RUHAGOYACU.com

CAF CC: Rivers United yatangiye amatsinda inyagirwa 3-1, Uko indi mikino yagenze

Ikipe ya Rivers United ihagarariye igihugu cya Nigeria mu mikino ya CAF Confedertion Cup igeze mu matsinda, yaraye itsindiwe mu gihugu cya Tunisia ibitego 3-1 mu mukino ubanza.

Rivers United iri mu itsinda rya mbere nyuma yo gusezerera Rayon Sports yo mu Rwanda ku bitego 2-0 muri 1/16.

Undi mukino wo muri iri tsinda, FUS Rabat yo muri Maroc yatsinze KCCA yo muri Uganda ibitego 3-0.

Igitego cya mbere cya Club Africain cyatsinzwe na Bilel Ifa ku munota wa 23 kuri contre-attaque yakozwe n’aba banya-Tunisia bihariye iminota ibanza y’umukino.

Habura iminota ibiri ngo amakipe yombi ajya kuruhuka, Oussama Darragi yatsindiye Club Africain igitego cya kabiri, ni kuri penaliti yahawe iyi kipe yari mu rugo ubwo Zoumana Doumbia yari akoreye ikosa kuri Saber Khalifa mu rubuga rw’amahina.

Ku munota wa 51, John Odumegwu yishyuriye Rivers United igitego kimwe cyari kubagarura mu mukino gusa nyuma y’iminota 20, Joseph Douhadji aza kwitsinda igtego cya gatatu cya Club Africain.

Habura imimota 10 ngo umukino urangire, Rivers United yahawe penaliti ku ikosa Ibrahim Chenihi yakoreye Markson Ojobo mu rubuga rw’amahina, ariko Emeka Ogbugh umupira awutera mu bicu.

Mu mukino w’umunsi wa kabiri wo mu matsinda, Rivers United izakira FUS Rabat mbere yo kujya gusura KCCA mu mukino uzaba tariki ya 4 Kamena uyu mwaka.

Uko indi mikino ya Confederation Cup yagenze:

Itsinda A

  • FUS Rabat (Maroc) 3-0 KCCA (Ouganda)
  • Club Africain (Tunisie) 3-1 Rivers United (Nigeria)

Itsinda B

  • CS Sfaxien (Tunisie) 1-0 Mbabane Swallows (Swaziland)
  • Platinum Stars (AFS) vs MC Alger (Algérie)

Itsinda C

  • Zesco (Zambie) 1-0 Smouha (Egypte)
  • Recreativo do Libolo (Angola) 1-0 Hilal Obeid (Soudan)

Itsinda D

  • TP Mazembe (RDC) 2-0 CF Mounana (Gabon)
  • Supersport (AFS) 2-2 Horoya (Guinée)
Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. jo

    Kuya 15-05-2017 saa 12:12'

    ongeraho ko zanaco yanganyije na Al ahly


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru