RUHAGOYACU.com

Amakipe yasezereye APR FC na Rayon Sports FC arasifurirwa n’abanyarwanda

Amakipe yose yasezereye ayo mu Rwanda mu mikino ya CAF, arasifurirwa n’abanyarwanda mu mikino ya kabiri yo mu matsinda.

Zanaco FC yasezereye APR FC ku mukino wa mbere wa TOTAL CAF Champions League, igomba kwakira ikipe ya Wydad Atletic Club yo muri Maroc, mu mukino uri kuwa gatatu, taliki ya 24 Gicurasi saa cyenda z’aamanywa, kuri Heroes National Stadium i Lusaka muri Zambia, ukazasifurwa na Hakizimana Louis w’umunyarwanda.

Hakizimana Louis uzasifurira Zanaco Fc yasezereye APR FCHakizimana Louis uzasifurira Zanaco Fc yasezereye APR FC

Hakizimana Louis uzasifurira iyi kipe yasezereye APR FC azaba yungirijwe ku ruhande n’undi munyarwanda Ndagijimana Theogene ndetse na Olivier Safari Kabene (Cote d’Ivoire).

Umukino wa mbere wo mu matsinda ikipe ya Zanaco Fc yari yakuye inota rimwe mu Misiri, nyuma yo kunganya na Al Ahl SC ubusa ku bundi.

Kugeza ubu mu itsinda ryayo rya kane irarushwa na Wydad Atletic Club yo muri Maroc, kuko ariyo yonyine yatsinze umukino wayo wa mbere.

Indi kipe igomba gusifurirwa n’abanyarwanda kandi yarasezereye ikipe yo mu Rwanda ni Rivers United Fc yo muri Nigeria, yakuyemo Rayon Sports Fc mu mikino ya TOTAL CAF Confederations Cup.

Rivers United igomba kwakira ikipe ya Fus Rabat kuwa gatatu taliki ya 24 Gicurasi, umukino uzabera kuri Liberation Stadium, mu mujyi wa Port Harcourt (Nigeria), saa kumi n’imwe z’umugoroba, ukazasifurwa n’umunyarwanda Ishimwe Claude.

Ishimwe Claude azasifurira Rivers United Fc yasezereye Rayon Sports FcIshimwe Claude azasifurira Rivers United Fc yasezereye Rayon Sports Fc

Ishimwe Claude azaba afatanije ku ruhande n’abandi banyarwanda babiri, Niyonkuru Zephanie na Simba Honore.

Rivers United yatsindiwe muri Tunisia na Club Africain, ibitego bitatu kuri kimwe, mu mukino wa mbere wo mu matsinda.

Rivers United Fc iri ku mwanya wa nyuma mu itsinda ryayo rya mbere inyuma ya Club Africain na Fus Rabat zatsinze imikino yazo ibanza.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru