RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 24-06-2017 saa 23:43'  -  Niyonshuti Adrien yegukanye agace ka mbere ka shampiyona y’Amagare, Girubuntu baramwigaranzura  |  Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 16:09'  -  Umufaransa ukomoka mu Rwanda, Ntilikina yatoranyijwe mu bagiye gukina muri NBA  |  Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 25:20'  -  Ikipe y’u Rwanda igiye guseruka mu isiganwa ry’amagare rikomeye muri USA  |  Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 22:33'  -  Umunyarwanda yahimbye umukino witwa ’ANK’ ushobora kwamamara nka ‘Dame’ na ‘Chess’  |  Yanditswe kuya 21-06-2017 saa 25:03'  -  Ndayisenga na Niyonshuti mu bahanganye na Uwizeye muri shampiyona y’amagare
Inzitane Nzayisenga na Mutatsimpundu baciyemo ngo baheshe u Rwanda igikombe cya Afurika
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Hasobanuwe ibizazane Inkumi zigize ikipe y’igihugu ya Volleyball ikinirwa ku mucanga zanyuzemo ngo zibashe kwegukana igikombe mcya Afurika bwa mbere mu mateka y’u Rwanda, ahagaragajwe ko kwiha intego, umurava no gukunda igihugu ari byo byabafashije gukorera amateka ku bihugu by’ibihangange nka Morocco, Nigeria na Afurika y’Epfo.

Ubwo bakirwaga ku kibuga cy’indege i Kanombe mu gicuku cyo kuri uyu wa 15 gishyira kuwa 16 Gicurasi, ni bwo Umutoza Paul Bitok, Kapiteni Nzayisenga Charlotte na Ndamukunda Flavien basobanuye ibizazane banyuzemo mu mikino nyafurika ya Beach Volleybal, ariko ntibyababuza kwegukana igikombe.

Paul Bitok yagize ati “Twagezeyo biratugora cyane, dusanga ibintu byose ni bishya. Amategeko yarahindutse, bavuga ko amakipe yaturutse muri zone imwe adashobora kujya mu itsinda rimwe, ibyo byatumye bwa mbere muri Afurika, amakipe ane yabaye aya mbere muri buri zone yisanga mu itsinda rimwe.”

“Ku ikubitiro twahise dutsindwa umukino na Namibia, nyamara ari yo kipe yoroshye cyane ugereranyije n’izindi enye twari dusigaje gukina, zirimo Nigeria ya mbere na Afurika y’Epfo ya gatatu, ibyo byatumaga twumva bigoye kugarukana icyizere mu irushanwa, ariko ndashimira inkumi kuko zashoboye kugarukana icyizere. Nabasabye kwitonda, bakareka kugira igihunga, bakagabanya ubwoba maze bagakina umukino wabo. Byarabakomeje, bituma batekereza kure maze bibafasha gusohoka mu itsinda.”
Amayeri bakoreshaga ni guhererekanya (passes) imipira migufi, ubundi bagakora 'Services' zihuseAmayeri bakoreshaga ni guhererekanya (passes) imipira migufi, ubundi bagakora ’Services’ zihuse

Umuganga w’Umunya-Tunisia arashimirwa uruhare mu gikombe u Rwanda rwegukanye

Iyo hataba umuganga wo muri Tunisia, byashobokaga ko u Rwanda rutari kurenga imikino y’ijonjora mu itsinda cyangwa ntirurenge imikino ya ½ cy’irangiza, kuko imikino yo gushaka itike ijya muri icyo cyiciro yasizemo imvune Charlotte Nzayisenga nk’uko Paul Bitok akomeza abisobanura.

Ati “Icyakora kuko twakinnye imikino itatu mu munsi umwe, mu ri uwo wa gatatu Charlotte yaje kugira ikibazo cy’imvune, ndetse bituma dutsindwa iseti ya mbere, ariko baduha iminota 5 y’ikiruhuko, maze Umuganga wo muri Tunisia aradufasha, Charlotte agaruka mu mukino duhita dutsinda maze tuba aba kabiri mu itsinda.”

Ibyo ngo byatumye bahita bahura na Mozambique yari yabaye iya mbere mu rindi tsinda, ariko basya batanzite, bayitsinda seti 2-0 nubwo yari imbere y’abafana bayo nk’ikipe yakiriye irushanwa.

Aho bakiniraga hari hari inkubi y’umuyaga utasanga ahandi

Mu gihe basanzwe bitoreza mu Rwanda, aho ibigendanye n’ikirere byose biba biri mu rugero, bageze i Maputo basanga bagomba gukinira ku Nyanja, ahantu haba umuyaga batari barigeze babona ahandi ku Isi.

Paul Bitok ati “Twagize izindi nzitizi zirimo inkubi y’umuyaga itarashoboraga gutuma dukina, ariko ndashimira FRVB na MINISPOC kuko batwemereye ngo tugende hakiri kare tubashe kuhamenyera.”

Mutatsimpundu akubise umupira ngo bashake inotaMutatsimpundu akubise umupira ngo bashake inota

Umukino wa nyuma ngo ni wo wagaragaje agaciro k’Ubunyarwanda nyabwo, kuko habayeho ubwitange budasanzwe bw’abo bari, aho barimo bakina na Morocco bari baratsinze mu mikino yo mu itsinda, ariko kandi ari n’ikipe isanzwe ari igihangange muri Afurika.

Ibyo ni byo byatumye ihita itsinda biyoroheye Seti ya mbere ku manota 7-1, maze Abanyarwandakazi bahita bayihindukirana, batsinda Seti ya kabiri, ndetse n’iya gatatu ya kamarampaka bayitsinda bigoranye ku manota 15-13.

Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga yatangaje ko icyo gikombe cyavuye mu bwitange budasanzwe, kuko ibyo bari bariteguye byose byabahindukiyeho ku munota wa nyuma bageze i Maputo muri Mozambique.

Nzayisenga Charlotte, Kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Beach VolleyballNzayisenga Charlotte, Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Beach Volleyball

Nzayisenga yatangaje ko bitigeze biborohera na gato, ariko kugira intego, umurava n’ishyaka byo guhesha ishema u Rwanda ni byo byabaranze muri iyo mikino maze begukana igikombe.

Ati “Tukigera i Maputo ntabwo byatworoheye na gato kuko irushwa ryabereye ku Nyanja, hari hari umuyaga kandi twe aho twitoreje ntawari uhari, ariko twagerageje gukora uko dushoboye kose […] Itsinda twarimo ntiryari ryoroshye na gato, twari dusanzwe dukina mu ma zone, ariko twarahageze dusanga amakipe ya mbere muri buri zone ari mu itsinda rimwe.”

Paul Bitok arikomanga mu gituza…

Paul Bitok arikomanga mu gituza, nyuma y’aho nk’umutoza w’ikipe y’igihugu, atwaye igikombe cya Afurika mu bangavu mu irushanwa ryabaye mu myaka ine ishize, none akaba anatwaye igikombe cya Afurika mu bakuze.

Ati “Nsanga narageze ku ntego zanjye cyane cyane kuri bano bakobwa, kuko dutangira mu myaka ine ishize twatwaye igikombe cya Afurika mu bangavu, none nyuma y’imyaka ine tunatwaye icy’abakuze.”

Paul Bitok hagati y'abakinnyi yafatanyije na bo gutwara igikombe cya Afurika mu bangavu none bakaba banagitwaye mu bakuzePaul Bitok hagati y’abakinnyi yafatanyije na bo gutwara igikombe cya Afurika mu bangavu none bakaba banagitwaye mu bakuze

Muri iyo mikino nyafurika bakubutsemo bakinnye imikino….., aho uwo batangiriyeho irushanwa bawutsinzwe na Namibia seti 2-0, bakurikizaho Afurika y’epfo bayitsinda seti 2-0, bakurikizaho Nigeria, maze na yo bayogeraho uburimiro bayitsinda seti 2-0.

Urugamba rwabaye urugamba ku munsi wa kabiri w’irushanwa, ubwo bahitaga bacakirana na Morocco ari nay o yari ikomeye kurusha andi makipe yose yari muri iryo rushanwa, ariko bayitsinda ku iseti ya kamarampaka, bityo baba bayitsinze amaseti 2-1, basoreza kuri Sudan bayitsinda biboroheye maze bahita bajya muri ½ cy’irangiza.

Aho bahise bacakirana na Mozambique yakiriye irushanwa, uyu mukino ukaba ari wo wabagoye cyane kurusha indi yose bakinnye nk’uko bivugwa na Nzayisenga, ariko babasha gutsinda seti 2-0, maze bongera guhurira na Morocco mu mukino wa nyuma.

Aha na ho ngo ntibyaboroheye gusubira iyo kipe y’ikigugu bari baratsinze mu majonjora mu itsinda bari barimo, ariko bayitsinda seti 2-1 babifashijwemo n’umurava ndetse n’ubwenge bwinshi bashyizemo ngo babashe guhesha u Rwanda ishema.

Uretse igikombe cya Afurika, iyo kipe y’igihugu y’abakobwa yanakatishije itike yo gukina igikombe cy’isi mu mukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga izabera muri Autriche mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Ndamukunda Flavien ngo ubuhanga yabonanye Nzayisenga na Mutatsimpundu nibahabwa imyitozo yo ku rwego rw'i Burayi ntibazataha amara masa mu gikombe cy'isiNdamukunda Flavien ngo ubuhanga yabonanye Nzayisenga na Mutatsimpundu nibahabwa imyitozo yo ku rwego rw’i Burayi ntibazataha amara masa mu gikombe cy’isi

Cavalo (urengeje umupira) na mukuru we Ndamukunda Flavien bo umuyaga ntiwatumye basohoka mu itsinda bari barimoCavalo (urengeje umupira) na mukuru we Ndamukunda Flavien bo umuyaga ntiwatumye basohoka mu itsinda bari barimo

Ndamukunda (1) na murumuna we Cavalo (2) begukanye umwanya wa gatanuNdamukunda (1) na murumuna we Cavalo (2) begukanye umwanya wa gatanu


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)