RUHAGOYACU.com

CAF CL:Vita ya Sugira y’abakinnyi 10, itsinzwe na ES de Tunis

Umukino ubanza mu itsinda rya 3 mu mikino yo guhatanira igikombe cy’Africa ku makipe yabaye a ya mbere iwayo, TOTAL CAF Champions League, ikipe ya AS Vita CLub ya Sugira, ntiyahiriwe n’urugendo muri Tunisia.

Iyi kipe ya Sugira yakinaga umukino wa mbere mu matsinda, itsinzwe na Eperance Sportif de Tunis ibitego 3-1 kuri Stade Rhades i Tunis.

AS Vita Cub, yatangiye neza umukino ibona igitego cya mbere cya Yazid Atuba, ariko ntibyatinda, ibintu bihita biyihindukana, itsindwa ibitego 2 bikurikiranye, iza no gutsindwa igitego cya 3 umukino ugiye kurangira.

Ibitego bya Esperance byatsinzwe na Coulibaly (21′), Khenissi (27′ sp) na Badri (87′).

JPEG - 270.5 kb
Eperance yagoye cyane ikipe ya AS Vita Club

Muri uyu mukino ubanza muri iri tsinda, ikipe ya Esperance yarushaga cyane ikipe ya AS Vita Club, wabonaga ko ikina irinda izamu cyane.

Umuzamu w’iyi kipe ukomoka muriCameroon Nelson Lukong yakuyemo imipira myinshi yagombaga kuba yabyaye ibitego, mu gihe indi yagarurwaga n’umutambiko w’izamu cg ibiti by’izamu.

JPEG - 84 kb
Yari mu bakinnyi babajnje mu kibuga
JPEG - 43.9 kb
Sugira yavuye mu kibuga ku munota wa 74

Byaje kugora cyane iyi kipe yatakaje umukinnyi Yannick Bangala igice cya 2 kigitangira ku ikosa yari akoreye umukinnyi wa ES de Tunis.

Aya makipe ari mu itsinda rya 3, hamwe na Mamelodi Sundowns yo muri Africa y’Epfo ifite igikombe giheruka, kimwe na St George yo muri Ethiopia, zirahura kuri uyu wa gatandatu.

Uko imikino ya CAF Champions League yabaye kuri uyu wa 5 yarangiye:

Itsinda A :

  • Etoile du Sahel (Tunisie) 5-0 Ferroviario Beira (Mozambique)
  • Al Hilal (Soudan) 1-1 Al Merreikh (Soudan)

Itsinda B :

  • USM Alger (Algérie) 3-0 Al Ahly Tripoli (Libye)
  • Zamalek (Egypte) 2-0 CAPS United (Zimbabwe)

Itsinda C :

  • Espérance Tunis (Tunisie) 3-1 AS Vita Club (RD Congo)

Itsinda D :

  • Wydad Casablanca (Maroc) 2-0 Coton Sport (Cameroun)
Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Alain

    Kuya 12-05-2017 saa 23:58'

    Sugira niwe Nyiri ekipe se? Mudusobanurire neza

  2. ange

    Kuya 12-05-2017 saa 22:51'

    iyi kipe ntabwo ariya sugira muzajye muhindura tittle uziko arimwe mutuma itsindwa


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru