RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 25-05-2017 saa 20:14'  -  Imfura muri ‘Wheelchair Tennis’ zigiye guserukira u Rwanda (AMAFOTO)  |  Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 21:19'  -  Basketball: Ingimbi n’abangavu batangiye umwiherero ngo bajye muri Zone 5 (AMAFOTO)  |  Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 17:49'  -  Imyiteguro ya GMT irarimbanyije mu mukino wa Chess  |  Yanditswe kuya 23-05-2017 saa 17:51'  -  Murangwa Nelson yatsinzwe igeragezwa ryo muri Koreya y’Epfo  |  Yanditswe kuya 23-05-2017 saa 16:17'  -  Handball: Amakipe yo mu bihugu bitatu ni yo amaze kwemeza kwitabira GMT
Batatu bazahagararira u Rwanda muri WTF World Championships batangiye imyitozo
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Abakinnyi batatu muri bane bazahagararira u Rwanda mu irushanwa ry’Isi mu mukino wa Taekwondo (WTF World Championships) batangiye imyitozo, mu gihe undi akirimo gukurikiranwa n’abaganga kubera imvune, bityo icyizere cyo kwitabira iyo mikino kikaba ari gike.

Abo bakinnyi batatu batangiye imyitozo ni Regis Iyumva uzahagararira u Rwanda mu bagabo bapima ibiro biri munsi ya 58, Aline Ndacyayisenga uzakina mu bari n’abategarugori bapima ibiro biri munsi ya 53 na Jean Claude Niringiyimana uzakina mu bafite ubumuga bapima ibiro biri munsi ya 61.

Abo bakinnyi uko ari batatu batangiye imyitozo muri Stade National Amahoro kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Gicurasi, bakaba barimo gutozwa na Irene Bagire ufashwa na Martin Koonce.

Iyumva Regis ni umwe muri abo bakinnyi batatu bagiye guhagararira u Rwanda, nyuma y’aho yitwaye neza mu isuzuma ryabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ryamuhesheje umukandara w’umukara wa gatatu (3rd Dan) muri uwo mukino.

Niringiyimana mu myitozo hamwe n'Umutoza w'ikipe y'igihugu, Irene BagireNiringiyimana mu myitozo hamwe n’Umutoza w’ikipe y’igihugu, Irene Bagire

Niringiyimana we agiye kwitabira irushanwa rya Asia mu bafite ubumuga (Asian Para-Taekwondo Open), nyuma yo gutorwa nk’uwahize abandi bakinnyi ku Isi hose bafite ubumuga, aho yatowe nk’umukinnyi w’ukwezi kwa Mata.

Iyo mikino y’Isi (WTF World Championships) barimo kwitegura, izabera ahitwa Muju muri Korea y’Epfo guhera tariki ya 24 kugeza ku ya 30 Kamena, mu gihe iy’abafite ubumuga (Para-Taekwondo Championships) izabera ahitwa Chuncheon muri icyo gihugu guhera tariki ya 1 Nyakanga.

Amahirwe ni make kuri Marie Vianney Bizumuremyi wagombaga kuzaba ari kumwe na Niringiyimana mu irushanwa nyaziya ry’abafite ubumuga, ariko imvune afite ikaba itamwemerera kuba yatangira imyitozo, biryo u Rwanda rukaba rushobora kuzahagurukana abakinnyi batatu gusa nk’uko Umutoza Irene Bagire yabitangarije RuhagoYacu.

Mu irushanwa nyafurika ry’abafite ubumuga (African Para-Taekwondo Open), Niringiyimana na Bizumuremyi bari bashoboye kwegukana imidali ya silver, aho batsindiwe ku mikino ya nyuma mu byiciro bakinnyemo.

Umukino wa Taekwondo mu Rwanda uri mu mikino mishya imaze gutera imbereUmukino wa Taekwondo mu Rwanda uri mu mikino mishya imaze gutera imbere

Niringiyimana mu marushanwa nyafurika yabereye i Kigali muri Mata yegukanye umwanya wa kabiriNiringiyimana mu marushanwa nyafurika yabereye i Kigali muri Mata yegukanye umwanya wa kabiri

Nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma yarababaye cyaneNyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma yarababaye cyane

Ku mukino wa nyuma mu batarengeje ibiro 61, Niringiyimana yatsinzwe n'umunya Espagne wabigize umwugaKu mukino wa nyuma mu batarengeje ibiro 61, Niringiyimana yatsinzwe n’umunya Espagne wabigize umwuga


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 28
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports284269
02Apr FC282056
03Police FC282055
04As Kigali281450
05Bugesera FC281246
06Musanze FC28-139
07Espoir FC28236
08Etincelles FC28-536
09Sunrise FC28-333
10Mukura VS28-1132
11Amagaju FC28-732
12Kirehe FC28-728
13Marines FC28-1427
14Gicumbi FC28-1927
15Kiyovu sports28-1427
16Pepiniere FC28-2913
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny16
02Wayi Yeka15
03Kambale Salita Gentil13
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Amahoro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag GICUMBI 2 - 1 MUSANZE flag
 Rashid M. (1)
 Suleyman M. (1)
  Yeka W. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 1 AS KIGALI flag
 
Nyamata Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag BUGESERA 2 - 0 PEPINIERE flag
 
Umuganda Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag ETINCELLES 1 - 1 RAYON flag
 Salita Gentil K. (1)
  Kone T. (1)
Huye Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 2 SUNRISE flag
  Alex O. (1)
 Vedaste N. (1)
Kicukiro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag POLICE 0 - 0 ESPOIR flag
 
Nyagisenyi Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag AMAGAJU 2 - 1 KIREHE flag
 Hassan papy H. (1)
 Innocent N. (1)
  Junior N. (1)
Kigali Regional Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag APR 1 - 1 MARINES flag
 Omar N. (1)
  Bertin D. (1)