RUHAGOYACU.com

CAF CL: V Club ya Sugira itsinzwe umukino wa 3, mu mukino wasifuwe n’abanyarwanda

AS Vita Club ya Sugira Ernest itsinzwe umukino wa 3 wikurikiranya mu mikino y’amatsinda ya CAF Champions League, itakaza n’amahirwe yo kuba yagera muri 1/4 kirangiza.

AS Vita CLub yakinaga na St George i Addis Abeba, itsinzwe igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 60 na Said Ahmed ku makosa akomeye yakozwe na myugariro Bopunga, watakaje umupira mu rubuga rw’amahina.

JPEG - 113.4 kb
Ikipe ya St George yo muri Ethiopia

Uyu mukino wasifuwe n’abanyarwanda Hakizimana Louis afatanyije na Ndagijimana Theogene, Ambroise Hakizimana na Nsoro Rusindana.

JPEG - 101.3 kb
Abasifuzi b’abanyarwanda basifuye uyu mukino, ubwo bari bageze i Addis Abeba kuri uyu wa gatanu

Sugira Ernest yatangiye uyu mukino, aza gusohoka mu kibuga ku munota wa 65 asimbuwe na Taddy Etekiama mu gushakisha uko bakwishyura igitego bari bamaze gutsindwa.

Ni umukino Vita Club yakinnye neza kurusha uko byagenze mu mikino 2 ibanza, ni ubwo byayinaniye kuba yabona inota, imbere ya St George ikomeje kwitwara neza muri iri rushanwa, kuko igize amanota 5 mu mikino 3, ikaba iri ku mwanya wa 2, inyuma ya Esperance Sportif de Tunis ifite amanota 7.

Ku munota wa 44, Lusadisu yahaye umupira mwiza Sugira Ernest wateye uguca gato ku ruhande rw’izamu.

JPEG - 42.4 kb
Abafana bari baje ari benshi, gushyigikira iyi kipe

AS Vita Club irasabwa gutsinda imikino 3 isigaranye, harimo imikino 2 bazakinira i Kinshasa, bagasenga ko Mamelodi Sundowns na St George zitabona amanota arenze 4 mu mikino isigaye.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Uwayesu Desire

    Kuya 6-06-2017 saa 11:26'

    As vit club irakomerewe nigerageze imikino isigaye iyitsinde bitabaye ibyo irasezererwa.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru