RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 26-04-2017 saa 27:01'  -  Tombola y’igikombe cy’amahoro isize amakipe amenye uko azahura muri 1/8  |  Yanditswe kuya 26-04-2017 saa 25:53'  -  Amafoto- Peace Cup: APR FC itsinze Vision bigoranye mu mukino wasifuwe n’abagore  |  Yanditswe kuya 26-04-2017 saa 8:34'  -  Kanyankore Yaounde ntaramenya impamvu yirukanwe muri APR FC n’ Amavubi  |  Yanditswe kuya 26-04-2017 saa 8:14'  -  Amategeko ya FERWAFA adafite aho yanditse ntaha amahirwe ikipe zo mu cyiciro cya 2 mu gikombe cy’amahoro  |  Yanditswe kuya 25-04-2017 saa 30:53'  -  “Ibyo umuyobozi avuga ajye abivuga ku giti cye…..’’- Maso agaruka ku guhagarikwa kwa Masudi yungirije muri Rayon Sports
Manchester United yagurishije Memphis Depay ishobora kuzagarura- Ibintu 5 wamenya kuri uyu mukinnyi
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ikipe ya Manchester United yamaze kugurisha umukinnyi wayo usatira izamu, umuholandi Memphis Depay mu ikipe ya Lyon yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa.

Uyu mukinnyi bikaba bivugwa ko yatanzweho miliyoni 16 z’ama-pound ashobora kugera kuri miliyoni 21,7 z’ama-pound igihe Lyon yajya muri UEFA Champions League ndetse na Depay agahabwa andi masezerano.

Ikipe ya Manchester United kandi ikaba yumvikanye na Lyon ko uyu mukinnyi bashobora kongera kumugura, akagaruka Old Trafford igihe byabangombwa ndetse anagurishijwe uko byagenda. Memphis Depay w’imyaka 22, akaba yari amaze gutsinda ibitego 7 mu mikino 53 yakiniyemo Manchester United kuva muri Gicurasi 2015 ubwo yari aguzwe muri PSV.

Depay atsindira United mu mukino bakinaga na PSV yari yavuyemoDepay atsindira United mu mukino bakinaga na PSV yari yavuyemo
Uyu wari wahawe nimero 7, yatsinze ibitego 7 mu mikino 53 akinira amashitani atukuraUyu wari wahawe nimero 7, yatsinze ibitego 7 mu mikino 53 akinira amashitani atukura

Uyu musore w’imyaka 22 yabaye umukinnyi wa mbere uguzwe n’umutoza Louis Van Gaal wa Manchester United mu mwaka wa 2015, nyuma y’abakinnyi benshi iyi kipe yaguze mu mwaka w’imikino wa 2014 imaze kugura uyu mutoza.

Memphis nk’uko bakunda kumwita, ubuzima bwe bwose nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru yabumaze ari umukinnyi wa PSV, kugeza ayivuyemo, akerekeza mu ikipe ya Manchester United.

Yakiniye PSV imikino 125 kuva ari umwana, mu bikombe bitandukanye, akaba ayivuyemo uyu mwaka, nyuma yo kuyihesha igikombe cya shampiyona ya 2014/2015 mu Buholandi, atsinda ibitego 27 mu mikino 38 yakiniye iyi kipe.

Memphis wari umaze kugaragara mu mikino 8 uyu mwaka w’imikino, abaye undi mukinnyi waguzwe na Louis Van Gaal ugurishijwe, ni nyuma y’igenda rya Angel Di Maria (PSG), Morgan Schneiderlin (Everton) ndetse na Bastian Schweinsteiger umaze gukina iminota 16 kubwa Jose Mourinho ashobora kubakurikira.

Yari yazanwe na LVG bakomoka mu gihugu kimweYari yazanwe na LVG bakomoka mu gihugu kimwe

Ibintu 5 wamenya kuri uyu musore w’umuholandi:

1.Papa we ni umunya-Ghana

Memphis Depay yavutse ku babyeyi badahuje igihugu, Se umubyara akomoka muri Ghana mu gihe Maman we ari Umuholandikazi wo mu mujyi wa Moordrecht, uherereye mu majyepfo y’ubuholandi hafi y’i Rotterdham.

2.Ababyeyi be batandukanye afite imyaka 4 y’amavuko

Ababyeyi ba Depay batandukanye ubwo uyu musore yari afite imyaka ine, maze asigarana na Maman we.Ni umwe mu bana bakuranye agahinda, ndetse kugera kuri uyu munsi biramukurikirana: mu 2012, Depay yakuye iri zina ku mazina yambaraga mu mugongo ku mwenda w’ikipe yakinaga yambaye.

Impamvu ni uko Depay ari izina rya se batari bagifite aho bahuriye atazi n’irengero rye.

Memphis ni izina yitwa kuri ubu, ni naryo yambara ku mupira akinana.

3.Umukinnyi muto watsindiye Ubuholandi mu gikombe cy’isi

Memphis Depay yabaye umukinnyi watsindiye igihugu cy’Ubuholandi mu gikombe cy’isi ari muto kurusha abandi ku myaka 20 n’amezi 4 ubwo yatsindaga mu mukino bahuragamo na Australia mu matsinda.

Depay yatsinze ibitego 2 mu gikombe cy’isi giheruka kubera muri Brazil.Ibitego bingana ni byo ikipe y’igihugu y’Abongereza yatsinze muri iri rushanwa.

Depay ni we muholandi muto watsindiye ikipe y'igihugu cye mu gikombe cy'isiDepay ni we muholandi muto watsindiye ikipe y’igihugu cye mu gikombe cy’isi

Muri icyi gikombe cy’isi, Depay yari mu bakinnyi bagombaga gutoranywamo umukinnyi ukiri muto witwaye neza, gusa icyi gihembo cyatwawe na Paul Pogba w’umufaransa ahigitse Depay na Raphael Varane na we w’Umufaransa.

4.Inyuguti n’Ibishushanyo ku mubiri we (Tattoo)

Memphis afite tattouages nyinshi ku mubiri we, harimo imwe yitirira Sekuru we witabye Imana umunsi umwe nyuma y’uko uyu musore yari amaze kwizihiza isabukuru y’imyaka 15.Aba bombi barakundanaga cyane, Uyu musaza yazaga gushyigikira umwuzukuru we kuri buri mukino yakinaga, yamubereye aho Papa we batandukanye yari kumubera.

Kubera guhora azirikana Sekuru we, Depay afite tattoo ku kaboko k’ibumoso yanditseho amagambo avuga ko ayatura uyu wamwitagaho buri gihe:”Uriya mugabo yanyubatse mu buryo bw’umubiri kandi anyitaho birenze”. Depay akomeza agira ati:”Icyo gihe nahise nibwira ko ngomba kubiharanira.Nzi aho nshaka kujya, ntahandi atari ku rwego ruhanitse”.

5.Ni umufana wa Real Madrid

Nyuma y’intsinzi ya Real Madrid ku ikipe ya Barcelone muri kimwe cya kabiri cy’igikombe cy’umwami muri Espagne, Copa del Rey mu 2013, Memphis Depay n’ibyishimo byinshi yanditse kuri twitter amagambo akurikira: “Hala Madrid!”


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 24
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports223455
02Apr FC241850
03Police FC241847
04As Kigali241344
05Bugesera FC241039
06Musanze FC24238
07Espoir FC24433
08Etincelles FC24-630
09Kirehe FC24-328
10Sunrise FC24-427
11Mukura VS23-926
12Amagaju FC24-726
13Kiyovu sports24-1422
14Marines FC24-1520
15Gicumbi FC23-1618
16Pepiniere FC24-2512
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny15
02Wayi Yeka13
03MICO Justin12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 26 April 2017 15:30
flag RAYON - vs - MUKURA flag
Gicumbi Stadium
Tuesday, 25 April 2017 15:30
flag GICUMBI - vs - RAYON flag
Kigali Regional Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag APR 2 - 0 KIYOVU flag
 Aimable N. (1)
 Albert N. (1)
 
Nyagisenyi Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag AMAGAJU 1 - 1 SUNRISE flag
 Mukeshe A. (1)
  Alex O. (1)
Nyamata Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag BUGESERA 3 - 1 GICUMBI flag
 
Ruyenzi Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag PEPINIERE 0 - 2 ESPOIR flag
  Felicien N. (1)
 Houssein R. (1)
Kirehe Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag KIREHE 1 - 0 AS KIGALI flag
 Ismi K. (1)
 
Umuganda Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag ETINCELLES 0 - 0 POLICE flag