RUHAGOYACU.com

Amafoto-APR FC idafite umutoza Jimmy Mulisa mu myitozo ya nyuma mbere yo gusakirana na Anse Reunion

Umutoza mukuru wa APR FC, Jimmy Mulisa ntiyagaragaye mu kibuga cy’imyitozo, ariko abakinnyi ngo biteguye gutsinda Anse Reunion mu mukino ubanza ku buryo uwo kwishyura bazajya kwukina ari nko kurangiza umuhango.

Mu gitondo cy’uyu wa gatanu tariki ya 9 Gashyantare ni bwo APR FC yakoreye imyitozo ya nyuma muri Stade Amahoro mbere y’uko ihakirira Anse Reunion yo muri Sychelles mu mikino y’irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika.

Iyo kipe y’ingabo z’u Rwanda yakoze imyitozo itari kumwe n’umutoza wayo mukuru, Jimmy Mulisa, amakuru agera kuri RuhagoYacu akavuga ko yaramukanye uburwayi bwamubujije kuva iwe ngo ajye mu myitozo.

Mugisha Ibrahim n'abanyezamu ba APR FC ashinzwe gutozaMugisha Ibrahim n’abanyezamu ba APR FC ashinzwe gutoza

Mugiraneza Jean Baptitse, Kapiteni wa APR FC yatangaje ko kuba batari kumwe n’umutoza wabo mukuru, bibateye ikibazo, ariko ngo ntabwo bizababuza gutsinda Anse Reunion.

Ati “Imyitozo yari imeze neza, abakinnyi bose bashyize umutima ku mukino wo ku cyumweru, dufite ikibazo kuko umutoza atari ahari ariko mwabonye ko Umutoza wungirije (Didier Bizimana) na we yabikoze neza, ngirango Umutoza mukuru yamusigiye gahunda y’imyitozo. Abakinnyi twese turiteguye, ubu dutegereje umunsi nyirizina wo ku cyumweru.”

Mugiraneza akomeza avuga ko bagiye gukina na Anse Reunion batarabasha kumenya uko ikina kuko batigeze babasha kubona amashusho y’umukino wayo, gusa ngo si inzitizi yatuma batayitsinda kuko hari amakuru make bayifiteho, nk’aho ikomeye ndetse n’aho ijegajega.

Migi ngo barashaka impamba ihagije bakazajya muri Seychelles barangiza umuhangoMigi ngo barashaka impamba ihagije bakazajya muri Seychelles barangiza umuhango

Uretse abakinnyi bamaze iminsi baravunitse nka Abouba Sibomana na Andrew Buteera, APR FC izakina na Anse Reunion idafite Tuyishime Eric ‘Congolais’ wavunitse, na Twizerimana Onesme utari mu mwiherero n’abandi ariko Kapiteni akaba atazi ikibazo afite.

Umukino wa APR FC na Anse Reunion uzaba ku cyumweru tariki ya 11 Gashyantare mu mukino w’ijonjora ry’ibanze mu irushanwa nyafurika rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo, mu gihe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Gashyantare bwo Rayon Sports izaba yakinnye na LLB Academique y’i Burundi mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Bitozaga cyane kunyeganyeza inshunduraBitozaga cyane kunyeganyeza inshundura

Mugiraneza Jean Baptiste MigiMugiraneza Jean Baptiste Migi

Rukundo Dennis na we ari mu biteguye gutsinda Anse ReunionRukundo Dennis na we ari mu biteguye gutsinda Anse Reunion

Djihad Bizimana na we ameze nezaDjihad Bizimana na we ameze neza

Issa Bigirimana na we ngo ari tayaliIssa Bigirimana na we ngo ari tayali

Iranzi Jean Claude arimo gufasha abandi imyitozo ariko we ntazakinaIranzi Jean Claude arimo gufasha abandi imyitozo ariko we ntazakina

Herve Rugwiro uzaba uyoboye ubwugarizi bwa APR FCHerve Rugwiro uzaba uyoboye ubwugarizi bwa APR FC

APR FC irashaka ibitego byinshi i KigaliAPR FC irashaka ibitego byinshi i Kigali

Nshuti Innocent abafana bakumbuye igitego cyeNshuti Innocent abafana bakumbuye igitego cye

Mu myitozo ba rutahizamu bitozaga gutsinda ibitegoMu myitozo ba rutahizamu bitozaga gutsinda ibitego

Djihad Bizimana na Muhadjiri ni bo bazajya batera imipira y'imiterekanoDjihad Bizimana na Muhadjiri ni bo bazajya batera imipira y’imiterekano

Nta gihindutse, Buregeya Prince na Rugwiro Herve ni bo bazaba bari mu mutima w'ubwugariziNta gihindutse, Buregeya Prince na Rugwiro Herve ni bo bazaba bari mu mutima w’ubwugarizi

Martin Fabrice Twizeyimana na we ameze nezaMartin Fabrice Twizeyimana na we ameze neza

Nshuti Innocent uburyo ahagaze mu myitozo bushobora kumusubiza umwanya ubanza mu kibuga yambuwe na Byiringiro LagueNshuti Innocent uburyo ahagaze mu myitozo bushobora kumusubiza umwanya ubanza mu kibuga yambuwe na Byiringiro Lague

Nshuti...Nshuti...

