RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-06-2017 saa 17:24'  -  Rayon Sports yajyanye i Rusizi abakinnyi 15 gusa  |  Yanditswe kuya 24-06-2017 saa 7:35'  -  Mugisha Gilbert ni muntu ki?  |  Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 29:48'  -  Mukura baratabaza abafana, bafite ubwoba bwo kuba nka Kiyovu  |  Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 27:57'  -  Abanyarwanda bakinnye imikino Olempike bafatanyije n’ibyamamare muri Amerika gutangiza ‘Olympic Week’  |  Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 27:18'  -  AS Kigali yaguze rutahizamu watsinze ibitego byinshi mu Burundi
FIBA yashyize igorora abakinnyi b’Abayisilamukazi
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ishyirahamwe ry’imikino ya Basketball ku Isi (FIBA) ryashyize igorora abakinnyi b’abayoboke b’idini ya Islam by’umwihariko ab’igitsina gore, ubwo yashyiragaho Itegeko ribemerera kujya bakina bambaye bikwije hose banipfutse mu mutwe.

Hari hashize igihe FIBA idacana uwaka n’amashyirahamwe y’imikino ya Basketball yo mu bihugu bigendera ku mahame y’Idini ya Islam, ndetse byarushijeho kuba bibi mu 2014 ubwo ikipe y’igihugu ya Qatar yabuzwaga gukina yipfutse mu mutwe ariko ikabyanga bikayiviramo guterwa mpaga mu mikino y’igikombe cy’umugabane wa Asia.

Icyo gihe FIBA yari yahakaniye abashakaga kujya bakina bipfutse, bitewe n’impamvu z’umutekano ku bibuga, ariko ubuyobozi bw’iryo shyirahamwe buhita butangira kugenzura no gusuzuma ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryemerera abo bayoboke b’idini ya Islam kujya bipfuka kimwe n’abandi bose babyifuza ku mpamvu zabo bwite.

Ubusanzwe hari hemewe gukina uteze agatambaro kadapfutse umutwe woseUbusanzwe hari hemewe gukina uteze agatambaro kadapfutse umutwe wose

Inteko rusange ya FIBA yateraniye i Hong Kong kuri uyu wa kane, yahuje abahagarariye amashyirahamwe y’umukino wa Basketball bagera ku 139, yatoye itegeko ryemerera abakinnyi kujya bakina bipfutse mu mutwe.

Icyakora ngo icyo cyemezo cyafashwe hatagendewe gusa ku myemerere runaka, ahubwo hagamijwe no kurinda abakinnyi ibyago byo gukomerera mu mutwe cyangwa izindi mvune nk’uko bigaragara ku rubuga rw’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball ku Isi.

Bati “Iri tegeko rishya ryemejwe biturutse ku muco w’imyambarire mu bihugu bimwe na bimwe uteganya kwikwiza mu mutwe cyangwa umubiri wose, ibyo bikaba byari binyuranye n’amategeko ya FIBA.”

Iryo tegeko rizatangira gukurikizwa guhera ku Itariki ya mbere Ukwakira uyu mwaka, rikaba rinavuga ko abakinnyi bashaka gukina bitwikiriye, ibyo bazajya bitwikiriza bigomba kujya biba bisa n’imyenda barimo gukinana.
Abayisilamukazi bashyizwe igororaAbayisilamukazi bashyizwe igorora

Abagabo bashaka gukina bateze ibitambaro na bo barabyemereweAbagabo bashaka gukina bateze ibitambaro na bo barabyemerewe

Nike yahise ishyira ahagaraga imyenda yagenewe abashaka kujya bakina bambaye bikwijeNike yahise ishyira ahagaraga imyenda yagenewe abashaka kujya bakina bambaye bikwije


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)