RUHAGOYACU.com

CAF Conf. Cup: Onze Createurs itsinze Rayon Sports mu mukino ubanza

Ikipe ya Onze Createurs yo mu gihugu cya Mali, yitwaye neza ibasha gutsinda ikipe ya Rayon Sports mu mukino ubanza w’irushanwa rya CAF confederation Cup, igitego 1-0.

Igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino kikaba cyatsinzwe na kapiteni w’iyi kipe Boubacar Sammasouke n’umutwe, ku munota wa 62 w’umukino.

Iyi kipe ya Onze Createurs mu gice cya mbere cy’umukino nta byinshi yakinaga, ariko igice cya 2 cy’umukino yatangiye gusatira cyane Rayon Sports, byanashobokaga ko uburyo ba rutahizamu babo bapfushije ubusa, iyo babukoresha neza, bari no gutsinda ibindi bitego.

Boubakar Samassekou, watsinze igitego, anagora cyane Rayon SportsBoubakar Samassekou, watsinze igitego, anagora cyane Rayon Sports

Uyu mukino wagoye cyane ikipe ya Rayon Sports, cyane cyane mu gice cya 2, aho ikipe ya Onze Createurs igendeye ku murindi w’abafana bari mur Madibo Keita, yasatiriye Rayon Sports cyane.

Igice cya mbere cy’umukino Rayon Sports na Onze Createurs zakiniye cyane hagati mu kibuga, kuruta uko basatiraga izamu.

" Nabonye Rayon Sports ari ikipe nziza, ubona ko bashaka gukina umupira. Igice cya mbere batugoye cyane, ariko naje gusaba abakinnyi banjye kongera imbaraga, biza gutanga umsaruro mu gice cya 2," Demba Mamadou, umutoza mukuru wa Onze Createurs.

Igice cya 2, ikipe ya Rayon Sports yagaragaye nk’iyacitse intege, isatirwa cyane n’abakinnyi ba Onze Createurs, baje gufungura amazamu ku munota wa 62, ku mupira wari uhinduwe uvuye iburyo, uhura na Kapiteni w’iyi kipe Boubacar Samassekou.

Uyu mukinnyi yagoye cyane abakinnyi ba Rayon Sports, kuko inyuma yageageje gufunga cyane Camara na Kone, abifashijwemo na bagenzi be Sekou Diarra na Lassana Samake.

Kone yakinaga neza mbere yo kuvunikaKone yakinaga neza mbere yo kuvunika

Camara yahushine uburyo bwiza bw'igitegoCamara yahushine uburyo bwiza bw’igitego

Rayon Sports ku mupira wari uzamukanywe kuri contre attaque, Camara yisanze ahagararanye n’umuzamu Cheik Abdoul, ariko ku bw’amahirwe macye, ateye uca hejuru y’izamu.

" Iyi kipe ifite imbaraga cyane, urabona ko bari hejuru yacu. Amakosa nayabonye, kandi nateguje abakinnyi kwirinda guha umwanya aba bakinnyi ngo bahindure imipira hejuru, ariko kubyubahiriza byabananiye, ni ukubikosora i Kigali," Masudi Djuma.

Iyi kipe yasatiriye cyane Rayon Sports mu gice cya 2, itera imipira myinshi mu izamu, harimo uwagaruwe n’igiti cy’izamu, ariko nabo ntibongera kureba mu izamu.

Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga:

Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibugaAbakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Ndayishimiye Eric (Bakame), Manzi Thierry, Munezero Fiston, Gabrie Mugabo, Irambona Eric, Musheni Fabrice, Kwizera Pierrot, Shassir Nahimana, Tidiane Kone, Moussa Camara, Savio Nshuti Dominique.

Abakinnyi ba Onze Createurs babanje mu kibuga:

Cheick Abdoul Cadri, Boubacar Samassekou, Lusmane Diarra, Sekou Diarra, Lassana Samake, Souleymane Dembele, Idrissa Guindo, Abdo Kanoute, Yacouba Quatara, Youssouf Diarra, Lamine Diakite.

Abakinnyi ba Onze Createrus babanje mu kibugaAbakinnyi ba Onze Createrus babanje mu kibuga

Mu mpera z’icyumwer gitaha ni bwo hateganyijwe umukino wo kwishyura, kuri sitade Amahoro i Remera.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Mutagoma Bernard

    Kuya 15-03-2017 saa 12:25'

    bakunzi bikipe ya rayon ndabasaba guhaguruka tugasengera ikipe yacu ikaza kuramo onze createur kuboneka kuri stade byo ninshingano yumukunzi utaryarya.courage basore

  2. vencent

    Kuya 15-03-2017 saa 11:33'

    tuzishyura bana nimubareke tu

  3. Petkov

    Kuya 14-03-2017 saa 07:50'

    Bamenyereye kwas’ikibonobono none nibahame hamwe umunzenze ubatere amabavu!

  4. Emmanuel

    Kuya 14-03-2017 saa 01:43'

    Nubwitsinazwe Igitego kimwe Yihangane Izishyura Umuziro Nukubabonamo Igitego Igeze Inaha Nabahungu Bingufu, Nubwo Tutayifana Ntitwayikamira Mucyitoze Izarwaze Reyo

  5. Rukundo Elia.G

    Kuya 13-03-2017 saa 04:29'

    Nubwo Twatsindwa Ntitwamera Nka Apr Ibereyeho Gusebya U Rwanda Nizeyeko Mu Rwanda Iriya Kipe Yomuri Mali Ntizadutsinda Kubera Umurindi Wabafana Rayon Ikoyabuze Muri Mali Niwamurindi Wabafana Imenyereye.Umva Mwe Bafana Ba Gikundiro Yacumureke Dukomeze Tuyitereinkunga Mazeikomeze Ishwanyaguze. Gikundiro Oyeeee!!

  6. niyokwizerwa

    Kuya 13-03-2017 saa 02:58'

    ariko emmy kuki urimbwa muraba mutikura kukibuga cya kirehe warangiza ukavuga rayon tuzishyura kuko muri Mali baraducashije

  7. patrick

    Kuya 13-03-2017 saa 00:22'

    Barca ikubitwa muri shampiyona madrid twikomereza

  8. hakizimana vedast

    Kuya 12-03-2017 saa 17:53'

    rayon yacu ndabizi izabikora rwise kd nezamaze dukomeze dushwanyaguza

  9. musa

    Kuya 12-03-2017 saa 16:03'

    aliko abanubansirwana kilehe balacyavuga koko balebeibyobo kobyabananiyes balavuga iki koyalangiye ahubwo bapfa as kigali

  10. moise

    Kuya 12-03-2017 saa 15:53'

    gutsindwa kimwe hanze sibibicyane tuzishyura

  11. 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru