RUHAGOYACU.com

CAF CC:Rayon Sports itomboye Rivers United yo muri Nigeria

Ikipe ya Rayon Sports itomboye ikipe yo mu gihugu cya Nigeria ya Rivers United mu mikino ya 1/16 cya CAF Confederation Cup, imikino iganisha mu matsinda y’iri rushanwa rya kabiri ku mugabane wa Afurika

Umukino ubanza Rayon Sports izabanza kuwukinira muri Nigeria hagati y’amatariki ya 7 na 9 Mata 2017, naho uwo kwishyura iyi kipe izawukinire i Kigali nyuma y’icyumweru. Aha ariko, umukino ubanza ushobora kuzigizwa imbere, kuko wari buzakinwe ubwo Abanyarwanda bazaba bibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi kipe muri Champions League yasezerewe n’ikipe ya El Merreick yo muri Sudan, aho umukino ubanza, iyi kipe yatsinze El Merreick ibitego 3-0, ariko igatakaza umukino wo kwishyura ku bitego 4-0. Iyi kipe ariko, yari yashoboye gusezerera AS Real Bamako yo muri Mali ku bitego 4-0 mu cyiciro cya mbere cya Champions League.

Ikipe izatsinda hagati ya Rivers na Rayon Sports, izahita igana mu matsinda y’iri rushanwa aho izahita inahabwa akayabo k’ amadorali ya Amerika ibihumbi 275 ni arenga gato miliyoni 222 mu manyarwanda.

Rivers United F.C ni ikipe ibarizwa mu gace ka Port Harcort muri leta ya Rivers. Iyi kipe yashinzwe nyuma yo gufatanya Sharks F.C na Dolphins muri Kamena 2016, amakipe yombi yahoze ahanganiye muri aka gace ariko akaza kubyazwamo ikipe imwe.

Rivers United izahura na Rayon Sports muri 1/16 Rivers United izahura na Rayon Sports muri 1/16

Ikinira kuri Leberation Stadium iri muri Elekaha, sitade yakira abantu bagera ku bihumbi 30(30,000) bicaye.

Shampiyona iheruka iyi kipe yaje ku mwanya wa 2 muri Nigeria, akaba ari yo mpamvu yari yahagarariye Nigeria muri Champions League.

Ikoresha abakinnyi benshi b’imbere mu gihugu cya Nigeria. Umutoza wayo akaba yitwa Stanley Eguma.

Rivers United yambara umwenda w’ubururu n’umweru kimwe na Rayon Sports. Iyo yakiniye mu rugo ikaba yambara umwambaro wiganjemo ibara ry’ubururu, yakinira hanze y’ikibuga cyayo, ikambara umwambaro wiganjemo ibara ry’umweru.

Rayon Sports yabanje gusezerera ikipe ya Al Salaam Wau mu ijonjora ribanzaRayon Sports yabanje gusezerera ikipe ya Al Salaam Wau mu ijonjora ribanza

Ikurikizaho ikipe ya Onze Createurs yasezereye kuri mpaga, nyuma y'ibihano byahawe MaliIkurikizaho ikipe ya Onze Createurs yasezereye kuri mpaga, nyuma y’ibihano byahawe Mali

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Olivier

    Kuya 23-03-2017 saa 06:50'

    murimake iriya equips yavuyemo ariko ntibivuzengo tubyine mbere yumusiki twitonde dutegure equips neza ubundi twikomereze

  2. obed

    Kuya 22-03-2017 saa 13:20'

    oooohh rayon, bakwangiriki

  3. rulove

    Kuya 22-03-2017 saa 11:05'

    Nahimana kugirango Rayon ibone ruriya rufaranga kbs

  4. Ntigurirwa Félicien

    Kuya 22-03-2017 saa 07:01'

    Mubyukuri iyi équipe izakina na rayon sport irakomeye ukurikije igihugu ibarizwamo ukareba n’umwanya ihagazeho muri championnat muri Nigeria bivuzengo rero nimba Rayon ishaka kugaragazako ikomeye nitsinde ikomeze mumatsinda. Murakoze turabakunda cyane

  5. ntamuhanga

    Kuya 21-03-2017 saa 18:53'

    Ariko ko mbona Rayon Sports itagabanya ibirarane iribwirako niva mu marushanwa y’Afrika izasanga biragwiriye? Reka bayitege umutego isisange mu mayira abiri.Kuki kuri uyu wa gatatu batatweretse umukino?

  6. VICTOR

    Kuya 21-03-2017 saa 17:10'

    Nabonye equipe ibyayo bisa ni bya rayon pe:
    1. BAMBARA UBURURU N’UMWERU
    2. AMACENGA NI AMWE NEZA NEZA NK’AYA RAYON
    3. NTA BIGANGO BAFITE
    4. IMIPIRA YABO NI MIGUFI

  7. VICTOR

    Kuya 21-03-2017 saa 17:10'

    Nabonye equipe ibyayo bisa ni bya rayon pe:
    1. BAMBARA UBURURU N’UMWERU
    2. AMACENGA NI AMWE NEZA NEZA NK’AYA RAYON
    3. NTA BIGANGO BAFITE
    4. IMIPIRA YABO NI MIGUFI

  8. Nzeyimana Joel

    Kuya 21-03-2017 saa 16:10'

    Gikundiro yacu izabikoro kdi abakinnyi nabo baziko ibyiza birimbere Cuorage basore natwe abafana tubarinyuma

  9. dudu

    Kuya 21-03-2017 saa 15:45'

    Byashoboka gukomeza rwose pe! Masudi natyaze abakinnyi iriya systeme ya 3-5-2 ubundi azataque ikipe ibindi azarebe ko bitikora. Gikundiro forever.

  10. vedaste

    Kuya 21-03-2017 saa 15:26'

    rayon turakwemera kd tukuri inyuma iyadukijije onze createurs ntaho yagiye. uri ikipe y’abanyarwanda turakwemera kd tuzakuramo rivers united bitatugoye

  11. 1 | 2 | 3 | 4


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru