RUHAGOYACU.com

AS Vita yongeye gutsindirwa mu rugo, amahirwe yo kujya muri 1/4 aragabanuka

Ikipe ya AS Vita Club itsinzwe umukino wa 2 mu mikino y’amatsinda y’irushanwa Nyafurika ku makipe yabaye a ya mbere iwayo, aho itsindiwe i Kinshasa na Mamelodi Sundowns yo muri Africa y’Epfo.

Uyu mukino wagoye cyane ikipe ya AS Vita CLub, yarushwaga bigaragara n’ikipe yo muri Africa y’Epfo, aho byanashobokaga ko iyi kipe yari kubatsinda ibitego birenze 3, ariko umuzamu wa AS Vita Club Lukong agenda akora akazi gakomeye.

Anthony Laffor, Yannick Zakri na Sibusiso Vilakazi nibo batsindiye iyi kipe ya Mamelodi yaherukaga gutsindirwa kuri Stade de Marthyrs umwaka ushize igitego 1-0. Igitego cy’impozamarira ku ruhande rwa AS Vita, cyatsinzwe na Sidibe, ku mupira yaherejwe na Etekiama.

Sugira muri uyu mukino yinjiye mu kibuga asimbura ku munota wa 82, mu gihe undi munyarwanda Taddy Etekiama yakinnye iminota 90.

Vita kuri ubu iri ku mwanya wa nyuma mu itsinda rya 3, inyuma ya Esperance na Mamelodi zifite amanota 4, naho St George yo muri Ethiopia ifite amanota 2, naho AS Vita Club, ntirabona inota na rimwe.

Abakinnye uyu mukino:

AS Vita: Lukong, Baemeto, Ngonda, Obama, Kasereka, Munganga (Sugira 82’), Atuba, Ikanga, Etekiama, Sidibe, Mukoko.

Mamelodi Sundowns: Onyango, Nthethe, Madisha, Morena, Langerman, Mohomi, Vilakazi, T. Zwane (S. Zwane 85’), Laffor, (Castro 76’) Tau, Zakri (Modise 71’).

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Izindi nkuru

aimable Kuya 25-05-2017 saa 07:15'

nubundi erega ntishamaje ikipe yatakirwa na Sugira na muzehe Birori dady. naho yatsinzwe bike yagise umuzamu wakuyemo ibitego byinshi


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!