RUHAGOYACU.com

Abakinnyi 18 Anse Réunion FC izanye guhangana na APR FC muri CAF Confederation Cup

Ikipe ya Anse Réunion FC yo muri Seychelles yamaze kugera i Kigali, aho ije kwitegura umukino ubanza wa 1/32 cy’irushanwa nyafurika rya CAF Confederation Cup uzayihuza na APR FC ku Cyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2018.

Iyi kipe yabonye itike nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu cya Seychelles igatsindwa na St Louis yanatwaye shampiyona yabo, yageze i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu hamwe n’indege ya Ethiopian Airlines, aho kuri ubu icumbikiwe kuri Hill Top Hotel i Remera.

APR FC izakira umukino ubanza uzaba ku Cyumweru kuri Stade Amahoro guhera saa 15:30, mu gihe umukino wo kwishyura uzabera muri Seychalles mu gace ka La Digue hagati ya tariki ya 20 n’iya 21 Gashyantare 2018.

APR FC yaraye itsinze Giticyinyoni 4-1 mu gikombe cy'AmahoroAPR FC yaraye itsinze Giticyinyoni 4-1 mu gikombe cy’Amahoro

Biteganyijwe ko iyi kipe ya Anse Réunion FC itozwa na Ted Esther ikora imyitozo ya mbere ku butaka bw’u Rwanda uyu munsi ku kibuga cya Ferwafa mu gihe kuwa Gatanu izakorera imyitozo ya nyuma kuri Stade Amahoro mbere y’uko ihura na APR FC ku Cyumweru.

Abakinnyi 18 Anse Réunion FC izanye guhangana na APR FC:

Rose Ricky (1), Constance Jules (2), Archille Ernesta (3), Eddy Randriamihaja (4), Fanchette Don (5), Mussard Nicolas (6),Warren Bibi (7), Monnaie Helton (8), Gumbo Rashid (10), Dieter Constance (11), Constance Adrian (12), Rose Rodrick (13), Mohamed Kanakulya (14), Rose Churtill (15), Noris Bibi (17), Rose Yelvany (18), Franchette Andreas (19) na Marcel Ryan (20).

Anse Réunion Fc yamaze kugera i Kigali ije gukina na APR FCAnse Réunion Fc yamaze kugera i Kigali ije gukina na APR FC

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. MICOMYIZA Emmanuel

    Kuya 8-02-2018 saa 06:52'

    Courage basore muturi imbere tubari inyuma turabashyigikiye kdi amahirwe masa twizeyeko muzabikora mugahesha ishema igihugu cyacu, you will never give up.

  2. MICOMYIZA Emmanuel

    Kuya 7-02-2018 saa 21:28'

    Congz to our team

  3. seba

    Kuya 7-02-2018 saa 14:27'

    Apr fc na rayon sports mura afrika simeze nka Rugende indi gitikinyoni sikangata ziraha zimeze nkumugabo urwana ari iwe yagera kukabari bakamudiha

  4. leonie

    Kuya 7-02-2018 saa 13:45'

    ewana nibaze kbs twe ntabwoba dufite, intego yacu ni ugushwanyaguza, nabataribo ntibatwigerera, nibaze birebere ibyiza nyaburanga bikikije Kgl ibitego bike bazarya ni 3-0, abana bacu baratyaye. nyamukandagira mukibuga kikarasimitutu, intare batinya. Gitinyiro oyeeeeee!! intego niyayindi basore bacu turabemera.

  5. samy

    Kuya 7-02-2018 saa 11:43'

    umunyamakuru ikaramu ye yanyereye ntabwo ari Ethiopian Airways ahubwo ni Ethiopian Airlines
    murakoze.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru