RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 24:17'  -  U Rwanda rukomeje kwesa imihigo mu mikino y’abana ya Commonwealth  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 21:11'  -  Perezida Kagame- Inkingi ya mwamba, ukuboko kw’iburyo kwa siporo y’u Rwanda  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 15:15'  -  FPR ishima uko Siporo yateye imbere mu Rwanda ariko ikabona intege nke muri ruhago  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 15:07'  -  Musanze FC irahakana ko Katauti yerekeje muri Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 19-07-2017 saa 28:29'  -  "Ntabwo nari nabitekerejeho neza nemera kuba V/Perezida wa FERWAFA"-Olivier wa Mukura amaze kwegura
Taekwondo: Impunzi z’Abarundi zahize kwegukana imidali muri GMT
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ikipe y’Impunzi z’Abarundi ziba mu Rwanda mu nkambi ya Mahama ho mu Karere ka Kirehe yahize kwegukana imidali mu irushanwa mpuzamahanga rya Taekwondo ryo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu kiganiro na RuhagoYacu, Ingabire Gema Umutoza w’ikipe y’Impunzi z’Abarundi yatangaje ko biteguye neza ku buryo bazaza i Kigali baje gutwara imidali n’ubwo uburyo bitozamo butabaha amahirwe angana n’ay’abo bazaba bahanganye.

Ati “Gutwara imidali bayitwara ariko nyine kuba badafite uburyo bwiza bw’imibereho, ntabwo bafite ibikoresho bihagije, bakinira kuri sima, nta ‘Hugo’ (ibibarinda imvune bikanifashishwa mu gutanga amanota) bafite, ndetse bakaba bagikina mu buryo bwa gakondo. […] Ntabwo bashobora kugenda nta mudali batwaye kuko bazi gukina cyane.”

Umutoza w'Ikipe y'Impunzi z'Abarundi Ingabire Gema (wo hagati mu bicaye) na we afite Dan ebyiri muri TaekwondoUmutoza w’Ikipe y’Impunzi z’Abarundi Ingabire Gema (wo hagati mu bicaye) na we afite Dan ebyiri muri Taekwondo

Icyizere cyo kwegukana imidali Umutoza Ingabire agikura ku bushobozi bw’abakinnyi be bwo kumenyera vuba aho bagiye gukinira n’ibikoresho batamenyereye, ibyo akabihera ku byo yabonye kuri bagenzi babo bitabiriye irushanwa mpuzamahanga ry’abafite ubumuga ryabereye i Kigali mu ntangiriro za Mata uyu mwaka.

Umwe mu bakinnyi akaba n’umutoza wungirije mu ikipe y’Impunzi z’Abarundi, Hakizimana Parfait yatangarije RuhagoYacu ko biteguye neza ndetse bakosoye amakosa amwe n’amwe yatumye badatwara umudali mu irushanwa ry’abafite ubumuga, ariko hari icyiciro bafitemo icyizere cyinshi kurusha ahandi.

Ati “Ubu tuzakosora, imidali nko mu bana bafite imyaka iri munsi ya 18 ho icyizere ni cyinshi cyane. Mu cyiciro cy’abakuze tuzakina turi batandatu ariko ni ugutegereza kuko tuzakina n’abantu tutamenyeranye, ntushobora kugenda uvuga ngo uzatsinda cyangwa uzatsindwa, ariko ugomba guhora witeguye.”

Yakomeje asaba Abarundi bose bo mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zaho, kuzaba bari ahazabera iri rushanwa kugirango babashyigikire, anabizeza ko batazabatetereza.

Imyitozo bayikorera kuri sima mu gihe abandi bitoreza ku tapi zabugeneweImyitozo bayikorera kuri sima mu gihe abandi bitoreza ku tapi zabugenewe

Ikipe y’impunzi z’abarundi muri Taekwondo izaseruka ari abakinnyi 18 mu irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ubusanzwe ngo imaze kugeza abakinnyi 85 barimo Abana bari munsi y’imyaka 18 bagera kuri 53, abari hejuru y’iyo myaka bo ni 21, mu gihe abakobwa bo bakiri bake kuko ari 14 gusa.

Inkambi ya Mahama icumbikiye impunzi z’abarundi zisaga 50.000, ikaba ifite amakipe mu mikino itandukanye, ndetse iya Karate (Shotokan) yo imaze kwitabira amarushanwa inshuro eshatu i Kigali.

Irushanwa rya Taekwondo ryo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi (GMT) riteganyijwe gukinwa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10, rikazakinirwa mu Mujyi wa Kigali muri Green Hills Academy, rikazitabirwa n’abakinnyi bagera ku 100 barimo Abanyarwanda, Abagande, Abanya Kenya ndetse n’Impunzi z’Abarundi ziba mu Rwanda.

Hakizimana Parfait (wambaye umweru hose) ngo imidali bayizeye mu bakinnyi bakiri batoHakizimana Parfait (wambaye umweru hose) ngo imidali bayizeye mu bakinnyi bakiri bato

Ikipe y'Impunzi z'Abarundi yaragutse cyane ndetse ifite abakinnyi benshi bakiri batoIkipe y’Impunzi z’Abarundi yaragutse cyane ndetse ifite abakinnyi benshi bakiri bato


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)