RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 8:33'  -  Uwahoze atoza abanyezamu ba APR FC yerekeje muri Mukura  |  Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 7:41'  -  Rayon Sports mu mikino 2 mu majyepfo hishimirwa igikombe cya shampiyona yatwaye- Uko gahunda yose iteye  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 23:58'  -  Abafana ba Rayon Sports bagiye kugarura Ismaila Diarra mu ikipe  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 17:06'  -  Ndoli Jean Claude na Crespo bamaze kugurwa na Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 15:36'  -  Djabil wifuzwaga na Mukura yongereye amasezerano mu Amagaju
CAF Conf Cup: Rayon Sports morali ni yose mbere yo gucakirana na Onze Createurs
Print Comments: 15 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Kuri uyu wa gatadatu, hano i Bamako muri Mali, hateganyijwe umukino ukomeye cyane, ugomba guhuza ikipe ya Rayon Sports na Onze Createurs yo muri iki gihugu, mu ijonjora rya 2 rya CAF Confederation Cup.

Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports ihagarariye u Rwanda muri aya marushanwa, bakaba bameze neza bose, banafite icyizere ko iyi kipe bashobora kuyitsinda, bakazanayisezerera muri iri rushanwa.

“ Tumeze neza, abakinnyi bameze neza, tumaze kumenyera ikirere cyaha. Umukino Turawiteguye, kandi turashaka intsinzi hano,” Masudi Djuma, umutoza wa Rayon Sports

Masudi yakomeje abwira RuhagoYacu, ko ikipe bagiye gukina ari ikipe nziza, ni ubwo itaragira imikino myinshi ya shampiyona, gusa agakomeza avuga ko yizeye ko abakinnyi be bitwara neza.

Kone na Shassir mu myitozoKone na Shassir mu myitozo

“ Ni ikipe nziza cyane, nayo y’abakinnyi barebare, kandi bafite igihagararo. Batangiye shampiyona vuba, kuko ni imukino itanu bamaze gukina kugeza ubu, ariko ntibikuraho ko bakomeye.”

“ Namenye amakuru ko bakina umupira wo hasi kandi wihuta, urunva ko ari ikindi kintu cyo kwitondera, gusa ibi byose ndabyiteguye, icyo nshaka ni intsinzi.”

Si umukino uri kuvugwa cyane hano mu bitangazamakuru by’imikino mu gihugu cya Mali. AS Onze Créateurs de Niaréla, si ikipe ifite abakunzi benshi muri uyu mujyi wa Bamako, ku buryo bayigarukaho cyane, ikindi usanga abatrage baha benshi, bikundira nabo amakipe yo ku mugabane w’i burayi.

“ Abakinnyi benshi bacu, bajya gukina i Burayi akiri bato cyane, usanga abazwi bose bikinira hanze ya Mali, i Burayi no mu bindi bihugu,” Umucuruzi ukorera hafi ya Columbus Hotel, mu gifaransa kitamworoheye, aganira na RuhagoYacu.

“ Twe tuba dukurikirana abakinnyi bacu bakina hanze ya Mali, ntabwo shampiyona tuyitaho cyane. Stade Malien, Djoliba na AS Bamako, ni zo kipe zifite abakunzi benshi aha, ariko cyane cyane Stade Malien.”

Musheni Fabrice n'abandi bakinnyi b'abanyamahanga bashobora kubanza mu kibuga boseMusheni Fabrice n’abandi bakinnyi b’abanyamahanga bashobora kubanza mu kibuga bose

Nabajije abantu barimo bakurikirana imyitozo ya Rayon Sports kuri Stade y’u wa 26 Kamena, ikipe bafana, bamwe ngo Barcelona, Bayern Munich, PSG, na bacye nunvise bavuga Stade Malien.

Nabasubirishijemo mbabwira ko ntababaza ikipe y’i Burayi, ndi kubabaza ikipe za hano muri Mali, benshi bavuga ko bakunda Stade Malien, abandi bavuga Djoliba.

Nababwiye ko Rayon Sports iraza kubatsindira hano, baraseka, bavuga ko bidashoboka, umupira wo muri Mali, urenze cyane uwo mu Rwanda, batabona ikipe yabo ikurwamo n’ikipe ya Rayon Sports.

Muri iyi kipe ya Rayon Sports, irimo abakinnyi 2 bakomoka muri iki gihugu cya Mali, ba Rutahizamu Tidiane Kone, na Moussa Camara.

Aba bakinnyi kuri uyu wa gatanubakorye imyitozo kuri sitade y'u wa 26 Kamena, sitade nkuru ya MaliAba bakinnyi kuri uyu wa gatanubakorye imyitozo kuri sitade y’u wa 26 Kamena, sitade nkuru ya Mali

Kone ni we umaze igihe gito avuye muri shampiyona ya Mali, yabwiye RuhagoYacu, ko ikipe ya AS Onze Créateurs ari ikipe nziza, unarebye shampiyona yo muri Mali ikomeye cyane, ariko akavuga ko bafite amahirwe yo kuba bayitsinda.

“AS Onze Créateurs irakomeye. Bamaze igihe gito batangiye shampiyona, ariko ntibikuraho ko ari ikipe ikomeye,” Rutahizamu Tidiane Kone.

“ Shampiyona yaha ni nziza, ariko na shampiyona yo mu Rwanda iri ku rwego rwiza. Niteze umukino ukomeye, ariko mfite icyizere cyo gutsinda.”

