RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-06-2017 saa 17:24'  -  Manzi na Savio ntibajyanye na Rayon Sports i Rusizi  |  Yanditswe kuya 24-06-2017 saa 7:35'  -  Mugisha Gilbert ni muntu ki?  |  Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 29:48'  -  Mukura baratabaza abafana, bafite ubwoba bwo kuba nka Kiyovu  |  Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 27:57'  -  Abanyarwanda bakinnye imikino Olempike bafatanyije n’ibyamamare muri Amerika gutangiza ‘Olympic Week’  |  Yanditswe kuya 23-06-2017 saa 27:18'  -  AS Kigali yaguze rutahizamu watsinze ibitego byinshi mu Burundi
Rwanda Cycling Cup- Jean Bosco yigaragaje, Camera aragaruka, Valens arabura
Print Comments: 1 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Nsengimana Jean Bosco ni we wegukanye umunsi wa mbere wa Rwanda Cycling Cup mu nzira yavaga i Kigali igana Huye mu gihe Jeanne D’Arc Girubuntu na Imanizabayo Eric na bo begukanye ibihembo mu byiciro by’abagore n’abakiri bato.

Umunsi wa mbere wa Rwanda Cycling Cup ya 2017, wakinwe mu nzira ya Kigali-Huye aho ahanini yashyiriweho kwibuka nyakwigendera Byemayire Lambert wahoze ari vice perezida wa Ferwacy witabye Imana mu mpera z’umwaka ushize.

Byemayire Lambert hari byinshi azahora yibukirwaho mu iterambere ry'umukino w'amagare mu RwandaByemayire Lambert hari byinshi azahora yibukirwaho mu iterambere ry’umukino w’amagare mu Rwanda
Umuryango wari waje kumwibukaUmuryango wari waje kumwibuka

Hashyirwa indabo ku mva yeHashyirwa indabo ku mva ye

Kimwe mu byari byitezwe muri iyi nzira, ni igaruka mu muhanda rya Hakuzimana Camera wahoze ari umwe mu nkingi za mwamba muri Team Rwanda mbere yo guhagarikwa, gusa akaba yagaragaye mu ikipe ya Huye Cycling Club For All mu gihe yaherukwaga ari muri Benediction Club ya Rubavu. Ku rundi ruhande, Ndayisenga Valens wegukanye Tour du Rwanda yaje kubura ku munota wanyuma kubera ikibazo cy’uburwayi.

Iyi nzira y’ibirometero 152 yahagurukiye ku giti cy’inyoni yerekeza mu mugi wa Huye ikinwa n’abakinnyi basanzwe bamenyereye umukino w’igare bose barangije isiganwa beretswe munsi y’ipine ry’igare n’umusore Nsengimana Jean Bosco waje kugera i Huye ari uwa mbere akoresheje amasaha 4, iminota 14 n’amasegonda 19.

Mu cyiciro cy’abakiri bato(Junior), bo bahagurukiye mu mujyi wa Muhanga berekeza mu mujyi Huye biz kurangira Manizabayo Eric bakunze kwita Karadiyo ari we uje imbere, akoresheje amasaha abiri iminota 25 n’amasegonda 50 mu gihe mu bagore na bo batangiriye Muhanga, Girubuntu Jeanne D’arc wa ukinira Les amis Sportif yaje imbere akoresheje amasaha abiri , iminota7 n’amasegonda 38.

Mu nzira igana i HuyeMu nzira igana i Huye
Babanje kuzenguruka mu mujyi wa Huye(Circuit)Babanje kuzenguruka mu mujyi wa Huye(Circuit)
Jeanne D'arc Girubuntu(iburyo wa mbere), akomeje kwitwara neza mu gihuguJeanne D’arc Girubuntu(iburyo wa mbere), akomeje kwitwara neza mu gihugu

Nyuma yo gusoza agace k’uyu munsi, abayobozi, abakinnyi ndetse n’abagize umuryango wa Byemayire Lambert bafashe umwanya bashyira indabyo ku mva ya Nyakwigendera bibuka byinshi yagiye akora mu guteza imbere umukino w’amagare mu Rwanda.

Muri rusange Nsengimana Jean Bosco, Manizabayo Eric na Girubuntu Jeanne D’arc nibo babashije kwegukana ibihembo ku munsi wa mbere wa Rwanda Cycling Cup.

Uko bakurikiranye uyu munsi

Abakuru

  1. Nsengimana Jean Bosco 4h 14’ 19”
  2. Uwiringiyimana Bonaventure 4h 15’ 47”
  3. Ukiniwabo Rene Jean Paul 4h 17’ 00”
  4. Munyaneza Didier 4h 17 00”
  5. Byukusenge Patrick 4h 17’ 01”
  6. Uwingeneye Jimmy 4h 17’ 01”
  7. Uwizeyimana Jean Claude 4h 18’ 11”
  8. Nduwayo eric 4h 18’ 11”
  9. Hakiruwizeye Samuel 4h 18’ 11”
  10. Uwiduhaye 4h 18’ 11”
  11. Mfitumukiza Jean Claude 4h 19’ 07

Junior

  1. Manizabayo Eric 2h 25’ 50”
  2. Mbarushimana Jimmy 2h 28’ 20”
  3. Myhoza eric 2h 28’ 20”
  4. Kwizera Elie 2h 28’ 54”
  5. Ngiruwonsanga Daaniel 2h 28’ 54”
  6. Habimana Jean Eric 2h 28’ 54”
  7. Hakizimana Emmanuel 2h 28’ 54”
  8. Gahemba Barnabee 22h 28’ 54”
  9. Ngabonziza Yves 2h 30’ 32”
  10. Mugisha Abert 2h 30’ 05”
  11. Twagirimana Jean de Dieu

Abagore

  1. Girubuntu Jeanne D’arc 2h 34’ 38”
  2. Nirere Xaverine 2h 34’ 38”
  3. Ingabire Beatha 2h 34’ 38”

Abitwaye neza bahawe ibihembo bitandukanyeAbitwaye neza bahawe ibihembo bitandukanye

DUSENGUMUREMYI J DAMASCENE Kuya 2-04-2017 saa 11:26'

FERISTION KU BANYARWANDA


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)