RUHAGOYACU.com

"11 Createurs ni ikipe ikomeye turabizi, ni abantu b’abasore kandi bakomeye"- Masudi Djuma

Umutoza Masudi Djuma w’ikipe ya Rayon Sports yabwiye itangazamakuru icyo yaba yaramenye ku ikipe ya 11 Createur yo muri Mali bazahura mu mukino wa kabiri w’amajonjora ya Total Caf Confederations Cup, mu mpera z’iki cyumweru.

Umukino ubanza utaganyijwe kubera i Bamako mu gihugu cya Mali, aho ikipe ya 11 Createurs ariyo izaba yakiriye Rayon Sports ya hano mu Rwanda, umukino uteganyijwe kuzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Werurwe 2017.

Rayon Sports irahaguruka mu Rwanda yerekeza i Bamako kuwa kabiri w’iki Cyumweru nk’uko Musadi Djuma yabigarutseho, avuga ko ikipe ya 11 Createur atarayibona ikina ariko icyo yabonye ku mashusho ari uko ari abasore banini bafite ingufu ku buryo ikipe ye bishobora kuzayigora kuvana intsinzi muri Mali.

" Ni ikipe ikomeye ntago turayibona ikina ariko twabonye ama video, ni abantu bakina bugarira cyane kandi b’abasore bafite ingufu, icyo twe tuzagerageza gukora ni uko buri munota uzajya unyuraho tutaratsindwa igitego azaba amahirwe kuri twebwe, ariko ntitugiye kugarira gusa munyumve neza kuko buriya iyo ubashije gutsinda igitego hanze biba ari bibiri (2) tuzugarira kandi dushake igitego hanze"- Irambona Masudi Djuma, umutoza wa Rayon Sports.

Biteganyijwe ko Rayon Sports irahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa kabiri tariki 7 Werurwe, aho izakorera imyitozo muri Mali yitegura umukino nyir’izina uzaba tariki 11 Werurwe 2017.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Izindi nkuru

zachee tuyishime Kuya 10-03-2017 saa 07:20'

tuzagusenjyera Rayon yacu utsinde 4Gb

nsengumuremyi anastase Kuya 8-03-2017 saa 14:28'

Imana yabwiye Gideon iti ntimubarebe igihagararo genda uko imbaraga zawe zingana ndakurwanirira.uwiteka arishakira igitambo mwe mwiturize ari bubarwanirire.

gasenyi Kuya 7-03-2017 saa 23:31'

haaaaaaaa ndagusetse cyaneeee nonese reyo Ni iyihe kipe iyurusha gukoresha amarozi hano kwisi

hhh Kuya 7-03-2017 saa 09:08'

uriya ni umutwe arimo acyina 11 createur kugirango birare hanyuma abahe 4G.

si nka Gikona yiraye ngo izakomeza bakayisusura!

THE CONCEIVER Kuya 7-03-2017 saa 07:15'

You coach don’t be frightened to frighten our team and family.
You know by employing 2 Malians we quickly scan and master the whole malian system. And now, having the Tidiane and Camaras, what would it serve or have served us if not winning this team two times?
Know the following: The heroism is not defended by the stature or physical posture in gigantism, but the way we counter them to be honored as winners after the game. This message goes to the coach and our team!

THE CONCEIVER Kuya 7-03-2017 saa 07:12'

The heroism is not defended by the stature or physical posture in gigantism, but the way we counter them to be honored as winners after the game. This message goes to the coach and our team!

Ndahimana Protegènd Kuya 7-03-2017 saa 03:46'

nukuri nkuko imana ihora iduhagara imbe bagende mumana izabafasha kuhikura kndi imana izaduha ibitego (2)

Izabayo Monique Saidathi Kuya 7-03-2017 saa 02:22'

ahaaaaaaa!!!!!!!!Masudi Masudi itondere kuduca intege nabakinnyi ntimubatinye kd wibukeko ufite abasore2 bakomokayo
bazagenda bababwira uko iwabo bakora
wihagarika umutima abanyarwanda dufitimana

Bakera Kuya 7-03-2017 saa 01:36'

reyon sport nyifurije amahirwe yogutsinda ntibazoyandagaze byinshi bazayibabarire

Donat Kuya 7-03-2017 saa 00:25'

Nta bwoba nahonye iyo kipe mumarushanwa irimo
ititwara neza Rayon izayandagariza Bamako

1 | 2 | 3

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!