RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 22:33'  -  Umunyarwanda yahimbye umukino witwa ’ANK’ ushobora kwamamara nka ‘Dame’ na ‘Chess’  |  Yanditswe kuya 21-06-2017 saa 25:03'  -  Ndayisenga na Niyonshuti mu bahanganye na Uwizeye muri shampiyona y’amagare  |  Yanditswe kuya 21-06-2017 saa 7:25'  -  Volleyball- Abakinnyi 18 ni bo basigaye mu mwiherero w’ikipe y’igihugu  |  Yanditswe kuya 20-06-2017 saa 24:30'  -  Nyuma y’impanuka ikomeye yakoze, Mugisha Samuel asigaje iminsi 15 agasubira mu masiganwa  |  Yanditswe kuya 19-06-2017 saa 18:21'  -  APR BBC yafashije REG BBC kwegukana igikombe cya shampiyona
Umupira w’amaguru mu nzira zo kujya ukinwa iminota 60 gusa
Print Comments: 4 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Urwego rukuriye umupira w’amaguru ku isi rwatangije gahunda yo guhindura amwe mu mategeko ya ruhago, arimo iryo gukina iminota 30 muri buri gice ariko isaha ikajya ihagarikwa uko umupira utari gukinwa, nkuko bisanzwe bikorwa muri Basketball.

Ibi, IFAB, International Football Association Board, ikaba ishaka kubikora mu rwego rwo kugira ngo ruhago irusheho kuryohera abayireba, ndetse no guca burundu ibijyanye no gutinza iminota bituma umukino urangira hakinwe mu kibuga iminota iri munsi ya 60 kubera ibintu bitandukanye biba byagiye bihagarika umukino.

Aha, bivuze ko isaha izajya ihagarikwa uko umupira urenze, uko habaye ikosa, uko basimbuje, ndetse n’ikindi kintu cyose cyatuma umukino uhagarikwa, aho iminota 60 izajya ibarwa ari iyo igihe umupira urimo gukinwa gusa. Ku byumva neza, nko mu mukino wa Basketball bizwi ko hakinwa iminota 20 muri buri gice(10-10 quarts-temps) gusa iki kikaba cyanageza ku isaha.

Video Technology ni zimwe mu mpinduka nshya muri ruhago zatangiye gukorerwa igeragezwaVideo Technology ni zimwe mu mpinduka nshya muri ruhago zatangiye gukorerwa igeragezwa

IFAB ivuga zimwe muri izi mpinduka nshya muri ruhago zishobora guhita zitangizwa, izindi zikaba zigomba kubanza kugeragezwa naho izindi zikasaba ibiganiro bitandukanye ngo zemezwe.

Zimwe mu mpinduka zigiye kuganirwaho mbere yo kuba zazanwa muri ruhago, harimo kuba bakwemerera umukinnyi kwihereza umupira wa Coup Franc, Corner cyangwa se mu gihe cyo gutangiza umukino.

Mu bindi byo kuganirwaho, ni ugushyira isaha muri stade yajya ihagarara ikanakorana n’iyo umusifuzi aba afite, ndetse bikaba byanakwemeza ko umusifuzi yajya asifura ko igice cya mbere kirangiye cyangwa umukino urangiye ari uko umupira urenze. Aha kandi, hari kwigwa ku buryo bakuraho ibyo gusonga penalty mu gihe umukinnyi ayirase bigahita birangira.

Abasifuzi basabwe kujya bibuka guhagarika isaha igihe cyose habaye ikintu gituma umupira uhagararaAbasifuzi basabwe kujya bibuka guhagarika isaha igihe cyose habaye ikintu gituma umupira uhagarara

Izindi ngingo zo zitasaba guhindura amategeko zigomba guhita zitangizwa vuba.

Aha, IFAB yongeye kwibutsa ishimangira ko abasifuzi bagomba kuzirikana ko umunyezamu yemerewe kugumana umupira amasegonda atandatu yonyine mu gihe yawufashe.

Aha kandi, IFAB yabaye isabye ko abasifuzi bajya bahagarika isaha yabo mu gihe basifuyi penalty, bakongera kuyikandaho penalty itewe. Bagahagarika isaha igitego kikijyamo bakayikandaho igihe ikipe yatsinzwe imaze gutanga ndetse bikagenda uko mu gusimbura, byose mu rwego rwo kwirinda gutinza umukino.

Bimwe mu byatangiye gukorerwa igeragezwa, ni igitekerezo cy’uko ba kapiteni b’amakipe ari bo bonyine bemerewe kuvugana n’abasifuzi, aho ibi biri kugeragerezwa mu gikombe mpuzamigabane cyatangiye mu Burusiya kuri uyu wa gatandatu.

Abanyezamu bagomba kwibuka ko bemerewe kugumana umupira amasegonda atandatu yonyine nyuma yo kuwufataAbanyezamu bagomba kwibuka ko bemerewe kugumana umupira amasegonda atandatu yonyine nyuma yo kuwufata

IFAB ubusanzwe igizwe n’abari muri komite ya FIFA ndetse n’amashyirahamwe ya ruhago ane y’ibihugu by’Abongereza(Ubwongereza, Pays de Galles, Ecosse, Northern Ireland), ikaba ari yo ishinzwe gufata icyemezo cyanyuma ku bijyanye no guhindura amategeko y’umupira w’amaguru.

Izi ngingo nshyashya zazanywe zirimo izo gukina iminota 60 aho kuba 90 nkuko bisanzwe, zizaganirwaho ahantu hatandukanye mbere yo kwemezwa cyangwa kujugunywa.

annet Kuya 20-06-2017 saa 09:53'

Abazi uyu muyobozi wa FIFA afite ubumenyi mumupira wamaguru cyangwa abufite mu mupira wamaboko, ko numva agiye kwangiriza umupira no kuwutwangisha.

nshioliviers@gmail.com Kuya 19-06-2017 saa 08:45'

foot bool itandukanye nimikino yamaboko kuko nimbaraga zikoreshwa ntizingana so nareke ibintu uko byari biri ejo azanavuga ngo no gutsindisha ukuboko biremewe gusa icyo nemeranya nawe cyo nugusonga penality biveho

Juan Kuya 19-06-2017 saa 08:36'

Title: UMUPIRA W’AMAGURU MUNZIRA ZO KUTUBIHIRA.

Venuste Niyotwagira Kuya 19-06-2017 saa 06:03'

Uyu muyobozi mushya wa fifa sha! azabivanga muzaba mwirebera reka reka rwose imikino iratandukanye Basket cg Volle iyo ikipe ikurusha abakinnyi iragutsinda ni hahandi niyo watinza umukino gute ariko Footb hari ukuntu numuzamu ashota igitego kikajyamo ubundi mukakiryamaho none ngo hoya hoy bizaba bibishye.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)