RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 30:09'  -  Ese APR FC ya Iranzi na Savio yaba iteye gute umwaka utaha wa shampiyona?  |  Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 29:31'  -  Icyihishe inyuma y’imvune zisa z’ abakinnyi bo mu Rwanda cyamenyekanye  |  Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 26:52'  -  Peace Cup ½: APR na Rayon Sports zizabanza hanze  |  Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 26:27'  -  Ndatimana Robert mu nzira zerekeza muri Bugesera  |  Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 24:52'  -  Amagaju FC yasezereye AS Kigali akora amateka mu gikombe cy’Amahoro (Amafoto)
Umunyamerika w’Icyamamare, Ashley Maurice yageze mu Rwanda
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Umunyamerika w’icyamamare mu mukino wa Chess, Grand Master (GM) Ashley Maurice yageze mu Rwanda, aho aje gutanga amahugurwa no gukurikirana imikino yo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku gicamunsi cy’uyu wa kabiri tariki ya 6 Kamena ni bwo GM Ashley Maurice yasesekaye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, aho yakiriwe n’Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’Imikino ya Chess.

GM Ashley Maurice yabaye icyamamare ku isi mu mukino wa Chess abandi bita ‘Jeux d’Echec’, akaba afite agahigo yihariye ko kuba ari we mwirabura wa mbere wageze ku rwego ruruta izindi (Grand Master) muri uwo mukino.

Umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe ry’imikino ya Chess mu Rwanda, Niyibizi Alain Patience yatangarije RuhagoYacu ko GM Ashley Maurice aje i Kigali agenzwa n’ibintu bibiri by’ingenzi.

GM Ashley Maurice yageze i KigaliGM Ashley Maurice yageze i Kigali

Ati “Grand Master (GM) Ashley Maurice aje muri gahunda 2 zingenzi. Iya mbere ni GMCT (Genocide Memorial Chess Tournament), aho azajya afasha mu gukora ‘game analysis’ (gusesengura umukino) hamwe no gutanga andi mahugurwa mu gihe iryo rushanwa rizaba ririmo kuba.”

Yakomeje avuga ko impamvu ya kabiri igenza GM Ashley Maurice ari gahunda y’Umuterankunga wa Chess mu Rwanda witwa ‘Kasparov Chess Foundation Africa’ afatanyije n’umuryango ‘Paul Allen family Foundation’ witiriwe Paul Allen, uyu akaba umwe mu bashinze ikigo ‘Microsoft’, aho bafasha ibihugu 6 mu gukwirakwiza uwo mukino Chess mu mashuri.

Muri iyi gahunda ni ho GM Ashley Maurice azatanga amahugurwa agenewe abatoza (Training of Trainers), akazaboneraho kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda yo gukwirakwiza Chess mu bigo by’Amashuri.

Mu minsi itanu GM Ashley Maurice azamara i Kigali, azanasura ibigo bibiri, ari byo Lycee Notre Dame de Citaux na Sainte Famille, muri 12 biri muri iyo gahunda yo gukwirakwiza Chess.

GM Ashley Maurice aje gufasha mu iterambere rya Chess mu RwandaGM Ashley Maurice aje gufasha mu iterambere rya Chess mu Rwanda

Ibindi bigo biri muri iyo gahunda ariko bikaba nta mahirwe bizagira yo gusurwa na GM Ashley Maurice, ni GreenHills Academy, APE Rugunga, GS Akumunigo, GS Kimisange, Lycee de Kicukiro-APADE, Riviera High School, Remera Protestant (Giporoso), JOC, GS Camp Kigali na Hope Academy.

Iyi gahunda ya ‘Kasparov Chess Foundation Africa’ ifatanyije na ‘Paul Allen family Foundation’ iri mu bihugu bitandatu bya Afurika nk’uko twabivuze haruguru, ari byo Zambia, Tanzania, Kenya, Botswana, Namibia n’u Rwanda.

Biteganyijwe ko GM Ashley Maurice atangira gutanga amahugurwa kuri uyu wa gatatu tariki ya 7 n’iya 8 Kamena, ku itariki ya 9 akazakurikirana imikino ya GMT ari na bwo izatangira, kugeza ku cyumweru tariki ya 11 Kamena ubwo iyo mikino izaba isozwa, akaba ari na bwo icyo cyamamare kizasoza uruzinduko rwe i Kigali.

GM Ashley Maurice yavutse muri Werurwe 1966GM Ashley Maurice yavutse muri Werurwe 1966

GM Ashley Maurice akomoka muri JamaicaGM Ashley Maurice akomoka muri Jamaica

Ibigango bye byatumaga bamwe bavuga ko ari umukinnyi uterura ibiremereyeIbigango bye byatumaga bamwe bavuga ko ari umukinnyi uterura ibiremereye

GM Ashley Maurice yari afite akanyamuneza ubwo yakandagiraga bwa mbere ku butaka bw'u RwandaGM Ashley Maurice yari afite akanyamuneza ubwo yakandagiraga bwa mbere ku butaka bw’u Rwanda

Uyu mugabo ngo ni amahirwe atabonwa na buri wese mu bihugu bikina umukino wa ChessUyu mugabo ngo ni amahirwe atabonwa na buri wese mu bihugu bikina umukino wa Chess

GM Ashley Maurice yakiriwe na Niyibizi A.Patience, SG wa Chess mu RwandaGM Ashley Maurice yakiriwe na Niyibizi A.Patience, SG wa Chess mu Rwanda

GM Ashley Maurice wagirango akina amafilimi, ariko nyamara ni igihangange muri ChessGM Ashley Maurice wagirango akina amafilimi, ariko nyamara ni igihangange muri Chess

Ari mu ruzinduko rw'iminsi itanuAri mu ruzinduko rw’iminsi itanu

Amafoto: Hardi/RuhagoYacu


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)