Umutoza Didier Bizimana ni we wari uyoboye imyitozoUmutoza Didier Bizimana ni we wari uyoboye imyitozo

Visi Perezida wa APR FC, Maj.Gen.Mubarak Muganga yakurikiranye imyitozoVisi Perezida wa APR FC, Maj.Gen.Mubarak Muganga yakurikiranye imyitozo

Andrew Buteera we aracyarimo wkivuza imvune zamwibasiyeAndrew Buteera we aracyarimo wkivuza imvune zamwibasiye

Kimenyi Yves ni we ushobora kuzabanza mu izamu rya APR FCKimenyi Yves ni we ushobora kuzabanza mu izamu rya APR FC

Ombolenga Fitina ashobora kuzabanza inyuma mu ruhande rw'iburyoOmbolenga Fitina ashobora kuzabanza inyuma mu ruhande rw’iburyo

Nkinzingabo Fiston agerageza guca kuri Kimenyi Yves ngo atsinde igitegoNkinzingabo Fiston agerageza guca kuri Kimenyi Yves ngo atsinde igitego

Kimenyi Yves...Kimenyi Yves...

Andi mafoto menshi y’imyitozo ya nyuma ya APR FC yitegura Anse Reunion, mukande hano.

Amafoto: Julius Ntare/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. mugwaneza Olivier

    Kuya 12-02-2018 saa 11:16'

    apr nikomeza kwitwara gutya izatwara champion yuyumwaka

  2. rwanzekuma alias kibwa

    Kuya 10-02-2018 saa 13:45'

    ariko.umuntu wihandagaza akandika ibyo atazi.azabanze amenye icyo se wa jimmy mulisa yakoreye igihugu.yitwaga rutirabura.

  3. eheheheee

    Kuya 10-02-2018 saa 10:43'

    11 createurs irabagogereye imeze nk’injangwe. eeeheheheheheeheee!!

  4. ema

    Kuya 10-02-2018 saa 08:40'

    Ariko bafana ba kanyagazi we murisa mumushakoho iki?ko yatoza na alsenal ntiyabatsindiye rayon yari yarabashegeshe?ntimumuhemba ntanicyo mumariye gitindi mugabanye mutazashanyuka umunwa muvugira ubusa ntanicyo mumaze gitindi ihembwa imisoro yabaturage mwebwe rero mumeze nkazamboga zifite ubukana ariko butotsa imbehe kwakundi abanyarwanda bajya bavuga.

  5. kibonobono

    Kuya 10-02-2018 saa 08:10'

    APR muzaze twase kiriya kibonobono kuko Seychelles ni abahinde batazi iby’umupira tuzabafatirane tubahe10-0, aho bitazoroha ni kwa Gasenyi abarundi bariye karungu barayiha ibyayo maze ubwiyemezi bwa abarayon bushire.

  6. fenty

    Kuya 9-02-2018 saa 19:02'

    wow ndabona imyitozo ari sawa courage basore banjye muzabikore gsa coach we rwose sinzi

  7. JP

    Kuya 9-02-2018 saa 18:09'

    Basore tubarinyuma kndi turizera ko muzabikora kbsa kandi courage . Gusa muzirinde igitego batubonamo iwacu APR FC Oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

  8. Ndeshyo

    Kuya 9-02-2018 saa 17:57'

    Indwara yonyine Umulisa ashobora kuba arwaye, n’ubuswa bukabije ! Kandi iyo ndwara sinzi niba azayibonera umuti. N’ubwo umu moron yamara imyaka mu mashuri sinzi niba hari icyahinduka.

    N’ubundi, n’iyihe License yari gukoresha ku mukino Apr FC izacyira Anse Reunion ? Naba no kuvuga ko yaba arwaye, a diplomatically correct disease, aho kugira ngo Team nka Apr FC izasuzugurike muli CAF, bimaze kugaragarira ubuyobozi bwa CAF ko imaze umwaka urenga itozwa n’umuntu utagira Licence ! Ibyo byose ngo kubera ko icya 2/3 cy’umushahara wa buri kwezi wa Umulisa ujya mu mifuko ya bamwe mu bayobozi bafite ijambo muli Apr FC. All this because two thirds of Umulisa salary (two millions, on two millions seven hundred thousand), would go to the pockets of those who for their small interests guaranteed him the job in spite of blatant ineptitude and the absolute disregard his players have consistently demonstrated to him ! Biteye isoni, n’ubwoba !!!

  9. Solange

    Kuya 9-02-2018 saa 17:29'

    Kunyungu zikipe rwose bazabanzemo uriya Lague afite qualities nyinshi arusha uriya Nshuti Innocent kuko uyu ari selfish ntabwo ajyapasa bagenzi be,Naho Martin Fabrice we nizereko atabanzamo rwose uyu ntarikurwego rwa Apr,naho Muhadjiri azajye yerimina umuntu umwe ahita ashota muzamu kuko muriyo team niwe ufitubushobozi bwogutsinda byibura hejuru yibitego 2(scoring skills) kuko aha dukeneye byibura hejuru ya 3 kugirango nimuujyiwabo mwabatsinze byinshi kubiba mwebwe bizabagore

  10. Tity

    Kuya 9-02-2018 saa 17:17'

    Walah dorikipe wagirango ngo ni Real Madrid
    Mbega abasore baberewe!!!!!!!!!
    Bariya basaza nabonyehariya ndashaka Djihad na Muhadjiri kubona burimwe afite bibiri

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru