RUHAGOYACU.com

CAF CC:Yanga na Mazembe zerekeje mu Barabu, ibigugu byo muri Maroc biracakirana

Kuri uyu wa kabiri ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Africa, habereye Tombola y’uko amakipe azahura mu gikombe cy’Africa, ku makipe yatwaye ibikombe iwayo.

Ikipe ya Rayon Sports ihagarariye u Rwanda, ikaba yatomboye ikipe yo mu gihugu cya Nigeria yitwa Rivers United.

Iyi tombola igaragaramo amakipe asezerewe muri Champions League, aho atombora amakipe yitwaye neza muri Confederation Cup.

Harimo amwe mu makipe akomeye cyane nka TP Mazembe yo mu gihugu cya Kongo, yatomboye ikipe ya JS Kabylie yo muri Algeria. Iyi akaba nayo ari imwe mu makipe akomeye cyane. Aya makipe yombi afite ibikombe 7 bya Champions League hagati yazo; Mazembe 5 na JS Kabylie 2.

Undi mukino ukomeye cyane uzahuza amakipe 2 yo muri Maroc, FUS Rabat na MAS Fez, yose yigeze kwegukana iri rushanwa byibuze inshuro 1. FUS Rabat yatwaye iri rushanwa muri 2010, naho MAS FEZ iryegukana muri 2011.

Yanga Africans mu rugamba rwo gushaka uko yasubira mu matsinda, ifite akazi katoroshye, aho izacakirana n’ikie ya MC Alger yo muri Algeria, mu gihe Bidvest Wits ya Africa y’Epfo, izesurana na Smouha yo mu Misiri. Bidvest ikaba yarasezerewe na Al Ahly nayo yo mu Misiri muri Champions League.

Iyi tombola yabereye i Cairo muri iki gitondo, yari iyobowe n’umunyamabanga mukuru wa CAF Hicham El Amrani, ari kumwe na Hazem El Hawary, ushinzwe amarushanwa ahuza amakipe muri CAF.

Imikino izaba hagati ya Tariki ya 07-09 Mata na Tariki ya 14-15 Mata uyu mwaka. Hakaba hategerejwe kumenya igihe umukino uzahuza Rayon Sports na Rivers United uzabera, kuko mu Rwanda mu matariki CAF yateganyijwe, ari mu cyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Iki gihe nta bikorwa by’imyidagaduro bibaho mu Rwanda.

Uko Tombola yagenze muri rusange yagenze:

  • TP Mazembe (DR Congo) vs JS Kabylie (Algeria)
  • AC Leopards (Congo) vs Mbabane Swallows (Swaziland)
  • FUS Rabat (Morocco) vs MAS Fez (Morocco)
  • Rangers (Nigeria) vs Zesco (Zambia)
  • Mounana (Gabon) vs ASEC Mimosas (Cote d’Ivoire)
  • RC Kadiogo (Burkina Faso) vs CS Sfaxien (Tunisia)
  • Bidvest (South Africa) vs Smouha (Egypt)
  • CNaPS (Madagascar) vs Recreativo do Libolo (Angola)
  • KCCA (Uganda) vs El Masry (Egypt)
  • Ports Authority (Gambia) vs Hilal Obeid (Sudan)
  • Port Louis (Mauritius) vs Club Africain (Tunisia)
  • Rivers United (Nigeria) vs Rayon Sports (Rwanda)
  • BYC (Liberia) vs Supersports (South Africa)
  • AS Tanda (Cote d’Ivoire) vs Platinum Stars (South Africa)
  • Horoya (Guinea) vs Ittihad Tangier (Morocco)
Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ema

    Kuya 21-03-2017 saa 20:38'

    Abazi gusoma neza ngewe nize macye APR fc(manegeka fc)yatomboye iyihe?unsubiza mwemereye kuzamutembereza mundege akajya aho ashaka akanywa icyo ashaka twagiye rero

  2. lambert

    Kuya 21-03-2017 saa 19:25'

    Umupira w’afurika numwe bategure abakinnyi ubundi dukubite furu mukoko rayon sports oyeeeeeee

  3. mboshiko

    Kuya 21-03-2017 saa 15:31'

    abarabu bari bafitemo equipe 9, ninyishi kuba rayon itaziguyeho n’amahirwe wabona inzira yayo Imana yayiharuye , nubundi ngo ivoka injagwe iriburye ihanuka kugiti ihiye kandi bitazezeranye yahanyura yigendera ikayigwaho.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru