RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-06-2017 saa 7:35'  -  Mugisha Gilbert ni muntu ki?  |  Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 29:48'  -  Mukura baratabaza abafana, bafite ubwoba bwo kuba nka Kiyovu  |  Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 27:57'  -  Abanyarwanda bakinnye imikino Olempike bafatanyije n’ibyamamare muri Amerika gutangiza ‘Olympic Week’  |  Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 27:18'  -  AS Kigali yaguze rutahizamu watsinze ibitego byinshi mu Burundi  |  Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 24:13'  -  Saleh Ally yanenze abafana ba Yanga batwitse imyenda ya Haruna Niyonzima
Imyiteguro ya GMT irarimbanyije mu mukino wa Chess
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Kimwe n’andi mashyirahamwe y’imikino mu Rwanda, FERWADE irarimbanyije mu gutegura irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, by’umwihariko abakinaga Chess, abayikundaga n’abari bayizi muri rusange.

Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’imikino ya Chess cyangwa “Jeu d’Echec”, Niyibizi Alain Patience yatangarije RuhagoYacu ko abakinnyi 19 barimo Umunyamahanga umwe ari bo bamaze kwiyandikisha kuzitabira Irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi (GMT) mu cyiciro cy’abakinnyi bafite amanota ku rutonde mpuzamahanga (rated) n’abandi bakiyashakisha (Fide Rating List).

Abo bakinnyi 19 barimo abakobwa bane, ariko ngo hitezwe ko haziyandikisha n’abandi benshi uko iminsi izagenda yegereza ku buryo hazitabira abakinnyi bagera kuri 32, dore ko hari abagishakisha uruhushya mu kazi bakora, ngo bazashobore kwitabira iryo rushanwa. Ngo hanitezwe umubare w’abanyamahanga wisumbuyeho nk’uko Niyibizi yakomeje abivuga.

Ati “Kugeza ubu uwamaze kwemeza ko azitabira ni umwe uzaturuka muri Uganda, ariko abo turi kuvugana bandi harimo aba nya Kenya, Afurika y’epfo, u Burundi n’abandi bagande.”

Chess ni umukino usaba gutekereza cyaneChess ni umukino usaba gutekereza cyane

Uretse mu cyiciro cy’abakinnyi bafite amanota ku rutonde mpuzamahanga, muri GMT hazaba harimo n’icyiciro cy’abatari kuri urwo rutonde (Unrated Category), aha hakaba hamaze kwiyandikisha abakinnyi bane, ariko ngo hitezwe abagera kuri 30 bazaba biganjemo abanyeshuri bo mu bigo by’icyitegererezo FERWADE itorezamo umukino wa Chess.

Iri rushanwa rizaba rifunguye (Open) kuko nta mabwiriza yihariye rizaba rifite, ari na yo mpamvu rizakinwa abari n’abategarugori bavanze n’abagabo, hatitawe ku myaka, ubwenegihugu cyangwa umwanya buri wese ariho ku rutonde mpuzamahanga rw’abakinnyi ba Chess.

u Rwanda na rwo ruhagararirwa buri mwaka mu marushanwa mpuzamahanga ya Chess uretse mu 2016u Rwanda na rwo ruhagararirwa buri mwaka mu marushanwa mpuzamahanga ya Chess uretse mu 2016

N’ubwo Ishyirahamwe rya Chess ryatangiye gukora mu Rwanda mu 1996, na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 uwo mukino warakinwaga, ndetse hari bamwe mu bakinnyi bayikinaga bakiyikina n’ubu nka Ngendo Joseph na Hakizimana Jean Baptiste, hakaba n’abandi batagikina nka Gisagara na Kalimunda.

Icyakora ngo hari n’abatabarutse kandi bari abakinnyi bakomeye muri Chess nka Colonel Uwihoreye wari n’Umuyobozi wa FERWADE n’undi mukinnyi bitaga ‘Geant’, ariko ngo ntawe uramenyekana wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu bari abakinnyi ba Chess.

Irushanwa rya GMT muri Chess riteganyijwe kuba ku matariki ya 9, iya 10 n’iya 11 Kamena uyu mwaka, rikaba ritegurwa na FERWADE ku bufatanye na Komite y’imikino Olempike mu Rwanda, Minisiteri ya Siporo n’Umuco ndetse Na Kasparov Chess foundation isanzwe ifashe FERWADE mu bikorwa byo gukwirakwiza umukino wa Chess mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Chess ifite ikibuga gisa n'icyitwa 'Dame' ariko ikinwa mu buryo bwihariyeChess ifite ikibuga gisa n’icyitwa ’Dame’ ariko ikinwa mu buryo bwihariye

GMT muri Chess izaba ikinwa ku nshuro yayo ya kane kuva mu 2014, iry’uyu mwaka rikazaba ari ryo rya mbere ryitabiriwe n’abanyamahanga. Iriheruka ryabaye mu 2016 ryari ryegukanywe na Kagabo Mugema Eugene, rikaba ryarabereye muri IPRC-Kigali.

Iri rushanwa rizanitabirwa kandi n’icyamamare Grand Master Ashley Maurice, Umunyamerika w’umwirabura wa mbere wageze ku rwego rusumba izindi mu mukino wa Chess (Grand Master), uyu akazaba aje no guhugura abanyarwanda muri uwo mukino.

Urutonde rw'abamaze kwiyandikisha muri GMT 2017Urutonde rw’abamaze kwiyandikisha muri GMT 2017

Kagabo ni we wegukanye igikombe mu mwaka ushizeKagabo ni we wegukanye igikombe mu mwaka ushize

Ifoto y'abari bitabiriye GMT 2016Ifoto y’abari bitabiriye GMT 2016


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)