RUHAGOYACU.com

AFCON U20: Zambia na Africa y’Epfo, mu makipe yatangiye neza

Guhera tariki ya 27 Gashyantare kugeza tariki ya 12 Werurwe, mu migi itandakunya muri Zambia, harabera igikombe cy’Africa ku batarengeje imyaka 20, kitabiriwe n’ibihugu 8.

Amakipe 8 yitabiriye iri rushanwa, agabanyije mu matsinda 2, aho buri tsinda rigizwe n’amakipe 4.

U Rwanda rwageze mu majonjora ya nyuma y’iri rushanwa, nyuma yo gusezerera ikipe y’igihugu ya Uganda, ariko ruza gukurwamo kuri za Penaliti n’ikipe y’igihugu ya Misiri.

National Heroes Stadium, ahakinira itsinda rya mbereNational Heroes Stadium, ahakinira itsinda rya mbere

Ndola, ahakinira itsinda rya 2Ndola, ahakinira itsinda rya 2

Iri rushanwa ni inshuro ya 21 ribaho. Guhera mu w’i 1979 kugeza mu w’i 1989, iri rushanwa ryakinwaga amakipe akuranwamo kugeza ku mukino wa nyuma, nta gihugu kiryakiriye.

Mu w’i 1991, ni bwo hashyizweho ko ikipe 8 zakuyemo izindi, zihurira mu gihugu kimwe, zigahatanira iki gikombe.

Nigeria ni yo kipe y’igihugu imae kwegukana iri rushanwa inshuro nyinshi kurusha ibindi bihugu, aho imaze kuryegukana inshuro 7.

Uyu mwaka iri rushanwa riri kubera mu gihugu cy’Africa y’Epfo, ririmo amakipe 8, ari yo: Zambia yakiriye irushanwa, Misiri, Mali na Guinea. Aya makipe ari mu itsinda rya mbere.

Itsinda rya 2 ririmo, Africa y’Epfo, Sudan, Senegal na Cameroun.

Imikino ibanza mu matsinda:

Kuri iki cyumweru ni bwo habaye imikino ifungura iri rushanwa, ikaba yarabereye kuri National Heroes Stadium, i Lusaka.

Umukino wa mbere wahuje ikipe ya Zambia y’aatarengeje imyaka 20, ikina na Guinea y’abatarengeje iyi myaka.

Patson Daka, watsinze igitego kibanzaPatson Daka, watsinze igitego kibanza

Ikipe ya Zambia biciye ku musore wayo witwa Patson Daka, yaje gutsinda ingimbi za Guinea igitego 1-0.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda, ikipe y’igihugu ya Mali yacakiranaga n’ikipe y’igihugu ya Misiri, birangira amakipe yombi agabanye amanota, banganyije 0-0.

Mu itsinda rya 2, bakinaga kuri uyu wa kabiri, ikipe ya Africa y’Epfo yaje kwihererana intare za Cameroun, izitsinda ibitego 3 kuri 1.

Ikipe y'igihugu ya Africa y'EpfoIkipe y’igihugu ya Africa y’Epfo

Rutahizamu Singh wa South AfricaRutahizamu Singh wa South Africa

Rutahizamu Luther Singh yatsinze ibitego 3, afasha ikipe ye kuva inyuma, icyura amanota 3. Uyu mukinnyi ukiri muto, ukinira ikipeya Sporting Braga muri Portugal, yatsinze ibitego 2 mu gice cya mbere cy’umukino, ikindi agitsinda mu gice cya 2.

Igitego cya Cameroun cyari cyatsinzwe na Eric Ayuk, rutahizamu ukinira ikipe ya Bethlehem Stell FC muri Major League Soccer, shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru muri Amerika.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda, ikipe ya Senegal y’abatarengeje imyaka 20, ibifashijwemo na rutahizamu Ibrahima Niane, yavuye inyuma yishyura Sudan mu minota ya nyuma y’umukino, amakipe yombi agabana amanota.

Sudan yitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya 2, yari yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Hassan Mutwakil, yizera koishobora kubona intsinzi ya mbere muri iri rushanwa.

Ni nyuma y’uko Mamadou Diarra kapiteni wa Senegal yari yahawe ikarita itukura, ku munota wa 14 gusa w’umukino, ariko ntibyakundira aba banya Sudani.

Kuri uyu wa 2, iri rushanwani ikiruhuko, imikino ikazakomeza kuri uyu wa gatatu, kuri National Heroes Stadium.

Guinea izakina n’ikipe ya Misiri, mu gihe ikipe ya Zambia izakurikiraho, izakirana na Mali.

U Rwanda rumaze kubasha kugera mu mikino ya nyuma inshuro 1, aho rwari rwakiriye iri rushanwa mu myaka 8 ishize, rukaba rutarabashije kurenga amajonjora.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Izindi nkuru

HAKIZAMUNGU THEOPHILE Kuya 10-03-2017 saa 08:47'

Nitwa hakizamungu Theophile Ndi i NYAGATARE. turabakurikira cyane tukaba twashakaga kubabaza impamvu RWATUBYAYE wa RAYON SPORT Atajyanye nayo muri MALI. Ese azakina 11 Createurs niza mu RWANDA?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!