RUHAGOYACU.com

CAF CC: TP Mazembe yihagazeho hanze, mu mukino wa nyuma ubanza

Umukino wa nyuma ubanza wa CAF Confederation Cup waraye uhuje ikipe ya Mouloundia Olympique de Bejaia na Tout Puissant Mazembe warangiye amakipe yombi anganyije 1-1 kuri Stade Mustapha Tchaker El Bouleïda kuri uyu wa Gatandatu.

Ibitego byombi byabonetse muri buri gice cy’umukino, aho Mazembe yari yasohotse, yafunguye amazamu mu gice cya mbere, ku munota wa 43, igitego cyatsinzwe na Jonathan Bolingi kuri penaliti mu gihe Faouzi Yaya yishyuriye Mo Bejaia ku munota wa 66 w’umukino.

Mo Bejaia yabonye uburyo bwinshi bwo gutsinda igitego hakiri kare, ariko babupfusha ubusa, ubu burimo igitego cyahushijwe na Yacine Athmani ku munota wa gatatu w’umukino, ariko umupira ujya mu biganza bya Sylvain Gbohouo.

Umukino wo kwishyura uzaba ku Cyumweru tariki ya 6 Ugushyingo kuri stade ya TP Mazembe iri Lubumbashi, aho ikipe izitwara neza ariyo izatwara iki gikombe nyafurika.

MO Bejaia: Rahmani, Ferhat, Rahal, Yaya, Khadir, Sidibe, Athmani, Betorangal, Benmelouka, Salhi, Bouali.

Mazembe: Ghohouo - Mpeko, Coulibaly, Luyindama, Kabaso – Sinkala, Bope, Kalaba - Assale, Bolingi, Traoré.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru