuzamu, nyakwigendera Lambert murumuna wa Eugène Murangwa, adusaba kwinjira mu ikipe ya APR FC. Kubera ubuhanga n’urwego rw’abakinnyi APR FC yari ifite, n’ukuntu nari nzamutse ntaragira uburambe buhagije, nararebye nsanga nari kuba nishe umupira nakunze kuva menya ubwenge."

Migi yarebaga abakinnyi nka Janot, Manifred ndetse n’abandi akumva atabagera imbere kuko bari bamurenze cyane. "Iyo niyo mpamvu yatumye nanga icyifuzo. Ariko nabwiye Gen. Kabarebe ko ningira uburambe nzaza muri APR FC."

MIGI MURI KIYOVU SPORTS

Umwaka wakurikiye ikipe Kiyovu Sports yahise imugura. "Narebye abakinnyi bari muri Kiyovu Sports icyo, ndeba n’urwego nari maze kugeraho nk’umuntu wari umaze kugira imyaka 2 muri D2, mbona ko nta kibazo kirimo." Migi yafashe icyemezo hanyuma ahita asinyishwa imyaka 2 muri Kiyovu Sports kuri 6 (milieu défensif).

Yaguzwe Frw 500,000.

Ntago byamworoheye namba kujya muri Kiyovu Sports kuko yasinye amasezerano atabibwiye abayobozi ba La Jeunesse. "Numvaga mbibabwiye batabyemera hanyuma ngenda ku giti cyanjye. Icyo gihe byarasakuje cyane kugeza n’ubwo ntakinnye imikino 2 ya mbere muri Kiyovu Sports kubera guhagarikwa."

Kuri listi y’abakinnyi batanzwe muri Federation mbere y’uko D1 itangira, Migi yagaragaye mu makipe yombi — La Jeunesse na Kiyovu Sports. Uwo mwanya hagombaga kuvuka ikibazo. Amakipe yombi rero yaje kumvikana noneho hemezwa ko nguma muri Kiyovu Sports ariko nayo isabwa kwishyura La Jeunesse amafaranga y’indezo ahwanye na Frw 500,000 nari yaguzwe.

"Amafaranga yaratanzwe noneho Federation isinya ko mbaye umukinnyi wa Kiyovu Sports." Yaje kurangiza umwaka muri Kiyovu Sports afite ibitego 3.

Muri Kiyovu Sports Migi, Eric Serugaba, Bogota Labama, Haruna Niyonzima na Eric Gasana, batoranyijwe mu bakinnyi bitwaye neza. Umuhango wabereye kuri Serena i Kigali ariko Bogota aba ariwe uhabwa igikombe. "Kuba narabaye mu bakinnyi 5 ba mbere mu gihugu, byonyine byanyongereye imbaraga."

MIGI MURI APR FC

Umwaka wa kabiri APR FC yanze kwihangana noneho ihita igura umwaka Migi yari asigaje muri Kiyovu Sports. Amakipe yombi yemeje ko APR FC yatanga Frw Mn. 17 kugirango uwo mwaka Migi yari asigaje muri Kiyovu Sports uburizwemo. "APR FC yarazitanze nanjye impa Frw Mn. 4 zo kungura. Nasinye amasezerano y’imyaka 2."

Amaze gusinya amasezerano, bwakeye Migi ajya mu Budage mu rwego rwo kwitegura CAN U-20. Yagarutse APR FC iri kwiegura umukino wa Lotto wagombaga guhuza amakipe 4 ya mbere. "Icyo gihe nahise ngirirwa icyizere aba arijye ugirwa kapiteni w’ikipe muri Lotto Cup."

Igikombe APR FC yaje kugitwara kandi umukinnyi Migi, nk’umuntu uyoboye abandi ku rugamba, yahagiriye akazi gakomeye ko kuba umutwe w’imwe mu makipe akomeye hano mu Rwanda.

"Kuva navuka, icyo nicyo gikombe cya mbere nari nkozeho. Byaranshimishije cyane ku buryo ntabona uko mbivuga. Muri make natangiranye ibihe byiza muri APR FC."

Migi ni nawe wafashe icyo gikombe cya Lotto agihereza Gen. Kabarebe perezida w’icyubahiro wa APR FC nk’umukinnyi mushya yari amaze kwinjiza mu ikipe. "Igihe namuherezaga igikombe, numvise ari nko kumushimira ndetse no kumwereka ko atibeshye."

Nyuma haje kuza D1 nayo APR FC iyitangirana intsinzi. Icyo gihe umutoza yari Andy Muftila (umutoza mukuru wa Rayon Sports ubu). Migi kandi ari mu bakinnyi bamaze ukwezi kose muri Tunisia ubwo u Rwanda rwiteguraga CAN U-20. "Aho muri Tunisia naho uburambe bwanjye bwakomeje kugenda bwiyongera kuko twahahuriye n’amakipe akomeye nka Club Africain..."

Kubera ubwo burambe bwose, byatumye Migi agenda arushaho kugwiza ubuhanga mu kibuga bituma ndetse n’abatoza b’ikipe nkuru y’igihugu, Yaoundé, Baptiste Kayiranga, na Eric Nshimiyimana, bamubonamo umuhanga bakwiye kwifashisha.

"Aho ni muri CECAFA yari yabereye mu Rwanda. Umukino wa mbere twahuye na Zanzibar idutsinda 1-0 biba ngombwa ko abana bashya mu ikipe — jye, Ndoli na nyakwigendera Lambert — batwicaza bagashyiramo abamenyereye nka Olivier Karekezi, Manifred..."

