RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 25-05-2017 saa 20:14'  -  Imfura muri ‘Wheelchair Tennis’ zigiye guserukira u Rwanda (AMAFOTO)  |  Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 21:19'  -  Basketball: Ingimbi n’abangavu batangiye umwiherero ngo bajye muri Zone 5 (AMAFOTO)  |  Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 17:49'  -  Imyiteguro ya GMT irarimbanyije mu mukino wa Chess  |  Yanditswe kuya 23-05-2017 saa 17:51'  -  Murangwa Nelson yatsinzwe igeragezwa ryo muri Koreya y’Epfo  |  Yanditswe kuya 23-05-2017 saa 16:17'  -  Handball: Amakipe yo mu bihugu bitatu ni yo amaze kwemeza kwitabira GMT
Cricket: u Rwanda rwahize kwegukana GMT ruhora rutegura abanyamahanga bakitwarira
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Harabura ukwezi kumwe gusa hakaba imikino yo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi (GMT), u Rwanda rukaba rwahize kwegukana iryo rushanwa uyu mwaka mu mukino wa Cricket, dore ko rusanzwe ruritegura ariko abanyamahanga bakaza bakaba ari bo baryegukana.

Ubwo ryategurwaga ku nshuro yaryo ya mbere mu 2014, ryahuje Uganda n’u Rwanda, maze Abagandekazi begukana icyo gikombe. Ku nshuro ya kabiri rikinwa mu 2015, Kenya yegukanye icyo gikombe ihigitse Uganda n’u Rwanda.

Ku nshuro ya gatatu rikinwa mu 2016, Uganda yongeye kuritwara itsinze u Rwanda, ariko ngo ubwo rizaba rikinwa ku nshuro ya kane mu 2017, abanyamahanga bazaryitabira bazaze batiteguye gutwara igikombe kuko Abanyarwandakazi batazemera ko kibaca mu myanya y’intoki nk’uko byabagendekeye ubushize.

Uburyo Abanyarwandakazi bitwaye mu mikino ya gicuti bakinnye n'Abagandekazi byabahaye icyizere cyo kuzegukana GMTUburyo Abanyarwandakazi bitwaye mu mikino ya gicuti bakinnye n’Abagandekazi byabahaye icyizere cyo kuzegukana GMT

Riteganyijwe kwitabirwa n’amakipe abiri ya Uganda, iya Namibia, Kenya n’u Rwanda, ibi bikaba ari na byo bizatuma iri rushanwa rizaba rikomeye kurushaho nk’uko byemezwa na Nzayisenga Jackson, Umuvugizi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda.

Ati “u Rwanda twafashe igihe gihagije cyo kwitegura, ku buryo hashyizwemo umwete mu kwitoza ugeranyije n’uko byari bimeze umwaka ushize. Mu minsi ishize haje ikipe yo muri Uganda dukina imikino ine, u Rwanda rwatsinzwemo umwe wonyine indi yose rwarayitsinze, ibyo biduha icyizere cy’uko tuzitwara neza muri iyi mikino igiye kuza.”

Mary Maina, kapiteni w’ikipe izaba ihagarariye u Rwanda muri GMT yatangarije RuhagoYacu ko n’ubwo u Rwanda barufata nk’umwana (Baby Team) mu mukino wa Cricket kubera ko uyu mukino utangiye vuba, biteguye neza ku buryo bazahangamura ayo makipe yiyita ibigugu bazaba bahanganye.

Ati “Ubu twatangiye imyitozo hakiri kare nko mu kwa kabiri kandi iyindi myaka wasangaga dutangira habura nk’ukwezi kumwe, ubu abana bakoze imyitozo ihagije kandi bize ibintu byinshi. Duherutse gukina imikino ya gicuti n’abagande, kandi yatweretse ko abana bateye imbere ku yindi ntera.”

GMT muri Cricket uyu mwaka biteganyijwe ko rizatangira kuwa 7 rigasozwa kuwa 12 Kamena, icyakora bikaba bigitegerejwe ko aya matariki ahabwa umugisha na Komite y’imikino Olempike mu Rwanda.

Ikipe y’u Rwanda izaba igizwe n’abakinnyi 14 barangajwe imbere na Kapiteni wabo Mary Maina, uzaba afatanya na Katia Uwamahoro waciye agahigo k’Isi mu gukubita udupira (Batting) igihe kirekire kurusha abandi ndetse na mugenzi we Sarah Uwera, hakiyongeraho na ba kizigenza mu kujugunya udupira (bowling) ari bo Diane Bimenyimana na Ange Muhawenimana.

Uwamahoro Katia, waciye agahigo k'isi mu gukubita udupira (Batting)Uwamahoro Katia, waciye agahigo k’isi mu gukubita udupira (Batting)

Ikipe y'u Rwanda noneho ngo icyizere ni cyoseIkipe y’u Rwanda noneho ngo icyizere ni cyose

Uwamahoro yaciye agahigo yandikwa muri Guiness de Records nyuma yo kumara amasaha 26 akubita udupira twa CricketUwamahoro yaciye agahigo yandikwa muri Guiness de Records nyuma yo kumara amasaha 26 akubita udupira twa Cricket


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 28
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports284269
02Apr FC282056
03Police FC282055
04As Kigali281450
05Bugesera FC281246
06Musanze FC28-139
07Espoir FC28236
08Etincelles FC28-536
09Sunrise FC28-333
10Mukura VS28-1132
11Amagaju FC28-732
12Kirehe FC28-728
13Marines FC28-1427
14Gicumbi FC28-1927
15Kiyovu sports28-1427
16Pepiniere FC28-2913
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny16
02Wayi Yeka15
03Kambale Salita Gentil13
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Amahoro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag GICUMBI 2 - 1 MUSANZE flag
 Rashid M. (1)
 Suleyman M. (1)
  Yeka W. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 1 AS KIGALI flag
 
Nyamata Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag BUGESERA 2 - 0 PEPINIERE flag
 
Umuganda Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag ETINCELLES 1 - 1 RAYON flag
 Salita Gentil K. (1)
  Kone T. (1)
Huye Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 2 SUNRISE flag
  Alex O. (1)
 Vedaste N. (1)
Kicukiro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag POLICE 0 - 0 ESPOIR flag
 
Nyagisenyi Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag AMAGAJU 2 - 1 KIREHE flag
 Hassan papy H. (1)
 Innocent N. (1)
  Junior N. (1)
Kigali Regional Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag APR 1 - 1 MARINES flag
 Omar N. (1)
  Bertin D. (1)