Ku kibuga hari abanyamali wabonaga bahise bamenya Kone, na bacye bazi Moussa Camara. Kone ni we uheruka muri iyi shampiyona, akaba anatuye aha mu mujyi wa Bamako, mu gihe Camara, yahavuye ari muto, akaba anakomoka mu nkengero gato za Bamako.

Aseka cyane, uyu mukinnyi ukiri muto, yabwiraga bene wabo ko yaje nk’umunyarwanda, araza kubababaza kuri uyu wa gatandatu. Camara yavuye muri Mali, ajya muri Tunisia, amaze gukinira ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17.

Ku ruhande rwa Kapiteni Ndayshimiye Eric Bakame, we icyizere kirahari, akaba yabwiye RuhagoYacu, ko ubushyuhe ubu atari ikibazo kuri we na bagenzi be, n’imibereho asanga ari myiza.

“ Imyitozo Turayikora neza nta kibazo n’umwuka ni mwiza, intego ni imwe, ni ugukura amanota hano mu gihugu cya Mali,” Ndayishimiye Eric Bakame, kapiteni wa Rayon Sports.

“ Amakuru dukesha abantu baha ngaha, batubwira ko ari ikipe iciriritse idateye ubwoba cyane, ndunva tuzagerageza kwitwara neza, tukabona amanota 3.”

Rayon Sports yageze aha i Bamako ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu, yakirwa neza n’abaturage bo muri Mali, ndetse n’abanyarwanda batari bacye baba hano i Bamako.

“ Twakiriwe neza cyane tugeze hano, na mwe mwabibonye ko muhageze nta ngorane mwahuye nazo. Aha hari abanyarwanda benshi, nashimira ko bagaragarije Rayon Sports urukundo,” Gakwaya Olivier, uyoboye Delegatiyo ya Rayon Sports i Bamako.

“ Kuza kare byaradufashije cyane kuko uru rugendo rutwara amasaha arenga 17, kurukora ukagera aha uhita ujya mu kibuga byari kudukomerana.”

“ Ubu nta kibazo, byose biri ku murongo, igisigaye ni ukureba niba turaza kwitwara neza mu kibuga.”

Uyu mukino ugiye kuba hari umwiryane ukomeye muri ruhago ya hano muri Mali, bishobora kuviramo iki gihugu no guhagarikwa muri ruhago, nyuma yuko Minisitiri wa Siporo afashe icyemezo cyo guhagarika komite yose iyobora federatiyo, icyemezo cyakiriwe nabi na FIFA, inababwira ko ishobora kubafatira ibihano bikomeye.

Nakurikiranye ikiganiro cy’imikino mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu kuri Televiziyo y’igihugu cya Mali, nta kindi cyagarukwagwaho cyane buretse uku guseswa kwa Federatiyo yaha.

Minisitiri Housseini Amion Guindo yavugaga ko nta bwoba atewe no kuba FIFA yabahagarika, ngo nishaka ibikore, ariko bace akavuyo bafite aha muri ruhago, ngo ntatinya CAF cyangwa FIFA.

Umuyobozi w'umuryango wa Rayon Sports Kimenyi, amaze kugera i Bamako, aganira na Olivier Gakwaya wahageze mbereUmuyobozi w’umuryango wa Rayon Sports Kimenyi, amaze kugera i Bamako, aganira na Olivier Gakwaya wahageze mbere

Uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu Saa 17H z’aha i Bamako, akaba araba ari saa moya z’ijoro ku isaha ya Kigali, umukino uraca kuri Radiyo 10, ivugira ku murongo wa 87.6 cyangwaukayikurikira kuri Tunein, ukanayunva kuri Canal Sat kuri chaine ya 458. Unaciye kuri radiotv10.rw, naho ubasha kuyunva.

gatabazi Kuya 15-03-2017 saa 13:52'

nkabareyo ikigari tuzayiha ibyayo murakoze?

ONESIMO Kuya 15-03-2017 saa 03:33'

MUTUBWIRE AMAKURU YOMURI ESUPANYE

Musenda Peter Kuya 14-03-2017 saa 14:56'

Mali Tuzayikuramo Bakeba Bagabanye Amagambo Rayon Oyeeee 2-0 11 Createur

gatabazi Kuya 13-03-2017 saa 16:47'

REYO YACUTURAYIGIKIYE MURAKOZE

kabirigi Kuya 11-03-2017 saa 10:27'

APR FC yongeye gutakaza amanota 2, abakinnyi ba rayon mudutsindire 2 Ku busa.

ishimwe Eric Kuya 11-03-2017 saa 06:56'

nanjye ndabakurikiranye hano Tanzania ndabona rayon sport imezeneza icyotuyisaba nkabafana nugutsinda ikipe mugataha murwababyaye nibyishimo byinshi bityo tugaharanira kutajya inyuma ahubwo tukajya imbere sawa mbifurije insinzi

asass Kuya 11-03-2017 saa 06:26'

mbifurije kugera kure hashoboka

Cyriaque uzayisenga. Kuya 11-03-2017 saa 05:33'

Ikipe yacu tuyifurije insinzi.Gikundiro yacu tuyisengere kdi tuyifatire iryiburyo

Jean Kuya 11-03-2017 saa 04:40'

Iyi nkuru ndabona yanditse kabisa!

Munyaneza Kuya 11-03-2017 saa 02:57'

Gusa iyi nkuru ni nziza rwose! uyu munyamakuru nanjye ndamushimye;nta nakimwe atatubwiye!! mujye mukora nk’izi kabisa.Twifurije rayon kwitwara neza.

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)