RUHAGOYACU.com

Abakinnyi ba Nigeria batwaye igikombe cya Afurika cy’abagore mu myigaragambyo

Nyuma yo kwegukana igikombe cya Afurika cy’abagore cyabereye muri Cameroun, kuwa Gatandatu, abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Nigeria y’abagore, Super Falcons bakoze imyigarambyo nyuma yo kutishyurwa uduhimbazamusyi bemerewe.

Iyi kipe yegukanye iri rushanwa ku nshuro ya 10 mu nshuro 12 rimaze gukinirwa, yanze kuva muri hoteli bacumbikiwemo i Abuja nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Nigeria.

Aba, ngo bategereje ko babanza guhabwa uduhimbazamusyi bemerewe ubwo bari bamaze kubona itike yo gukina iki gikombe cya Afurika batwaye ndetse n’utwo ku mikino batsinze muri iri rushanwa nk’uko umwe mu bakinnyi yabitangarije BBC, aho yavuze ko barambiwe ibinyoma bya NFF, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria.

Nk’uko bitanganzwa, kuva muri Werurwe uyu mwaka, umutoza Florence Omagbemi n’abo bafatanyije gutoza iyi kipe, bakaba barahawe umushahara w’ukwezi kumwe gusa mu gihe NFF itangaza ko bategereje ko guverinoma ya Nigeria yatanga amafaranga.

Ibibazo by’uduhimbazamusyi mu makipe y’ibihugu ya Nigeria yaba ay’abagabo ndetse n’ay’abagore bikaba bikunze kugaragara dore ko no mu 2004 ikipe y’igihugu y’abagore yanze kuva muri hoteli, aho yari icumbikiwe nyuma y’iminsi itatu batwaye igikombe, kugeza ubwo NFF ibahaye uduhimbazamusyi twabo.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru