RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 30-04-2017 saa 21:34'  -  AFC Tubize ya Salomon yarangije ku mwanya wa 5, irifuza Sibomana Patrick wa APR FC  |  Yanditswe kuya 28-04-2017 saa 25:35'  -  Ferwafa yemereye Gicumbi Fc kwakirira Rayon Sports Fc i Kigali  |  Yanditswe kuya 28-04-2017 saa 24:47'  -  Kiyovu Sports irahakana ko nta mafaranga yahawe yo kurwana no kutamanuka  |  Yanditswe kuya 28-04-2017 saa 20:30'  -  Stade nyinshi mu turere, kimwe mu bigenza abavuye mu ishyirahamwe rya Maroc  |  Yanditswe kuya 28-04-2017 saa 16:39'  -  " Intego imwe mfite uyu mwaka ni uguhesha APR FC igikombe cy’Amahoro" Onesme Twizerimana
CAF CC: Imikino ya Rayon Sports na Rivers United yo muri Nigeria yashyizwe nyuma y’icyunamo
Print Comments: 6 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Imikino yombi igomba guhuza ikipe ya Rayon Sports na Rivers United yo muri Nigeria mu ijonjora rya kabiri rya 1/16 cya CAF confederation Cup yashyizwe nyuma y’icyumweru cy’icyunamo.

Nyuma yaho Rayon Sports itomboye iyi kipe yo muri Nigeria, amatariki y’umukino ubanza uzabera muri Nigeria agahurirana n’icyumweru u Rwanda n’inshuti z’u Rwanda tuba twibukamo Abatutsi bazize jenoside yabaye mu 1994, Rayon Sports yandikiye impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, isaba ko umukino ubanza wakwimurwa.

Umukino ubanza wari uteganyijwe haagti ya tariki ya 7 n’iya 9 Mata 2017 mu gihe uwo kwishyura wari kuba nyuma y’icyumweru kimwe gusa.

Nk’uko amakuru agera kuri RuhagoYacu abivuga, CAF yasubije Rayon Sports ko umukino ubanza uzabera muri Nigeria tariki ya 15 Mata 2017 mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 22 Mata 2017.

Rivers United ikaba itarimo kwitwara neza muri shampiyona ya hariya iwabo dore ko ubu ihagaze ku mwanya wanyuma nyuma yo gutsindwa na Mountain of Fire and Miracles Ministries Football Club (MFM FC) ibitego 2-1 mu mukino w’ikirarane.

Rayon Sports yitegura kujya muri Nigeria nayo ifite umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 18 igomba kuba yisobanuramo n’ikipe ya As de Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Werurwe. Rayon Sports ikaba ikomeje kuyobora urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda, Azam Rwanda Premier League, n’amanota mirongo ine n’atandatu (46), irusha APR FC iyikurikiye amanota atanu.

aman jean Kuya 30-03-2017 saa 00:20'

mbega reyon yacu kmz ubabaze gkna

xavi Kuya 27-03-2017 saa 02:32'

uko bimeze kose ririya dollali tugomba kurya nk aba rayon...rayon ndashaka ko uzankubitir agakip utakababariye maze nkababaza igikona kbx

James Kuya 26-03-2017 saa 16:31'

U Rwanda muri cecaf rwasindiye ku giceri cya 50 twe iriya kipe iviramo kubihano.niki cyatuma tutajya mu matsinda? chapiona tuyibitseho,amahoro aradutegereje. igikona ntuzashyiremo akarenge utazata ibaba nkumwaka ushize.uwagutsinze ntaho yagiye.

Irankunda jean de Dieu Kuya 26-03-2017 saa 07:59'

Rayon sport oyeeeeee!!!!!!
Rayon sport we uracyeye kumyitwarire ndetse no kumyambarire ndabona uzabikora ndavuga gushumisha abaguhisemo

mugisha Kuya 24-03-2017 saa 22:34'

rivers ntabwo ihagaze neza imikino yayo ndayikurikirana kuri gotv rayonsport izirinde gutsindirwa hanze ibindi izabikora iriyakipe iratsindika cyane mbona rayon yaratomboye neza ntibaziteshe ayamahirwe yokujya mumatsinda.

Musesenguzi Kuya 24-03-2017 saa 20:57'

Ese kuki mwirengagiza nkana kuvuga ibirarane bya Rivers??
Mugomba no kuvuga iramutse ibitsinze Umwanya yafata. Naho.ubundi muba mutujijisha cyane cyane abakinnyi. Si byiza.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 25
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports233558
02Apr FC251851
03Police FC251848
04As Kigali251447
05Bugesera FC25939
06Musanze FC25138
07Espoir FC25434
08Etincelles FC25-631
09Mukura VS24-829
10Kirehe FC25-428
11Sunrise FC25-527
12Amagaju FC25-826
13Kiyovu sports25-1325
14Marines FC25-1423
15Gicumbi FC24-1521
16Pepiniere FC25-2612
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny16
02Wayi Yeka13
03MICO Justin12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag RAYON - vs - MUKURA flag
Gicumbi Stadium
Tuesday, 02 May 2017 15:30
flag GICUMBI - vs - RAYON flag
Nyagatare Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag SUNRISE 1 - 2 KIYOVU flag
 
Huye Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag MUKURA 2 - 1 BUGESERA flag
 Christophe N. (1)
 Kevin H. (1)
  Farouk R. (1)
Kicukiro Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag POLICE 1 - 1 APR flag
 Danny U. (1)
  Imran N. (1)
Kirehe Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag KIREHE 1 - 2 MARINES flag
  Amri K. (1)
 Bertin D. (1)
Gicumbi Stadium
Saturday, 29 April 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 0 AMAGAJU flag
 Obed H. (1)
 
Kigali Regional Stadium
Saturday, 29 April 2017 15:30
flag AS KIGALI 2 - 1 PEPINIERE flag
 Janvier C. (2)
  Vincent H. (1)