RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-06-2017 saa 17:24'  -  Rayon Sports yajyanye i Rusizi abakinnyi 15 gusa  |  Yanditswe kuya 24-06-2017 saa 7:35'  -  Mugisha Gilbert ni muntu ki?  |  Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 29:48'  -  Mukura baratabaza abafana, bafite ubwoba bwo kuba nka Kiyovu  |  Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 27:57'  -  Abanyarwanda bakinnye imikino Olempike bafatanyije n’ibyamamare muri Amerika gutangiza ‘Olympic Week’  |  Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 27:18'  -  AS Kigali yaguze rutahizamu watsinze ibitego byinshi mu Burundi
Amaharakubiri ku guhembwa kw’abitwaye neza kurusha abandi muri shampiyona ya Volleyball
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ntirivuga rumwe n’abakinnyi ku ngingo yo guhemba abahize abandi muri shampiyona, ndetse bamwe bakanavuga ko ari umuhango, kuko nta gihembo cyangwa ishimwe ribiherekeza nk’uko byahoze cyangwa bigenda mu yindi mikino.

FRVB itangaza ko buri mwaka uko shampiyona isojwe hatorwa abakinnyi bitwaye neza kurusha abandi bakanahembwa, mu gihe abakinnyi bo bavuga ko ibyo bihembo nta biheruka muri shampiyona, ko ahubwo bitangwa mu irushanwa ryo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (Genocide Memorial Tournment/GMT).

Bajya guhiga ari benshi, ariko si ko bose batahana umuhigo. Batangira urugamba ari benshi ariko si ko bose barusoza, ariko akenshi haba harimo uwahize abandi ubutwari, maze akagororerwa.

Ni na ko byahoze muri Volleyball y’u Rwanda, ndetse hambere Ntagengwa Olivier wakiniraga iyahoze ari INATEK (UNIK), yambitswe umudari imbere y’imbaga nk’uwahize abandi bakinnyi bafatanyaga ndetse n’abo bari bahanganye (MVP) mu mwaka w’imikino wa 2014.

Ntagengwa Olivier ni we ufite igihembo cy'umukinnyi witwaye neza kurusha abandi kuva mu 2015Ntagengwa Olivier ni we ufite igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi kuva mu 2015

Icyakora byabaye aka wa mwana bavuga ko yasize ataye amazirantoki mu ngobyi, kuko nyuma y’uwo mwaka ntawe urongera kwegukana icyo gihembo, atari uko ntawitwaye neza kurusha abandi, ahubwo ari uko ntabyateganyijwe mu bigomba guherekeza shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mukino wa Volleyball.

Ntagengwa yatangarije RuhagoYacu ko mbere yajyaga yumva bivugwa ko ari we mukinnyi witwaye neza kurusha abandi, ariko ko igihembo yabonye ari kimwe, aho mu 2014 yambitswe umudali uherekejwe n’amafaranga.

Ati “Mperuka igihembo kimwe nahawe mu 2015 ubwo nari ndi muri INATEK, icyo gihe nta n’ubwo twari twaje mu makipe ane ya mbere, ariko naje kureba imikino ya nyuma (Play Offs) numva barampamagaye bampa umudali.”

N’ubwo abakinnyi RuhagoYacu yaganirije bose bahuriza ku kuba atari buri mwaka abahize abandi bahembwa, Kansiime Julius, Umuyobozi w’agateganyo w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), atangaza ko buri mwaka iyo shampiyona irangiye bahemba uwahize abandi mu guhereza imipira (Best Setter), Best Attacker, Best Blocker na Best Defender.

Musoni Fred, ni we Best Blocker utarabonerwa umusimbura n'ubwo we akina mu mahangaMusoni Fred, ni we Best Blocker utarabonerwa umusimbura n’ubwo we akina mu mahanga

Mu kugaragaza umusaruro, ari na ryo tandukaniro rya shampiyona ya 2016 n’iya 2017, Kansiime yatangarije RuhagoYacu ko urwego rw’imikinire rwazamutse, ndetse n’umubare w’Abakinnyi bagiye gukina hanze nk’ababigize umwuga ukaba wariyongereye, aho bavuye kuri bane (4) ubu bakaba ari batandatu (6).

Ati “Iyo shampiyona irangiye turabahemba, duhemba Best Setter, Best Attacker, Best Blocker na Best Defender, ibyo turabitegura tukabikora.”

Nubwo atashoboye gutanga ingero z’abaheruka guhembwa, Kansiime yemeje ko uwitwaye neza muri buri cyiciro yavuze haruguru ahembwa, ibi bikanagarurira icyizere abakinnyi bibazaga niba kuba hari icyo barusha abandi bahuje impano ntacyo bizabamarira.

Kugeza ubu shampiyona y’igihugu mu mukino wa Volleyball irasatira umusozo, aho bageze mu cyiciro cya nyuma (Play Offs), amakipe ane ya mbere ku rutonde akaba agomba kwishakamo iyegukana igikombe.

Muri icyo cyiciro mu bagabo, Gisagara VC iyoboye urutonde rwa shampiyona izahura na APR VC ya gatatu mu gihe Kirehe VC ya kabiri izahura na IPRC y’Amajyepfo, mu gihe mu bagore Ikipe y’Ikigo cy’Imisoro n’amahoro (RRA) izahura na Ruhango WVC n’aho APR WVC igakina n’Urwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Aloys (GS St Aloys Rwamagana).

Gisagara VC ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona bigaha amahirwe Cavalo, Ndamukunda Flavien na Kwizera P. Marshal kuba baba mu bakinnyi bitwaye neza kurusha abandiGisagara VC ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona bigaha amahirwe Cavalo, Ndamukunda Flavien na Kwizera P. Marshal kuba baba mu bakinnyi bitwaye neza kurusha abandi


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)