RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 29-04-2017 saa 26:25'  -  Rugby: Zambia isezereye u Rwanda irunyagiye ku bitego 92-3  |  Yanditswe kuya 29-04-2017 saa 14:28'  -  Amafoto- REG yatsindiye Patriots imbere y’imbaga y’abafana, ifata umwanya wa mbere bidasubirwaho  |  Yanditswe kuya 28-04-2017 saa 25:07'  -  Uwizeye Jean Claude yashimiye Bosco nyuma yo gukura umwanya wa kabiri muri Eritrea  |  Yanditswe kuya 27-04-2017 saa 16:52'  -  Rugby- U Rwanda rwatsinze Mauritius ruhanga amaso Zambia  |  Yanditswe kuya 26-04-2017 saa 25:49'  -  Basketball: Kuri uyu wa gatanu Patiots vs REG umuriro uzaka
Africa ParaTaekwondo izatwara Frw 45,000,000-Ibihugu 18 birategerejwe
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru harabera imikino nyafurika y’abafite ubumuga, mu mukino njya rugamba wa TEKWONDO, ihuze ibihugu birenga 18, bituruka ku migabane itandukanye.

Ni inshuro ya 2, iyi mikino igiye kuba ku mugabane w’Africa, ikaba inshuro ya mbere ibereye mu Rwanda, kuko imikino ibanza yabereye mu Misiri.

JPEG - 154.4 kb
Bagabo Placide, umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe nyarwanda rya Taekwondo

" Ni imikino ihuza abakinnyi bafite ubumuga muri Taekwondo, akaba ari imikino itaramara igihe kinini itangiye, tugiye kwakira," Bagabo Placide, umunyamabanga mukuru wa Rwanda Taekwondo, aganira na RuhagoYacu.

" Kuri ubu hamaze kwiyandikisha ibihugu 18, harimo ibyo ku mugabane w’Africa, Asia, u Burayi na Amerika. Nk’uko nabibabwiye, iyi mikino ntiratangira gukinwa n’ibihugu byinshi, akaba ari yo mpanvu hazamo n’ibindi bihugu biva ku yindi migabane byitabira."

JPEG - 48.9 kb
Bimwe mu bihugu byemeje ko bizitabira aya marushanwa

Ibirwa bya Maurices na Ghana, ni byo bihugu byamaze kugera mu Rwanda kuri uyu wa 2, hakaba hategerejwe ibindi bihugu kuri uyu wa 3 no kuri uyu wa kane.

" Imikino nyiri zina izatangira kuri uyu wa gatandatu. Ku wa Gatanu, ibihugu byose bimaze kuhagera, hazabaho gupima ibiro by’abakinnyi bashyirwe mu byiciro, hakurikijwe ibiro n’ubumuga baba bafite, kuko buratandukanye."

Bagabo Placide akomeza avuga ko uyu mwaka bazanahemba abakinnyi bitwaye neza kandi ibihembo bikaba bishimishije, kuko umukinnyi wa mbere mu cyiciro cy’abakuru azahabwa $1000, naho mu cyiciro cy’abato ahabwe $500.

ABaterankunga bakuru b’iyi mikino barimo Impuzamashyirahamwe y’imikino ya Taekwondo ku isi no muri Africa, MINISPOC n’abandi.

Ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda rikaba ryarateguye iyi mikino rifatanyije na NPC Rwanda.

" Twakoranye na NPC nibo baduhaye abakinnyi, kuko ni urugaga ruhuza imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda. Hari abakinnyi baduhaye banagaragaye mu mikino ya shampiyona umwaka ushize, ubu bariteguye neza, kandi hari icyizere ko bazitwara neza," Placide Bagabo.

Uyu munyamabanga mukuru arasaba abanyarwanda kuzaza ari benshi, bagafasha abanyarwanda kwitwara neza, bakanereka abakinnyi bazitabira iyi mikino bava hanze y’u Rwanda ko abanyarwanda bakunda imikino.

Iyi mikino ifite ingengo y’imali ingana na Miliyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda. Iyi mikino iratangira tariki ya 1 Mata, izarangire tariki ya 02 Mata.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 25
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports233558
02Apr FC241850
03Police FC241847
04As Kigali251447
05Bugesera FC241039
06Musanze FC25138
07Espoir FC25434
08Etincelles FC25-631
09Kirehe FC24-328
10Sunrise FC24-427
11Mukura VS23-926
12Amagaju FC25-826
13Kiyovu sports24-1422
14Gicumbi FC24-1521
15Marines FC24-1520
16Pepiniere FC25-2612
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny15
02Wayi Yeka13
03MICO Justin12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag RAYON - vs - MUKURA flag
Gicumbi Stadium
Tuesday, 02 May 2017 15:30
flag GICUMBI - vs - RAYON flag
Nyagatare Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag SUNRISE - vs - KIYOVU flag
Huye Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag MUKURA - vs - BUGESERA flag
Kicukiro Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag POLICE - vs - APR flag
Kirehe Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag KIREHE - vs - MARINES flag
Gicumbi Stadium
Saturday, 29 April 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 0 AMAGAJU flag
 Obed H. (1)
 
Kigali Regional Stadium
Saturday, 29 April 2017 15:30
flag AS KIGALI 2 - 1 PEPINIERE flag
 Janvier C. (2)
  Vincent H. (1)