RUHAGOYACU.com

AFCON 2019: Cedric Amis afashije intamba kunyagira Sudani y’Epfo

Ikipe y’igihugu y’u Burundi, Intamba ku Rugamba zitangiye neza imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Africa kiabera mu gihugu cya Cameroon muri 2019, zinyagira ikipe y’igihugu ya Sudan y’Epfo.

Muri uyu mukino wabereye ku kibuga kitiriwe Umuganwa Rwagasore, giherereye rwagati mu mujyi wa Bujumbura, u Burundi butsinze iyi kipe ibitego 3-0, byose byabonetse mu gice cya mbere cy’umukino.

Umukinnyi Amiss Cedric wahoze akinira Rayon Sports, akaba kuri ubu abarizwa mu cyiciro cya 2 mu gihugu cya Portugal yafunguye amazamu ku munota wa 15, mbere gato y’uko Gael Duhayindavyi, atsinda igitego cya 2, naho Abdul Razak Fiston ukina muri Africa y’Epfo, atsinda igitego cya 3 ku munota wa 35.

Uyu mukino abasore ba Olivier Niyungeko bawutsinze uboroheye, imbere y’imbaga y’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Burundi, bari bakubise buzuye Stade Prince Louis, baje kwihera amaso.

JPEG - 977.7 kb
Fiston na Selemani

U Burundi bufashe umwanya wa mbere by’agateganyo, mbere y’umukino ugomba guhuza Mali na Gabon mu itsinda rya 3, saa 21H00 i Bamako.

Nahimana Shassir ukinira Rayon Sports yakinnye iminota 60 y’umukino, naho Kwizera Pierrot bakinana, agaragara mu mukino wose.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. kkk

    Kuya 11-06-2017 saa 08:15'

    ahubwo abo basore batuzamukanire undi mushingantahe umwe ukina hagati nkabo.ubundi ikipe tuzikwakwanye.

  2. theo

    Kuya 10-06-2017 saa 22:42'

    birashimishije kubona abashingantahe bakinira rayon babanza mwikipe yiwabo nibyiza nibagaruke bafashe rayon mugikombe cya mahoro iwabo ndabona babishoje

  3. Igikona

    Kuya 10-06-2017 saa 22:15'

    Maze kubonako abanyamatiku bose ara bareyo NGO sedrik wahoze muri reyo kandi yatsinze kimwe undinawe NGO babairi muntamba NGO bane mumavubi NGO APR bangahe urumva haraho bihuriye? APR murayanga ariko ntabwo muzayisubiza hanze

  4. Renovat

    Kuya 10-06-2017 saa 21:31'

    Nukur Rayon Irakomey Iri Kwigaragaza Kbs Piero Shasir Cedric Nabasor Badufashij Gukwakwanya Agakip Ka Sud Sudan

  5. GIKUNDIRO EMMY

    Kuya 10-06-2017 saa 19:19'

    Asante sana abashingantahe RAYON 2: muntamba 4!mumavubi apr nibangahera? banabanza muri 11:mukomereze aho basore bacu muhesha ishema RAYON nibihugu byanyu .

  6. aimable

    Kuya 10-06-2017 saa 18:52'

    ariko nk’uyu munyamakuru koko? yatsinze bingahese? ko utavuze bariya batsinze ibindise? jya ushyiramo ubunyamwuga ureke ubufana


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru