RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 17:33'  -  Ngandu Omar yabeshye APR FC uburwayi ajya gusinyira As Kigali  |  Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 16:50'  -  Umugore wa Gatera Moussa utoza Isonga FC yapfuye  |  Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 30:09'  -  Ese APR FC ya Iranzi na Savio yaba iteye gute umwaka utaha wa shampiyona?  |  Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 29:31'  -  Icyihishe inyuma y’imvune zisa z’ abakinnyi bo mu Rwanda cyamenyekanye  |  Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 26:52'  -  Peace Cup ½: APR na Rayon Sports zizabanza hanze
Léandre Karekezi atorewe kuyobora FRVB asezeranya kuzongera ibibuga mu turere
Print Comments: 5 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Amatora yo kuzuza imyanya mu buyobozi bwa Volleyball asize Karekezi Léandre ari we utorewe kuyobora iri shyirahamwe nyuma yo kwemeza n’abanyamuryango 23 kuri 23 bari bitabiriye amatora yo kuri uyu wa gatandatu.

Ku mwanya wa perezida, hari umukandida umwe rukumbi ariwe Léandre Karekezi, watsinzwe na Nkurunziza Gustave weguye nyuma yo gufungurwa by’agateganyo aho yashinjwaga ibyaha byo kunyereza umutungo w’ishyirahamwe. Uyu akaba yaje gutorwa hakoreshejwe Yego bityo atsinda kuri Yego 23/23.

Inteko rusange yari yitabiriwe ku bwinshiInteko rusange yari yitabiriwe ku bwinshi
Uko amatora yagenzeUko amatora yagenze

Ku mwanya wa vice perezida wa kabiri naho hari umukandida umwe witwa Ruterana Fernand watanzwe n’ikipe ya KVC (Kigali Volleyball Club), akaba nawe yatowe 100% asimbura Ribanje Jean Pierre weguye.

Uko kandi ni ko byagenze ku mwanya w’umubitsi naho hari umukandida umwe rukumbi, Mukamurenzi Providence watanzwe n’ikipe ya RRA WVC (Rwanda Revenue Authorithy Women Volleyball Club), wahise asimbura Uwera Jeannette nawe weguye nyuma yo gufungurwa.

Nyuma yo gutorerwa imirimo mishya, Karekezi Leandre akaba yatangaje ko agiye gukora ibishoboka akarushaho kuzamura Volleyball haba ibijyanye n’imikinire ndetse n’ibikorwa remezo.

Yagize ati: “Nabanza nkashimira abanyamuryango bangiriye icyizere ku rwego rungana kuriya. Bisa nk’umwenda mbagiyemo”.

“Muri gahunda yange harimo guteza imbere ibikorwa remezo cyane cyane ibibuga. Iyo urebye ibibuga bigaragara mu bigo by’amashuri no mu mujyi wa Kigali ariko hirya no hino mu ntara nta bihari”.

“Ibi ni byo tugiye gukora kuko ibibuga bya Volleyball ntabwo bihenda. Tugiye gukora ibishoboka tubikwirakwize hose cyane cyane iyo mu byaro”.

Kansiime ni we wayoboraga FRVB by'agateganyoKansiime ni we wayoboraga FRVB by’agateganyo
Hasinywe byinshiiHasinywe byinshii

Karekezi Leandre akaba yanavuze ko agiye gukora ibishoboka akamenyekanisha Volleyball kuko kuri ubu bisa nkaho bidakorwa cyane. ibi bikazakorwa hongera imikoranire n’itangazamakuru kuko hari n’igihe yitwara neza ariko ntibimenyekanye.

Nyuma yo gutorerwa uyu mwanya, hakaba hahise habaho ihererakanabubasha hagati ya Karekezi Leandre na Kansime usanzwe ari Vice Perezida muri uyu mukino ariko akaba yayoboraga FRVB ku buryo bw’agateganyo. Ibi bikaba byakozwe kuko hari ibikorwa byihutirwa bitegereje aba bayobozi bashya.

Kimwe mu byihutirwa ni ukureba ikipe ya Beach Volleyball iri buhaguruke kuri iki cyumweru yerekeza muri Mozambique gushaka itike yo gukina igikombe cy’isi muri uyu mukino. Aha kandi harimo gutegura igikombe cy’isi cy’abagabo nabagore bizatangirira mu ma Zones, aho. abagabo hari hasabwe ko Zone V yabera mu Rwanda nubwo kugeza magingo aya nta gisubizo CAVB yari yatanga.

Mu bindi bizakorwa harimo gutegura CAN y’Abagabo izabera mu Misiiri ndetse na CAN y’abagore izabera muri Cameroon. Kurangiza shampiyona, gutegura GMT, Carre d’As ndetse na Beach Volleyball.

Umuhango w'ihererekanyabubasha wahise ukorwa ku buryo bwihuseUmuhango w’ihererekanyabubasha wahise ukorwa ku buryo bwihuse
Komite nshya ya FRVBKomite nshya ya FRVB

Karekezi Leandre akaba arazwe abakozi 11 bahoraho muri FRVB, miliyoni esheshatu n’ibihumbi 500 (6 500 000Frw) z’amafaranga n’amadorali 1093 biri kuri Compte ya FRVB ndetse n’umwenda wa Miliyoni eshatu.
Léandre Karekezi yakiniye ikipe ya Kaminunza Nkuru y’u Rwanda mu myaka ya za 2000, akinira ikipe ya volley ball ya APR igihe kinini ndetse ari no mu ikipe y’igihugu.

Léandre Karekezi yayoboye icyari Akarere ka Ntongwe umwaka umwe (2005), naho kuva muri 2006-2015 yayoboraga Akarere ka Gisagara (manda ebyiri itegeko ryamwemereraga). Muri Sport, akiyobora Gisagara, imyaka ibiri ibanziririza umusozo wa manda ya kabili itegeko ryamwemereraga yayubakiyemo Akarere Gymnase, inzu y’imikino igezweho ndetse na Gueste House izaba ifite na Piscine.

DIDI Kuya 8-05-2017 saa 14:10'

Arabikwiye rwose.

gansi Kuya 6-05-2017 saa 20:33'

reka uyu yemejwe ntiyatowe! muzabeshye abandi.

Santos Kuya 6-05-2017 saa 20:13'

Nkawe mutayoba uba wanditse ibyo uzi? Ninde wafungishije abo uvuga? Uretse amanyanga yabo. Please mujye mwandika mwabitekerejeho

-####- Kuya 6-05-2017 saa 20:09'

uyu niwe muyobozi twari dukeneye .ngwino NYARUGURU uhashyire ikipe ya voley ndaho turagushyigikiye,ubundi kuki utari watsinze na mbere?

Ben Kuya 6-05-2017 saa 18:40'

Arasobanutse.. Léandre...nikipe ye nshya... nibakomeze umurava


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)