RUHAGOYACU.com

Abazayobora imikino ya Rayon Sports na Rivers United bamenyekanye

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF yamaze kwemeza abasifuzi bazayobora imikino yombi izahuza amakipe ya Rivers yo United yo muri Nigeria na Rayon Sports yo mu Rwanda mu mikino ya kabiri ya 1/16 cya CAF Confederation Cup.

Rivers United yo muri Nigeria yatomboye Rayon Sports nyuma yo gusezererwa na El Merreikh yo muri Sudani ku bitego 4-3 muri 1/16 cya CAF Champions League mu gihe Rayon Sports yo yasezereye AS Onze Createurs nyuma y’uko Mali ihagaritswe na FIFA.

Rivers United iri ku mwanya wa 19 muri NigeriaRivers United iri ku mwanya wa 19 muri Nigeria
Rayon Sports ikomeje kwitegura imikino ya shampiyona na Confederation CupRayon Sports ikomeje kwitegura imikino ya shampiyona na Confederation Cup

Nk’uko byemejwe na CAF, umukino ubanza uzaba tariki ya 15 Mata 2017 muri Nigeria, aho uzayoborwa n’abasifuzi bo muri Algeria, aba barimo; Mustapha Ghorbal wo hagati, Mohammed Serradji na Brahim El Hamlaoui bo ku mpande.

Umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 22 Mata 2017, uyoborwe n’umunya-Zambia, Norman Matemela uzaba afatanya na Thomas Kusosa, ndetse na Luckson Muhara.

Matemera uzayobora umukino wo kwishyura uzabera i KigaliMatemera uzayobora umukino wo kwishyura uzabera i Kigali

Uyu musifuzi uzayobora umukino wo kwishyura i Kigali, Norman Matemela akaba yaratumye Kenya ifatirwa ibihano na CAF mu mwaka ushize, ubwo yahaga Guinnea- Bissau igitego, ariko abakinnyi ba Kenya batemeraga ko umupira warenze umurongo w’izamu, maze abafana bagatera abakinnyi ba Guinea-Bissau amabuye.

Umukino wahagaze iminota 30 batumvikana kuri iki gitego uyu munya-Zambia yemejeUmukino wahagaze iminota 30 batumvikana kuri iki gitego uyu munya-Zambia yemeje

Ikipe izakomeza hagati ya Rayon Sports na Rivers United, izerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup 2017.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

 1. MUKIZA EMMANUEL

  Kuya 14-04-2017 saa 20:26'

  tubarinyuma basore rayon oyeeeeeeeee

 2. Habineza j.Cleo

  Kuya 1-04-2017 saa 19:36'

  ooooohhhhh!Rayon humura,Dieu est tout puissant.tuzagitwara pe!ibikona mfite ubwoba ko bigeye guha amafaranga udukipe bisigaje gukina.namwe murabizi championat yo mu Rwanda ibishywa na’APR ifatanije na DOGORE VINCENT’

 3. Nsengumuremyi Emmanuel

  Kuya 30-03-2017 saa 20:15'

  Rayon sport Imana dusenga irakomeye,kandi uyu mwaka ni umwaka wacu ,iyi team tugomba kuyisezerera byanze bikunze ,Ntitugomba kuzaba Ababa!

 4. fraterne

  Kuya 29-03-2017 saa 09:28'

  uyu musifuzi ariko ni umuhanga ndamuzi kbs afata ibyemezo bikakaye ajya anasifura za final za CAN ndetse nibikombe byisi nukuzakina umupira utsinzwe agatsindwa ntakundi


 • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
  Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
  Murakoze!

Izindi nkuru