RUHAGOYACU.com

CAF CC:Yanga ya Niyonzima isezerewe na MC Alger, KCCA isezerera Al Masry

Niyonzima Haruna na bagenzi be bo muri Yanga Africans ntibazabasha gukina amatsinda ya CAF Confederation Cup uyu mwaka nk’uko babikoze umwaka ushize, nyuma yo kunyagirwa na MC Alger bagahita basezererwa.

Yanga Africans yatsinzwe ibitego 4-0 mu mukino wo kwishyura wabereye i Alger ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu, mu gihe umukino ubanza wabereye i Dar Es Salaam yari yabashije gutsinda iyi kipe igitego 1-0 cya Kamusoko ku wa gatandatu w’icyumweru gishize.

Igice cya mbere cyarangiye Yanga itsinzwe ibitego 2-0, iza mu gice cya 2 isatira cyane, ngo irebe ko yabona igitego cyayihesha gukomeza. Iyi kipe yahushije uburyo bunyuranye, iza gukora amakosa mu minota ya nyuma, itsindwa igitego cya 3 n’igitego cya 4, ihita isezererwa.

JPEG - 106.3 kb
Abafana ba MC Alger bari baje ku bwinshi

Yanga umwaka ushize yari yabashije kugera mu matsinda ariko ntiyaharenga, uyu mwaka umutoza w’umunya Zambia Lwandamwina biramunaniye. Ibi bishobora kumuviramo gutandukana n’iyi kipe.

Mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa gatandatu, abagande b’ikipe ya KCCA bakoze amateka bakuramo ikipe ya Al Masry yo mu Misiri ibatsinze igitego 1-0, iza kuvamo kuri za penaliti.

JPEG - 526.1 kb
Umuzamu Benjamin Ochan yakoze akazi gakomeye muri uyu mukino

Umuzamu Benjamin Ochan yakoze akazi gakomeye akuramo penaliti 2 z’iyi kipe yo mu Misiri, bifasha ikipe ye kugera muri 1/4. Benjamin Ochan buretse gukuramo penaliti, yanatsinze i ya 4 yahesheje ikipe ye itike.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. aimable

    Kuya 16-04-2017 saa 06:29'

    congx kubagande naho yanga yo ni feke sana

  2. Musesenguzi

    Kuya 16-04-2017 saa 03:16'

    Congratulations to KCCA!!?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru