RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 25-05-2017 saa 20:14'  -  Imfura muri ‘Wheelchair Tennis’ zigiye guserukira u Rwanda (AMAFOTO)  |  Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 21:19'  -  Basketball: Ingimbi n’abangavu batangiye umwiherero ngo bajye muri Zone 5 (AMAFOTO)  |  Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 17:49'  -  Imyiteguro ya GMT irarimbanyije mu mukino wa Chess  |  Yanditswe kuya 23-05-2017 saa 17:51'  -  Murangwa Nelson yatsinzwe igeragezwa ryo muri Koreya y’Epfo  |  Yanditswe kuya 23-05-2017 saa 16:17'  -  Handball: Amakipe yo mu bihugu bitatu ni yo amaze kwemeza kwitabira GMT
Kigali International Peace Marathon 2017 izitabirwa n’ibikomerezwa
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Isiganwa ku maguru ryitiriwe Amahoro, Kigali Peace Marathon riteganyijwe kuzagaragaramo abakinnyi bakomeye ubwo tariki ya 21 Gicurasi 2017 rizaba rikinwa ku nshuro yaryo ya 13.

Iri siganwa mpuzamahanga nkuko bisanzwe rizabanzirizwa n’andi masiganwa atandukanye, arimo irushanwa ry’abana, hakazamo Night Run izakinwa tariki ya 12 Gicurasi ndetse n’isiganwa nyirizina rizaba rigabanyijemo ibyiciro bitatu.

Ibi bikaba birimo Full Marathon (42km), Half Marathon (21km) hamwe na Run for Peace(7km) yahozwe izwi nka Run for Fun hambere.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu, Minisitiri w’umuco na siporo Uwacu Julienne, yatangaje ko imyiteguro y’iri rushanwa igeze kure kandi ko bizeye ko rizagenda neza.

“Tumaze igihe twitegura Kigali Peace Marathon aho twizeye ko rizagendekera neza abanyarwanda”.

“Umwihariko w’uyu mwaka ni uko twatumiye abakinnyi bakomeye muri uyu mukino muzaba mubabona bari i Kigali”.

Minisitiri Uwacu yabanje gutegereza umwanya abo bagombaga gufatanya gutanga ikiganiro n'abanyamakuruMinisitiri Uwacu yabanje gutegereza umwanya abo bagombaga gufatanya gutanga ikiganiro n’abanyamakuru
Undi mwihariko wa Kigali Peace Marathon y’uyu mwaka nkuko Madame Julienne yakomeje abitangaza, ni Night Run izakinwa icyumweru mbere, ahanini hagamijwe kwereka abantu ibyiza bya Kigali mu ijoro kuko benshi bayibona ku manywa.

Abazitabira Night Run bazahagurukira Kigali Convention Center- Kigali Heights- RRA Rond Point- MINADEF-Convention Center.

Kigali ni umujyi usukuye kandi umaze kugera ku rundi rwego ni yo mpamvu twahsyizeho iyi Night Run kugira ngo abantu bongere barebe imihanda ya Kigali, Uwacu Julienne.

Kugeza uyu munsi, nta munyarwanda wari wegukana iri siganwa ryihariwe n’abanyakenya, gusa ngo uyu mwaka nubundi nta gahunda yaba Minisiteri na federasiyo byashyizeho, ngo habe hategurwa byumwihariko abanyarwanda bazakina Kigali Peace Marathon 2017. Munyandamutsa Jean Paul uyobora ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (RAF), yaje kubihamya.

“Hari ikigo kizadufasha gutegura abaserukira igihugu gusa kuri ubu kiracyavugururwa ni yo mpamvu tutabateguriyemo”.

“Twavuganye n’abashinzwe amakipe batubwira ko twabareka bakagumana na ba Managers kugira ngo igihe cyo gukina kizagere biteguye. Ni yo mpamvu tutateguye abanyarwanda”.

Umuyobozi wa FRA yatangaje ko abanyarwanda batigeze bategurwa by'umwiharikoUmuyobozi wa FRA yatangaje ko abanyarwanda batigeze bategurwa by’umwihariko

Kigali Peace Marathon ya 2017 izaba ifite insanganyamatsiko igira iti dusiganwe ku bw’intwari zacu, Run for our Heroes, mu rwego rwo guha agaciro abitanze bose kugira ngo igihugu kibohorwe.

Kugeza magingo aya, abagera kuri 800 ni bo bamaze kwiyandikisha, gusa ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda ryizera ko rizaba ryabonye abagera ku bihumbi bitandatu ubwo isiganwa nyirizina rizaba rikinwa.

Abazakina Half Mrathon bazahagurukira kuri stade Amahoro -Chez Lando, Gishushu, MTN Centre Nyarutarama, Gacuriro bagaruke ku Gishushu, bace ku ngoro y’inteko ishinga - Umubano Hotel bagaruke Gishushu,-Gisimenti- Tigo-KIE- Control Technique, Sports View Hotel - Amahoro stadium, mu gihe abazakina Marathon bo iyi nzira bazayinyuramo ubugira kabiri.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 28
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports284269
02Apr FC282056
03Police FC282055
04As Kigali281450
05Bugesera FC281246
06Musanze FC28-139
07Espoir FC28236
08Etincelles FC28-536
09Sunrise FC28-333
10Mukura VS28-1132
11Amagaju FC28-732
12Kirehe FC28-728
13Marines FC28-1427
14Gicumbi FC28-1927
15Kiyovu sports28-1427
16Pepiniere FC28-2913
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny16
02Wayi Yeka15
03Kambale Salita Gentil13
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Amahoro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag GICUMBI 2 - 1 MUSANZE flag
 Rashid M. (1)
 Suleyman M. (1)
  Yeka W. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 1 AS KIGALI flag
 
Nyamata Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag BUGESERA 2 - 0 PEPINIERE flag
 
Umuganda Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag ETINCELLES 1 - 1 RAYON flag
 Salita Gentil K. (1)
  Kone T. (1)
Huye Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 2 SUNRISE flag
  Alex O. (1)
 Vedaste N. (1)
Kicukiro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag POLICE 0 - 0 ESPOIR flag
 
Nyagisenyi Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag AMAGAJU 2 - 1 KIREHE flag
 Hassan papy H. (1)
 Innocent N. (1)
  Junior N. (1)
Kigali Regional Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag APR 1 - 1 MARINES flag
 Omar N. (1)
  Bertin D. (1)