RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 15:18'  -  Umutoza Okoko Godefroid, Umufana ukomeye wa Bull Dogg mu muziki  |  Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 7:45'  -  Abayobozi b’amakipe 25 bishyize hamwe batangiza impinduka muri ruhago y’u Rwanda  |  Yanditswe kuya 22-05-2017 saa 21:07'  -  Kalisa Adolphe "Camarade" wa APR FC yagizwe umuyobozi w’akanama gategura amatora ya FERWAFA  |  Yanditswe kuya 20-05-2017 saa 15:09'  -  Masudi Djuma ashobora gusimbura Ivan Minnaert muri Mukura  |  Yanditswe kuya 19-05-2017 saa 19:38'  -  Moussa Camara aragaruka i Kigali kuri uyu wa gatandatu
Cycling: Imihigo ni yose mu bahatanira Rwanda Cycling Cup
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Nyuma yo guhigikwa mu munsi wa mbere wa Rwanda Cycling Cup kiswe ‘Memorial Byemayire’, Les Amis Sportif Cycling Club yahize kwegukana ‘Farmers Circuit’ ikiyongerera icyizere cyo kwamura igikombe Benediction Cycling Club yo ivuga ko uwatsinze ntaho yagiye.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 6 Gicurasi haraba hakinwa umunsi wa kabiri wa Rwanda Cycling Cup, hakinwa irushanwa ryiswe ‘Farmers Circuit’, aho abagabo bazahaguruka i Kigali bajya i Nyagatare, aho bazasiganwa ibirometero 152. Abakobwa kimwe n’ingimbi, bazahagurukira i Kayonza berekeza i Nyagatare, aho bazasiganwa ibirometero 88.

Umunsi wa mbere wa Rwanda Cycling Cup wari wiswe ‘Memorial Lambert Byemayire’, wegukanywe na Benediction, aho abakinnyi bayo Jean Bosco Nsengimana yaje ku mwanya wa mbere mugenzi we Uwizeyimana Bonaventure akamukurikira, mu gihe Ukiniwabo Rene Jean Paul wa Les Amis Sportif ari we waje ku mwanya wa gatatu.

Nsengimana Jean Bosco ni we wegukanye agace ka mbere ka Rwanda Cycling CupNsengimana Jean Bosco ni we wegukanye agace ka mbere ka Rwanda Cycling Cup

Umutoza wa Benediction, Sempoma Felix yatangarije RuhagoYacu ko umunsi wa kabiri uzaba igihe cyiza ku ikipe ye ngo yerekane Les Amis Sportif n’andi makipe yo mu Rwanda ko uwayatsinze ntaho yagiye.

Sempoma ati “Umunsi wa kabiri ni umunsi ukomeye cyane kuko tuzakinira mu karere Les Amis Sportif iherereyemo kandi isanzwe ikoreramo imyitozo buri munsi, ariko nkurikije imyitozo abakinnyi bacu bakoze n’ubushobozi bafite, ndumva dushobora kuyitsinda n’ubwo byaba bitugoye kuko ni yo ntego yacu.”

Yakomeje avuga ko intego ari ugutwara Rwanda Cuycling Cup nk’uko bisanzwe kuva iri rushanwa ryatangira.

Umutoza wa Les Amis Sportif, Rugamba Jean Baptiste yasabye Benediction kutabyina mbere y’umuziki, kuko abakinnyi benshi bafite ubunararibonye muri iyo kipe y’i Rwamagana barimo gukina hanze y’u Rwanda, ariko n’abarimo kuyikinira ubu bakaba bakomeye kandi bafite ubushobozi bwo gutsinda.

Ati “Nk’uko mubizi namwe mukurikira umukino w’amagare, ntibakabaye babyina ngo badutsinze kandi bazi neza ko umukinnyi ukomeye ufite ubunararibonye ubu ari Uwizeye Jean Claude, Rene (Ukiniwabo) murabizi azamutse vuba kandi arabazengereza.”

Guhangana kwa Benediction Cycling Cup na Les Amis Sportif si iby’ubu, dore ko ari na yo makipe usanga atanga abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu, uburyohe bwa Rwanda Cycling Cup n’ubushongore n’ubukaka bya Team Rwanda bikaba ari ho bizingiye.

Muri ‘Farmers Circuit’, Benediction izaba ihagarariwe n’abakinnyi umunani(8) mu bagabo n’abandi batanu (5) mu ngimbi, mu gihe Les Amis Sportif izaba ifite umunani (8) mu bagabo, batanu mu ngimbi na barindwi mu bakobwa.

Aya makipe abiri azaba ahanganye hamwe n’andi nka Fly Cycling Club, Cycling Club for All, Muhazi Cycling Generation, Cine Elmay na Karongi Vision Sports Center, mu gihe mu bagore ho hazaba hahatana amakipe atatu gusa ari yo Les Amis Sportif, Cine Elmay na Rwanda Eagles Cycling Team.

Muri rusange ’Framers Circuit’ izitabirwa n’abakinnyi 23 b’ingimbi, abakobwa 12 n’abagabo 44, mu gihe umunsi wa mbere wiswe ’Memorial Byemayire’ hari hakinnye abagabo 31 hakabasha kurangiza 11 bonyine.

Mu isiganwa ry’umunsi wa kabiri wa Rwanda cycling Cup hitezwe kandi amahinduura ya Hakuzimana Camera uteri wabashije gusoza iry’umunsi wa mbere, nyuma y’amezi atandatu yari amaze mu bihano azira imyitwarire mibi yagize ubwo aheruka kujyana na bagenzi be gukina muri Colombia mu mwaka ushize.

Uwizeye Jean Claude, Kapiteni wa Les Amis Sportif ni we witezweho gufasha bagenzi be kwegukana Farmers Circuit izakinirwa iwaboUwizeye Jean Claude, Kapiteni wa Les Amis Sportif ni we witezweho gufasha bagenzi be kwegukana Farmers Circuit izakinirwa iwabo
Hakuzimana Camera utarasoje Memorial Byemayire na we ari mu bitezwe gutungurana muri Farmers CircuitHakuzimana Camera utarasoje Memorial Byemayire na we ari mu bitezwe gutungurana muri Farmers Circuit
Aba ni bo bashobora kuzavamo abazajya begukana Tour du Rwanda nyuma y'ikiragano cya ba Ndayisenga Valens na Nsengimana Jean BoscoAba ni bo bashobora kuzavamo abazajya begukana Tour du Rwanda nyuma y’ikiragano cya ba Ndayisenga Valens na Nsengimana Jean Bosco
Abakobwa baracyari bake mu mukino w'amagare ariko na bo barahatana bigatindaAbakobwa baracyari bake mu mukino w’amagare ariko na bo barahatana bigatinda
Mu bagabo bizaba ari ishiraniroMu bagabo bizaba ari ishiraniro


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 28
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports284269
02Apr FC282056
03Police FC282055
04As Kigali281450
05Bugesera FC281246
06Musanze FC28-139
07Espoir FC28236
08Etincelles FC28-536
09Sunrise FC28-333
10Mukura VS28-1132
11Amagaju FC28-732
12Kirehe FC28-728
13Marines FC28-1427
14Gicumbi FC28-1927
15Kiyovu sports28-1427
16Pepiniere FC28-2913
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny16
02Wayi Yeka15
03Kambale Salita Gentil13
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Amahoro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag GICUMBI 2 - 1 MUSANZE flag
 Rashid M. (1)
 Suleyman M. (1)
  Yeka W. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 1 AS KIGALI flag
 
Nyamata Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag BUGESERA 2 - 0 PEPINIERE flag
 
Umuganda Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag ETINCELLES 1 - 1 RAYON flag
 Salita Gentil K. (1)
  Kone T. (1)
Huye Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 2 SUNRISE flag
  Alex O. (1)
 Vedaste N. (1)
Kicukiro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag POLICE 0 - 0 ESPOIR flag
 
Nyagisenyi Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag AMAGAJU 2 - 1 KIREHE flag
 Hassan papy H. (1)
 Innocent N. (1)
  Junior N. (1)
Kigali Regional Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag APR 1 - 1 MARINES flag
 Omar N. (1)
  Bertin D. (1)