RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-06-2017 saa 7:35'  -  Mugisha Gilbert ni muntu ki?  |  Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 29:48'  -  Mukura baratabaza abafana, bafite ubwoba bwo kuba nka Kiyovu  |  Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 27:57'  -  Abanyarwanda bakinnye imikino Olempike bafatanyije n’ibyamamare muri Amerika gutangiza ‘Olympic Week’  |  Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 27:18'  -  AS Kigali yaguze rutahizamu watsinze ibitego byinshi mu Burundi  |  Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 24:13'  -  Saleh Ally yanenze abafana ba Yanga batwitse imyenda ya Haruna Niyonzima
Byari amarira n’agahinda mu gusezera Francesco Totti wahagaritse gukina umupira w’amaguru (AMAFOTO)
Print Comments: 1 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Byari amarira n’agahinda mu muhango wo gusezera kuri Francesco Totti wahagaritse burundu guskina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga nyuma y’imyaka isaga 25 yari amaze akinira AS Roma yo mu Butaliyani.

Francesco Totti yakiniye AS Roma kuva afite imyaka 16, ayikinira imikino 786, muri shampiyona y’Abataliyani (Serie A) akinamo iminota 47,098, ubaze ikaba ihwanye n’iminsi 32 n’amasaha 17. AS Roma yayitsindiye ibitego 307 mu marushanwa yose.
Mu butumwa burebure yasomye, Francesco Totti yashimiye AS Roma, ababyeyi be, abavandimwe n’inshuti ndetse n’umuryango we (umugore n’abana batatu babyaranye).

Ati “Mureke mpere ku mpera, ntangire nsezera kuko sinzi neza ko ndibushobore gusoma iyi mikarago. Biragoye kuvuga mu ncamake ibyo mu myaka 28 byose. Nari kwishimira kubikora nifashishije indirimbo cyangwa umuvugo, ariko sinabasha kubyandika.”

Yakomeje asobanura ko kuva hambere yagiye yigaragaza uwo ari we abicishije mu byo amaguru ye yashoboye gukora, ari na byo byatumye ahirwa n’ubuzima bwe kuva akiri umwana. Yakomeje kandi agaruka ku bihe by’ingenzi byiza yagiriye muri AS Roma, aho yagarutse ku gikombe cya shampiyona yabashije gutwarana n’iyo kipe mu 2001, aho yanagaragaje ko kuba ari cyo rukumbi batwaye bimurutira kuba yatwara ibikombe 10 ari muri Juventus cyangwa Ral Madrid.

Byari amarira n'agahinda nyuma y'umukino AS Roma yari imaze gutsindamo Genoa ibitego 3-2Byari amarira n’agahinda nyuma y’umukino AS Roma yari imaze gutsindamo Genoa ibitego 3-2

Uwo mukino Totti yakinnyemo iminota 40 asimbuye ni wo washyize akadomo ku myaka 28 uyu mugabo yari amaze akina nk'uwabigize umwugaUwo mukino Totti yakinnyemo iminota 40 asimbuye ni wo washyize akadomo ku myaka 28 uyu mugabo yari amaze akina nk’uwabigize umwuga

Totti n'Umufasha we Llary Blasi n'abana babo batatu, yafashe indangururamajwi asezera abafana ba AS RomaTotti n’Umufasha we Llary Blasi n’abana babo batatu, yafashe indangururamajwi asezera abafana ba AS Roma

Mu ijambo rye, Totti yagarutse ku bihe yagiriye muri AS Roma maze abantu basuka amarira karahavaMu ijambo rye, Totti yagarutse ku bihe yagiriye muri AS Roma maze abantu basuka amarira karahava

Yahawe impano ya nomero yakinanaga muri AS Roma yabereye kapiteni kuva mu myaka 18 ishizeYahawe impano ya nomero yakinanaga muri AS Roma yabereye kapiteni kuva mu myaka 18 ishize

Umutoza Luciano Spalletti wa AS Roma yari yabanje hanze Totti mu mukino wa GenoaUmutoza Luciano Spalletti wa AS Roma yari yabanje hanze Totti mu mukino wa Genoa

Totti yinjiye mu kibuga asimbuye Mohamed Sarah ku munota wa 50Totti yinjiye mu kibuga asimbuye Mohamed Sarah ku munota wa 50

Totti yari yaje yambaye uinkweto zijya gusa na ZahabuTotti yari yaje yambaye uinkweto zijya gusa na Zahabu

Umukino wo gusoza shampiyona kwa AS Roma wari ugenewe umuntu umwe gusa "Totti"Umukino wo gusoza shampiyona kwa AS Roma wari ugenewe umuntu umwe gusa "Totti"

Imbere ya Stadio Olimpico ya AS Roma hashyizwe ikibumbano cya TottiImbere ya Stadio Olimpico ya AS Roma hashyizwe ikibumbano cya Totti

Ubwo umukino wari urangiye mu kirere haciye indege nto ifite agatambaro kanditseho ngo "Urakoze Kapiteni"Ubwo umukino wari urangiye mu kirere haciye indege nto ifite agatambaro kanditseho ngo "Urakoze Kapiteni"

Abafana bari baje guha icyubahiro kapiteni w'ikipe yabo yakina atakina umukino wa GenoaAbafana bari baje guha icyubahiro kapiteni w’ikipe yabo yakina atakina umukino wa Genoa

Totti w'imyaka 40 ni indashyikirwa mu mujyi wa Roma kubera ibyo yakoreye ikipe yahoTotti w’imyaka 40 ni indashyikirwa mu mujyi wa Roma kubera ibyo yakoreye ikipe yaho

Nyuma y'intsinzi mu mukino yasezereyeho, Abakinnyi bahise bamushyira ibicuNyuma y’intsinzi mu mukino yasezereyeho, Abakinnyi bahise bamushyira ibicu

Totti na we wkihangana byamunaniye asuka amarira ubugira kenshi nyuma y'umukinoTotti na we wkihangana byamunaniye asuka amarira ubugira kenshi nyuma y’umukino

Umukinnyi wa Juventus, Pablo Dybala yashyize kuri Instagram ye ifoto yaguranye umwambaro na TottiUmukinnyi wa Juventus, Pablo Dybala yashyize kuri Instagram ye ifoto yaguranye umwambaro na Totti

Totti ni umwe mu bakinnyi b'u Butaliyani batwaye igikombe cy'Isi mu 2006Totti ni umwe mu bakinnyi b’u Butaliyani batwaye igikombe cy’Isi mu 2006

Totti na we yaranzwe n'amarira kimwe n'abafana benshiTotti na we yaranzwe n’amarira kimwe n’abafana benshi

twin yeah Kuya 29-05-2017 saa 15:51'

Agiye he se ko mutatibwiye?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)