RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-04-2017 saa 20:54'  -  Mashami Vincent yasezewe gitwari n’abafana n’abakinnyi ba Bugesera  |  Yanditswe kuya 24-04-2017 saa 20:13'  -  Amafoto 15 yiganjemo ay’agahinda yaranze imikino mu cyumweru gishize  |  Yanditswe kuya 23-04-2017 saa 26:11'  -  Rivers United bambwiye ko nitwaye neza, bansaba ko nazerekezayo- Nshuti Savio  |  Yanditswe kuya 23-04-2017 saa 21:16'  -  Bugesera yahawe miliyoni 20 na Excel Energy bagiye gufatanye mu mezi atatu  |  Yanditswe kuya 20-04-2017 saa 19:18'  -  Masudi Djuma yahishuye icyatumye adakinisha Shassir ku mukino wa Rivers
Inzira y’umusaraba umutoza wa APR yanyuzemo muri Jenoside yamutwaye umuryango
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Munyangondo Jean Marie Vianney yabaye umukinnyi w’umukino w’intoki wa Handball kuva muri 1987, kuri ubu ni umutoza wungirije mu ikipe ya APR Handball Club. Jean Marie Vianney asanga siporo by’umwihariko Handball yaramugiriye akamaro muri rusange ikanamufasha kwiyubaka nubwo Jenoside yakorewe abatutsi yabaye mu Rwanda mu 1994 yamutwaye papa we umubyara n’abavandimwe batatu.

Muri iyi minsi twibuka ku nshuro ya 23 Abatutsi bazize Jenoside mu mwaka w’ 1994 RuhagoYacu yagiranye ikiganiro kirambuye na Munyangondo Jean Marie Vianney warokokeye Jenoside mu murenge wa Nyakabanda mu mugi wa Kigali. Vianney yatangiye gukina Handball mu mwaka wa 1987 ubwo yakiniraga ikipe ya Nyakabanda kuko yanakoreraga imyitozo kuri Tapi rouge dore ko hafi y’iwabo. Yavuye muri Nyakabanda akomereza mu ikipe yitwaga Kigali City ari nayo yasorejemo nk’umukinnyi ubundi yerekeza mu mwuga wo gutoza.

“Iby’ubutoza nabyinjiyemo 2004 ntangira ntoza ikipe y’abakobwa ya Nyakabanda ya Handball, nza gukomereza ubutoza mu bigo bitandukanye by’amashuri yisumbuye, ntoza Groupe Scolaire yo mu Birambo, ntoza muri St Andre, ntoza n’ishuri ry’abafurere hano i Nyamirambo nyuma yaho nongera gutoza Nyakabanda y’abahungu hanyuma muri 2008 njya gutoza APR Handball y’abagabo ari naho nkiri kugeza ubu”.

Munyangondo JMV umutoza wungirije muri APR HC yatakaje umubyeyi n'abavandimwe muri jenosideMunyangondo JMV umutoza wungirije muri APR HC yatakaje umubyeyi n’abavandimwe muri jenoside

Vianey yemeza ko Imana ariyo yamubaye hafi akabasha kurokoka Jenoside nubwo yari afite imyaka 26 asanga imyaka itaragize uruhare mu irokoka rye; “Urugendo rwanjye kurokoka Jenoside kimwe n’abandi bose mu gihugu bacitse ku icumu ni Imana, ni Imana yamfashije kuko ndibuka nka tariki 7 Mata barashe bakuru banjye batatu twari duhagararanye gutya ariko buri muntu agenda ukwe tugenda twihisha kuko hano hari hakiri intoki umuntu akihishamo, nza gukora ingendo ndende ariko narokokeye mu mugi wa Kigali. Ariko amahirwe ni ukuvuga ngo kugera ku itariki 28 Kamena bavugaga y’uko Abatutsi n’ibyitso byasigaye bagomba gushira ariko tugira amahirwe kuko urabona twe turi hano muri uyu mujyi, ingabo z’Inkotanyi nazo zari hano hafi kuko zarwaniraga kwa Ghadafi n’i Nyamirambo, interahamwe zari zifite ibibazo kuko nta ngufu zari zifite. Tugira Imana ingabo za FPR zinjira hano tariki 3 Kamena bucyeye bwaho tuba turarokotse”.