Ikipe yatangiye kwitwara neza iza ndetse no kugera ku mukino wa nyuma n’ubwo warangiye Ethiopia itsinze u Rwanda 1-0. U Rwanda rwarangije CECAFA ari urwa kabiri ruhabwa na $20,000.

Muri CAN U-20 yabereye mu Rwanda, Migi yabaye "l’homme du match" kabiri kose mu mikino 3 gusa u Rwanda rwakinnye. Yahembwe telefoni yo mu bwoko bwa Samsung izo nshuro zombi. "Nijye wafunguye CAN U-20 ntsinda igitego cya mbere (ku mutwe) ubwo twahuraga na Mali tukayitsinda 2-1."

MIGI MU BUFARANSA

Bamwe mu bantu bari baje muri CAN U-20 harimo n’abayobozi b’amakipe yo hanze (Ubufaransa n’Ubudage) babaga baje kureba abakinnyi beza. Bahisemo Migi, Haruna na Elias Uzamukunda (bakunze kwita Baby). Ikipe yabo ya APR FC yabahitiyemo kujya mu Bufaransa.

"Tumaze kugera mu Bufaransa ntago twakiriwe neza kuko manager — ukomoka muri Sénégal — wari wadutumyeho twasanze ataraza kuko yari yaragiye iwabo."

Kugera muri Le Havre, ikipe yo mu cyiciro cya mbere bagombaga gukoramo igeragezwa, byarabagoye cyane. Bamaze iminsi 4 yose baba mu rugo rw’uwo mu manager kandi n’ikipe yabatumije itazi aho baherereye.

Basanze manager yohereje umuntu kubafata ku kibuga cy’indege. "Ariko aho kugirango atujyane mu ikipe, ahubwo atujyana aho manager yari atuye bateganya ko azaza vuba ariko nyuma aza guhura n’ibibazo byo kubura indege".

"Amaherezo twaje kugera muri Le Havre ariko ntitwahabwa icyizere cyo kuba twakora imyitozo mu ikipe nkuru y’ababigize umwuga ahubwo batubwira ko twajya muri centre de formation."

Centre de formation baje kuyijyamo bakorana imyitozo n’abana bato ari nako babwirwa ko mu cyumweru gitaha bazajya mu ikipe nkuru. Icyumweru cya kabiri cyashize bikimeze gutyo hanyuma Migi na Haruna — Baby we yari yamaze kujya muri Nantes — bafata icyemezo ko bagomba kubwira APR FC ikabatahana niba badashyizwe mu ikipe nkuru.

"Niko byaje kugenda koko hanyuma duhamagara prezida wa APR FC Gen. Kabarebe tumubwira ko badushyize mu bana kandi tukaba tutahishimiye. Yavuganye n’abayobozi ba Le Havre hanyuma abonye ntacyo bakora abwira APR FC kudukorera itike tukagaruka mu Rwanda."

Bageze mu Rwanda bakomeza shampiona ya D1 ndetse APR FC iza no gutwara igikombe.

KUVUGURURA AMASEZERANO NA APR FC

APR FC yakomeje kwikwizaho ibikombe bitandukanye birimo na MTN Peace Cup kugeza n’ubwo amasezerano ya Migi yaje kurangira ahubwo bahitamo kuyongera kubera aho yabagejeje. Ku masezerano ya kabiri, APR FC yamuhaye Frw Mn. 15.

Amasezerano ye muri APR FC azarangira uyu mwaka.

IKINTU MIGI ATAKWIBAGIRWA

Hari byinshi biba mu buzima bw’abantu ariko Migi ntashobora kwibagirwa igitego yatsinze ikipe yari amaze kuvamo ya Kiyovu Sports. Yateye ishoti rirerire cyane mu izamu hanyuma rikubita ku giti inshuro ebyiri zose kibona kwerekeza mu rushundura.

"Icyo gitego cyamaze iminsi myinshi kuri TV yitwa Setanta Africa. Kuba cyari igitego cyiza cyane, kikaba kandi ari nacyo cya mbere nari ntsinze ikipe mvuyemo, biracyanshimisha kugeza n’ubu kandi sinzigera mbyibagirwa."

Inkuru dukesha urubuga rwa FERWAFA


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 28
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports284269
02Apr FC282056
03Police FC282055
04As Kigali281450
05Bugesera FC281246
06Musanze FC28-139
07Espoir FC28236
08Etincelles FC28-536
09Sunrise FC28-333
10Mukura VS28-1132
11Amagaju FC28-732
12Kirehe FC28-728
13Marines FC28-1427
14Gicumbi FC28-1927
15Kiyovu sports28-1427
16Pepiniere FC28-2913
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny16
02Wayi Yeka15
03Kambale Salita Gentil13
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Amahoro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag GICUMBI 2 - 1 MUSANZE flag
 Rashid M. (1)
 Suleyman M. (1)
  Yeka W. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 1 AS KIGALI flag
 
Nyamata Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag BUGESERA 2 - 0 PEPINIERE flag
 
Umuganda Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag ETINCELLES 1 - 1 RAYON flag
 Salita Gentil K. (1)
  Kone T. (1)
Huye Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 2 SUNRISE flag
  Alex O. (1)
 Vedaste N. (1)
Kicukiro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag POLICE 0 - 0 ESPOIR flag
 
Nyagisenyi Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag AMAGAJU 2 - 1 KIREHE flag
 Hassan papy H. (1)
 Innocent N. (1)
  Junior N. (1)
Kigali Regional Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag APR 1 - 1 MARINES flag
 Omar N. (1)
  Bertin D. (1)