RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 22:33'  -  Umunyarwanda yahimbye umukino witwa ’ANK’ ushobora kwamamara nka ‘Dame’ na ‘Chess’  |  Yanditswe kuya 21-06-2017 saa 25:03'  -  Ndayisenga na Niyonshuti mu bahanganye na Uwizeye muri shampiyona y’amagare  |  Yanditswe kuya 21-06-2017 saa 7:25'  -  Volleyball- Abakinnyi 18 ni bo basigaye mu mwiherero w’ikipe y’igihugu  |  Yanditswe kuya 20-06-2017 saa 24:30'  -  Nyuma y’impanuka ikomeye yakoze, Mugisha Samuel asigaje iminsi 15 agasubira mu masiganwa  |  Yanditswe kuya 19-06-2017 saa 18:21'  -  APR BBC yafashije REG BBC kwegukana igikombe cya shampiyona
Kevin Durant yafashije Golden State Warriors guhangamura Cleveland Cavaliers (AMAFOTO)
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Amanota 38 Kevin Durant yatsinze wenyine yashegeshe bikomeye Cleveland Cavaliers ifite igikombe cya NBA bituma itsindwa na Golden State Warriors umukino wa mbere muri ‘Play Offs’.

Wari umukino wa mbere mu mikino irindwi ayo makipe yombi agomba gukina ahatanira igikombe cya NBA, wari wabereye muri Oracle Arena, ikibuga cya Golden State Warriors giherereye i Oakland muri Leta ya California.

Muri uyu mukino, Kevin Durant ntiyatengushye abafana, kuko yigaragaje nk’uri ku rwego ruhambaye, agatsinda amanota 38, agakora ‘rebounds’ umunani (8) ndetse agatanga n’imipira umunani (8) yavuyemo amanota (assists).

Klay Thompson (Ibumoso), Durant (imbere iburyo) na Steph Curry batangiye kwishimira intsinzi mu gice cya kabiriKlay Thompson (Ibumoso), Durant (imbere iburyo) na Steph Curry batangiye kwishimira intsinzi mu gice cya kabiri

Yahigitse LeBron James na we wari witezweho byinshi muri uyu mukino n’ubwo yawinjiyemo nyuma y’isanganya yari yaraye ahuye na yo, ubwo abantu batazwi bajyaga ku rugo rwe, bakandika ku muryango amagambo y’igitutsi cy’irondaruhu. Benshi bemeje ko byaba byaratumye hari ikigabanuka ku musaruro yari yitezweho muri uyu mukino yabashije gutsindamo anamota 28, akora ‘rebounds’ cumi n’eshanu (15) anatanga imipira umunani (8) ivamo amanota (assists).

Amanota LeBron James yatsinze yayanganyije na Stephen Curry wa Golden State Warriors wafashije cyane Kevin Durant gushegesha Cleveland Cavaliers.

Umukino wa kabiri uteganyijwe ku cyumweru tariki ya 4 Kamana (ubwo hazaba ari mu rukerera rwo kuwa mbere tariki ya 5 Kamena i Kigali), na wo ukazabera muri Oracle Arena, ikibuga cya Golden State Warriors giherereye i Oakland muri Leta ya California.

Golden State Warriors irimo guhatanira igikombe cya NBA ivuye mu gice cy’Uburengerazuba (Western Conference), mu gihe Cleveland Cavaliers barimo kugihatanira yo ari iyo mu gice cy’Iburasirazuba (Eastern Conference).

Igikomeye LeBron James yashoboye gukora ni ukwirebera uko Kevin Durant atera Denke (Dunk)Igikomeye LeBron James yashoboye gukora ni ukwirebera uko Kevin Durant atera Denke (Dunk)

Draymond Green wa Golden State na we yabikoze biraba kuko ikipe ye yari yahiriweDraymond Green wa Golden State na we yabikoze biraba kuko ikipe ye yari yahiriwe

Iri menya ryari ijoro LeBron James atifuza kuzongera kwibuka...Iri menya ryari ijoro LeBron James atifuza kuzongera kwibuka...

Stephen Curry wa Golden State Warriors yatsinze amanota 28 arimo ayo yatsinze ateye amanota atatu incuro ebyiriStephen Curry wa Golden State Warriors yatsinze amanota 28 arimo ayo yatsinze ateye amanota atatu incuro ebyiri

Stephen Curry yishimiraga imbere y'abafana ba Cleverland akabatonekaStephen Curry yishimiraga imbere y’abafana ba Cleverland akabatoneka

Tristian Thompson wa Cleveland Cavaliers ntiyari yoroheweTristian Thompson wa Cleveland Cavaliers ntiyari yorohewe

LeBron James yashoboye kwinjiza amanota 28 gusaLeBron James yashoboye kwinjiza amanota 28 gusa

Kevin Durant yastinze amanota atatu ahita yishimira imbere y'icyamamare muri Muzika, RihannaKevin Durant yastinze amanota atatu ahita yishimira imbere y’icyamamare muri Muzika, Rihanna

Draymond Green mu bakinnyi bagenzi bakinana muri Golden StateDraymond Green mu bakinnyi bagenzi bakinana muri Golden State

 JaVale McGee yibye umugono J.R. Smith wa Cleverland amuterana Dunk JaVale McGee yibye umugono J.R. Smith wa Cleverland amuterana Dunk

Curry yageragezaga gushaka inzira, Kyrie Irving akamubera ibamba mu gihe LeBron James yari akicaye ku ntebe y'abasimburaCurry yageragezaga gushaka inzira, Kyrie Irving akamubera ibamba mu gihe LeBron James yari akicaye ku ntebe y’abasimbura

LeBron James yageragezaga kubuza Curry gutsinda andi manota abiri LeBron James yageragezaga kubuza Curry gutsinda andi manota abiri

Curry na we ni umwe mubazengereje Cleverland yari imbere y'abafana bayo ku kibuga cya Golden StateCurry na we ni umwe mubazengereje Cleverland yari imbere y’abafana bayo ku kibuga cya Golden State

Smith yageragezaga gufasha Cleverland kubona itsinzi ariko Green na Zaza Pachulia bakamubera ibambaSmith yageragezaga gufasha Cleverland kubona itsinzi ariko Green na Zaza Pachulia bakamubera ibamba

Ubwo ifirimbi ya nyuma yavugaga, LeBron James na bagenzi be bari basuhereweUbwo ifirimbi ya nyuma yavugaga, LeBron James na bagenzi be bari basuherewe

Abafana ba Golden State mbere y'umukino bari babanje gukanga aba CleverlandAbafana ba Golden State mbere y’umukino bari babanje gukanga aba Cleverland

Shaun Livingston yashimiraga Kevin Durant wari umaze kubatsindiraShaun Livingston yashimiraga Kevin Durant wari umaze kubatsindira

Kevin Durant yatsinze amanota 38 yose muri uwo mukinoKevin Durant yatsinze amanota 38 yose muri uwo mukino

Abafana n'abakinnyi b'abasimbura bihera ijisho ubwo abakinnyi ba Golden State bishimiraga intsinziAbafana n’abakinnyi b’abasimbura bihera ijisho ubwo abakinnyi ba Golden State bishimiraga intsinzi

Amafoto: Daily Mail


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)