Kuri ubu Munyangondo Jean Marie Vianney afite imyaka 48, yavukiye mu muryango w’abana 7, mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyakabanda akagari ka Nyakabanda, ariko muri aba bavandimwe barindwi, bane bishwe muri Jenoside, basigara ari batatu.

“Mbere ya 1994 twakinaga nta mafaranga tubona gusa tubikunda tukumva sport ari ngombwa n’ababyeyi bacu bakumva barishimye rimwe na rimwe ababyeyi bakaduha agashimwe mu rugo iyo twabaga twatsinze bakaguha nk’igikoma ariko nyine kiyongereye kugira ngo twishime. Amafaranga rero bije nyuma ya jenoside nibwo wabonga ko harimo impinduka muri sport kuko hatangiye kuzamo n’abanyamahanga baje gukorera amafaranga kuko urubyiruko rwinshi rwari rwarasize ubuzima muri Jenoside. Njyewe rero navuga ko natangiye kubona amafaranga avuye muri sport nko muri 2004 na 2008.”

Vianney yemeza ko nta mbogamizi nyinshi yagiriye mu mukino wa Handball gusa kuba Handball ari umukino wazanywe n’abazungu bisa naho watinze kwinjira mu banyarwanda anemeza ko gihe cye byashobokaga ko yashoboraga gukina hanze y’igihugu ariko ntibyakunda kuko uwo mukino wri utaramenyekana mu Rwanda. Vianney akomeza avuga ko Handball kuri ubu yamaze gutera imbere kuko abakinnyi bamwe yatoje basigaye bakina ku rwego mpuzamahanga kandi nk’ababigize umwuga.

Munyangondo JMV aganira n'umunyamakuru wa RuhagoYacuMunyangondo JMV aganira n’umunyamakuru wa RuhagoYacu

Uyu mutoza yemeza ko kandi sport yamugiriye umumaro munini kuva Jenoside irangiye kugeza ubu; ”Sport iramfashije cyane kuko byonyine no kuba meze uku meze niyo mbikesha kuko ubungubu abo tungana baba abacitse ku icumu cyangwa abandi basanzwe njya mbabona ari abasaza kuko baba bansuhuza bambwira bati wowe uracyakomeye. Sport nk’ubu irandeze cyane kuko nk’ubu njye mbona nkomeye kuko nk’iyo turi muri sport hari igihe njya niruka nkabona hari abo nasize kandi bakiri bato b’abasore.”

APR Handball Club iheruka kwegukana irushanwa ry'IntwaliAPR Handball Club iheruka kwegukana irushanwa ry’Intwali


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 24
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports223455
02Apr FC241850
03Police FC241847
04As Kigali241344
05Bugesera FC241039
06Musanze FC24238
07Espoir FC24433
08Etincelles FC24-630
09Kirehe FC24-328
10Sunrise FC24-427
11Mukura VS23-926
12Amagaju FC24-726
13Kiyovu sports24-1422
14Marines FC24-1520
15Gicumbi FC23-1618
16Pepiniere FC24-2512
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny15
02Wayi Yeka13
03MICO Justin12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 26 April 2017 15:30
flag RAYON - vs - MUKURA flag
Gicumbi Stadium
Tuesday, 25 April 2017 15:30
flag GICUMBI - vs - RAYON flag
Kigali Regional Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag APR 2 - 0 KIYOVU flag
 Aimable N. (1)
 Albert N. (1)
 
Nyagisenyi Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag AMAGAJU 1 - 1 SUNRISE flag
 Mukeshe A. (1)
  Alex O. (1)
Nyamata Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag BUGESERA 3 - 1 GICUMBI flag
 
Ruyenzi Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag PEPINIERE 0 - 2 ESPOIR flag
  Felicien N. (1)
 Houssein R. (1)
Kirehe Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag KIREHE 1 - 0 AS KIGALI flag
 Ismi K. (1)
 
Umuganda Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag ETINCELLES 0 - 0 POLICE flag