RUHAGOYACU.com

Abanyarwanda bazasifurira Rivers United yakuyemo Rayon Sports, mu matsinda ya CAF Confederation Cup

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, yemeje ko itsinda ry’abasifuzi b’Abanyarwanda bayobowe na Ishimwe Jean Claude rizasifura umukino wa kabiri wo mu matsinda ya CAF Confederation Cup uzahuza ikipe ya Rivers United yo muri Nigeria hamwe na FUS Rabat yo muri Maroc.

Uyu mukino wa kabiri wo mu matsinda ya CAF Confederation Cup uzabera muri Nigeria tariki ya tariki ya 24 Gicurasi 2017, kuri Liberation Stadium, i Port Harcourt.

Ishimwe Claude Ishimwe waherukaga muri Sudani y’Epfo, gusifura umukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Cameroun ubwo Sudani y’Epfo yasezereraga Djibouti mu kwezi kwa gatatu, azaba yungirijwe na Niyonkuru Zephanie hamwe na Simba Honoré .

Ishimwe Claude uzayobora uyu mukino, yagizwe umusifuzi mpuzamahanga mu mwaka wa 2014, aho amaze gusifura imikino itandukanye muri aya marushanwa ahuza amakipe ku mugabane wa Afurika.

Ishimwe Claude azayobora umukino wa Rivers United na FUS RabatIshimwe Claude azayobora umukino wa Rivers United na FUS Rabat

Rivers United yageze muri iki cyiciro cy’amatsind, isezereye Rayon Sports yo mu Rwanda ku bitego 2-0 mu mikino yombi. Iyi kipe yo muri Nigeria, ku mukino wa mbere izahura na Club Africain yo muri Tunisia, tariki ya 14 Gicurasi uyu mwaka.

Rivers United iri muitsinda rya mbere hamwe na FUS Rabat yo muri Maroc, Club Africain yo muri Tunisia na Kampala City Council Authority (KCCA) yo muri Uganda.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. kkkkk

    Kuya 7-05-2017 saa 16:25'

    ntaho rayon itazabageza nubwo bayanga,nibitaribi bazabigeraho.

  2. aimable

    Kuya 7-05-2017 saa 12:36'

    naringize ngo bazasifurira Gasenyi none ni Rivers? gasenyise yavuyemo ryari? simperuka Nigeria barayihagaritse gasenyi igakomeza hahhhhhhhhhhh FIFA yarabamenye sha

  3. mgm

    Kuya 7-05-2017 saa 09:14'

    Ishimwe ni serieux ntiwamutegura!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru