RUHAGOYACU.com

CAN 2017: Micho yahamagaye abakinnyi 40

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Uganda, Milutin ‘Micho’ Sredejovic yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 40, bazavamo ikipe azajyana mu gikombe cya Afurika cya 2017 kizabera muri Gabon.

Ronald Mukiibi, myugariro wa Östersunds FK yo muri Swede, ari muri aba bakinnyi nyuma yo guhamagarwa ku mukino wa gicuti na Zambia ndetse n’umukino wabahuje na Congo Brazzaville (FIFA 2018 World Cup).

Ronald Mukiibi ukina muri Swede, ari muri 40 Micho yahamagayeRonald Mukiibi ukina muri Swede, ari muri 40 Micho yahamagaye

Aba bakinnyi 40 bakaba bazavamo 23 banyuma bazahagararaira Uganda mu gikombe cya Afurika cya 2017, iki kizabera muri Gabon kuva tariki ya 14 Mutarama kugeza ku ya 5 Gashyantare 2017.

Uganda Cranes bari mu itsinda rya kane hamwe na Ghana, Mali, na Egypte.

Micho n’ikipe ye, bakaba bateganya umwiherero muri Tunisia na Dubai.

Abahamagawe:

Abazamu: Denis Onyango (Mamelodi Sundown, South Africa), Robert Odongkara (St George, Ethiopia), Jamal Salim (El Merriekk, Sudan), Isma Watenga (Vipers), Benjamin Ochan (KCCA, Uganda).

Ba myugariro: Ronald Mukiibi (Östersunds FK, Sweden), Denis Iguma (Al Ahed, Lebanon), Joseph Nsubuga (SC Villa Jogoo, Uganda), Nicholas Wadada (Vipers, Uganda), Joseph Ochaya (KCCA, Uganda), Shafiq Batambuze (Tusker, Kenya), Murushid Juuko (Simba, Tanzania), Isaac Isinde (St George, Ethiopia), Timothy Dennis Awany (KCCA, Uganda), Richard Kassaga Jjuuko (URA, Uganda), Halid Lwaliwa (Vipers, Uganda), Rashid ‘Mertasacker’ Toha (Onduparaka, Uganda)

Abakina hagati: Khalid Aucho (Baroka, South Africa), Tonny Mawejje (Knattspyrnufélagið Þróttur, Iceland), Hassan Wasswa Mawanda (Vipers, Uganda), Mike Azira (Colorado Rapids, USA), Geofrey ‘Baba ‘Kizito (Than Quảng Ninh, Vietnam), Kizito Kezironi (Vipers, Uganda), Muzamiru Mutyaba (KCCA, Uganda), Yassar Mugerwa (St George, Ethiopia), Ibrahim Saddam Juma (Express, Uganda), Moses Oloya (Kuban Kransnodor, Russia), William Kizito Luwagga (Rio Ave, Portugal), Godfrey ‘Jajja Walu’ Walusimbi (Gor Mahia, Kenya), Paul Mucurezi (KCCA, Uganda), Martin Kiiza (SC Villa, Uganda) na Abdulmalick Vitalis Tabu (SC Villa, Uganda).

Ba rutahizamu: Faruku Miya (Standard Liege, Belgium), Geofrey Massa (Baroka, South Africa), Geofrey Sserunkuma, Muhammed ‘Jaggarson’ Shaban (Onduparaka, Uganda), Yunus Sentamu (Ilves, Finnland), Derrick Nsibambi (KCCA, Uganda), Edrisa Lubega (Proline, Uganda), Erisa Ssekisambu (Vipers, Uganda).

Kanda hano urebe amatsinda ya CAN 2017.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Musesenguzi

    Kuya 30-11-2016 saa 04:20'

    Kasirye se bite!?
    Ngizo ingaruka Zo kuva muri Rayon Sports!!!
    Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru