RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 25-05-2017 saa 20:14'  -  Imfura muri ‘Wheelchair Tennis’ zigiye guserukira u Rwanda (AMAFOTO)  |  Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 21:19'  -  Basketball: Ingimbi n’abangavu batangiye umwiherero ngo bajye muri Zone 5 (AMAFOTO)  |  Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 17:49'  -  Imyiteguro ya GMT irarimbanyije mu mukino wa Chess  |  Yanditswe kuya 23-05-2017 saa 17:51'  -  Murangwa Nelson yatsinzwe igeragezwa ryo muri Koreya y’Epfo  |  Yanditswe kuya 23-05-2017 saa 16:17'  -  Handball: Amakipe yo mu bihugu bitatu ni yo amaze kwemeza kwitabira GMT
Volleyball: Murangwa ni we munyafurika rukumbi witabiriye igereragezwa muri Korea
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda ukina umukino w’intoki wa Volleyball, Murangwa Nelson, ari mu gihugu cya Korea y’Epfo mu igeragezwa ryo gutoranya abakinnyi bazakinira amakipe yo muri iki gihugu, ariko ni we wenyine ukomoka ku mugabane wa Afurika mu bakinnyi mirongo itatu (30) bari batumiwe hakitabira 23 bagomba kuzatoranywamo barindwi (7) gusa.

Iri geragezwa riratangira kuri uyu wa gatandatu taliki ya 13 Gicurasi, rizasozwe kuwa mbere taliki ya 15 Gicurasi.

Iri geragezwa rizamara iminsi itatu, mu bakinnyi 30 bari batumiwe, hitabiriya 23 baturutse mu bihugu bitandukanye kandi bisanzwe bikomeye muri Volleyball nka Brazil, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pologne, u butaliyani, u burusiya n’ibindi.

Murangwa amaze igihe akina nk'uwabigize umwugaMurangwa amaze igihe akina nk’uwabigize umwuga

Murangwa yatangarije RuhagoYacu ko yamaze kugera muri Korea y’Epfo, akaba yarahagurutse mu Rwanda kuwa mbere taliki ya 8 Gicurasi, kandi yiteguye kuzitwara neza, agasigara muri 7 bazoherezwa mu makipe yo muri icyo gihugu.

Ati "Icyizere kirahari, ni abakinnyi baturutse mu bihugu bitandukanye, ’federation’ (Ishyirahamwe ry’imikino ya Volleyball) ni yo iduha ubutumire n’ubwo ari amakipe afata abakinnyi. Turi mirongo itatu, bazafatamo barindwi, tuzatangira igeragezwa ejo (kuwa gatandatu, taliki ya 13) dusoze kuwa mbere (taliki ya 15 Gicurasi) ’’.

Murangwa yakomeje agira ati "Abatsinze ni amakipe abatwara n’ubundi ni yo aba yarabatumije nuko byose babicisha muri ’federation’. Ni ukuvuga ikipe ya mbere ifata uwa mbere, kugeza ku ya karindwi ifata uwa karindwi."

yitwaye neza muri Rayon Sports VC yahise isenyuka (uwambaye numero 15)yitwaye neza muri Rayon Sports VC yahise isenyuka (uwambaye numero 15)

Murangwa Nelson yatangiye kumenyekana akina mu ikipe ya GSOB (Groupe Scolaire Officiel de Butare), nyuma anyura mu makipe nka Rayon Sports VC (yasenyutse), yavuyemo muri 2015, akomereza ku mugabane w’u Burayi mu ikipe ya Liiga Riento yo muri Finland, amahirwe namusekera agatsinda, azakomereza muri Korea y’Epfo ho ku mugabane wa Asia.

Murangwa Nelson yari asanzwe akinana n’undi munyarwanda Musoni Fred.

Murangwa Nelson ni umukinnyi w'ikipe y'Igihugu (wambaye numero 15)Murangwa Nelson ni umukinnyi w’ikipe y’Igihugu (wambaye numero 15)


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 28
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports284269
02Apr FC282056
03Police FC282055
04As Kigali281450
05Bugesera FC281246
06Musanze FC28-139
07Espoir FC28236
08Etincelles FC28-536
09Sunrise FC28-333
10Mukura VS28-1132
11Amagaju FC28-732
12Kirehe FC28-728
13Marines FC28-1427
14Gicumbi FC28-1927
15Kiyovu sports28-1427
16Pepiniere FC28-2913
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny16
02Wayi Yeka15
03Kambale Salita Gentil13
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Amahoro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag GICUMBI 2 - 1 MUSANZE flag
 Rashid M. (1)
 Suleyman M. (1)
  Yeka W. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 1 AS KIGALI flag
 
Nyamata Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag BUGESERA 2 - 0 PEPINIERE flag
 
Umuganda Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag ETINCELLES 1 - 1 RAYON flag
 Salita Gentil K. (1)
  Kone T. (1)
Huye Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 2 SUNRISE flag
  Alex O. (1)
 Vedaste N. (1)
Kicukiro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag POLICE 0 - 0 ESPOIR flag
 
Nyagisenyi Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag AMAGAJU 2 - 1 KIREHE flag
 Hassan papy H. (1)
 Innocent N. (1)
  Junior N. (1)
Kigali Regional Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag APR 1 - 1 MARINES flag
 Omar N. (1)
  Bertin D. (1)