RUHAGOYACU.com

CAF CL & CC: Amakipe yo muri Congo yitwaye nabi, KCCA ya Uganda itsinda Rivers

Mu mpera z’iki cyumweru ku mugabane w’Africa, habaga imikino mu bihugu bitandukanye y’umunsi wa 3 mu matsinda mu irushanwa ry’amakipe yabaye a ya mbere iwayo, n’irushanwa ry’amakipe yatwaye ibikombe iwayo.

Amakipe ahagarariye Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, ntabwo yigeze yoroherwa na gato n’izi mpera z’icyumweru, aho AS Vita Club yatakaje amanota 3 ku kibuga cya St George, naho Mazembe mu rugo ihanganyiriza na Super Sport United.

Ikipe ya KCCA yo mu gihugu cya Uganda yatsinze umukino wayo wa 2 muri iri rushanwa, itsinze ikipe ya Rivers United yo muri Nigeria ibitego 2-1 mu mukino wabereye i Kampala.

Uko imikino yagenze mu irushanwa ry’amakipe yabaye a ya mbere iwayo:

Ku wa gatanu:

  • Caps United 2-4 Ahli Tripoli (Itsinda B)
  • Mamelodi Sundowns 1-2 ES Tunis (Itsinda C)
  • Zamalek 1-1 USM Alger (Itsinda B)

Ku wa gatandatu:

  • Ferroviario da Beira 1-0 El Merreikh (Itsinda A)
  • ES Sahel 1-1 El Hilal (GItsinda A)
  • Zanaco 2-1 Coton Sport (ItsindaD)

Ku cyumweru:

  • Saint-George 1-0 Vita Club (Itsinda C)
  • Al Ahly 2-0 Wydad Casablanca (Itsinda D)

Uko imikino yagenze mu irushanwa ry’amakipe yatwaye ibikombe iwayo:

Ku wa gatanu:

  • FUS Rabat 2-1 Club Africain (Itsinda A)
  • Mbabane Swallows 0-0 MC Alger (Itsinda B)

Ku wa gatandatu:

  • KCCA 2-1 Rivers United (Itsinda A)
  • Smouha 1-1 Hilal Obeid (Itsinda C)
  • Mounana 0-1 Horoya (Itsinda D)

Ku cyumweru:

  • TP Mazembe 2-2 Supersport (Itsinda D)
  • CS Sfaxien 3-0 Platinum Stars (Itsinda B)
  • Zesco 1-0 Recrativo Libolo (Itsinda C)
Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru